Kamonyi: Imurikagurisha rirafatwa nk’umwanya wo kwerekana ko ubuzima bwagarutse

Ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi hatangijwe imurikagurisha n’imurikabikorwa, aho ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abikorera basanga ari umwanya mwiza wo kugaragaza ko ubuzima bwagarutse nyuma yuko buzambijwe na COVID-19, bityo bakaba basaba abaturage kuryitabira bagahabwa serivisi zibabereye.

Imyaka itatu yari ishize, Icyorezo cya COVID-19 kivukije urubyiruko ibyishimo rukurikira mu imurikagurisha, abacuruzi bavukijwe urubuga rugari rwo kumurika ibikorwa byabo, ndetse n’imiryango itandukanye ikorera mu karere ka Kamonyi no hirya no hino mu gihugu babujijwe kwerekana mu ruhame ibyo bakorera abaturage.

Abari barabujijwe ayo mahirwe n’icyo cyorezo guhera mu mwaka wa 2019, bongeye kuyegerezwa mu imurikagurisha riri kubera mu karere ka Kamonyi.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera muri ako karere Munyankumburwa Jean Marie avuga ko iri murikagurisha ryerekana ko ubuzima bwagarutse bityo abikorera bakwiye kuribyaza umusaruro.

Ati “Twaherukaga iki gikorwa mbere ya 2019, mu gihe twaryiteguraga Covid-19 izana ubukana biba ngombwa ko risubikwa kugeza uyu munsi.”

Yungamo ko kuba ryongeye gukorwa bifite byinshi bivuze ku bikorera, leta n’abarigana.

Ati “Kimwe nuko n’ibindi bikorwa byagiye bifungurwa n’imurikagurisha ryacu kuba ryongeye gufungurwa biradushimishije. Bivuze ko ubuzima bwagarutse, ndetse turyitezeho umusaruro uruse uwo irya mbere ryatangaga kuko hari uko twagiye twigira ku bandi.”

Inyungu ku baturage barigana ngo ni uko harimo “ibicuruzwa bikorerwa muri Kamonyi biri ku giciro cyiza, kurusha uko basanzwe babigurira mu zindi nzu z’ubucururuzi.”

Ku ruhande rw’akarere ka Kamonyi, nako kari kumurika serivisi zako n’ibikorwa byako muri iryo murikagurisha, kemeza ko ari umwanya mwiza wo kwegereza izo serivisi abaturage.

Umuyobozi w’ako karere Nahayo Sylvere ati ” Abantu bari bamaze iminsi batabona igikorwa nk’ikingiki kubera icyorezo cya COVID-19, kuba cyongeye kuba, mwabibonye ko ari igikorwa cyishimiwe na benshi bacyitabiriye, biragaragaza ko ubuzima bwagarutse, ko abantu bakomeje kucyirinda(Icyorezo cya COVID-19) twakora n’ibindi bikorwa kandi bigakunda.”

Asaba abaturage kucyitabira, ibyo kandi ntabihamagarira abanya-Kamonyi gusa, arabihamagarira n’abandi baca muri ako karere nk’inkengero z’umurwa w’u Rwanda.

Asaba kandi abikorera ndetse n’inzego za leta bitabiriye iryo murikagurisha
gutanga serivisi nziza ikagera ku baturage kandi ikaba umuco w’Abesamihigo, nkuko intore z’ako karere zitwa.

Bamwe mu bitabiriye iri murikagurisha bavuga ko ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibikorwa byabo, ariko batagamije kubigaragaza gusa, ahubwo berekana akamaro bimariye abaturage.

Byuma Safari Alphonse , umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango La Galope Rwanda ugamije kuzamura uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa no kubungabunga ibidukikije, avuga ko bagamije kuzamura ubumenyi bwabo muri izo gahunda no guharanira imibereho myiza yabo, kandi ko hari ibyo bakoze birimo kubaha amatungo magufi, kubaha amazi meza babona bifashishije imirasire y’izuba no kuyifashisha mu bikorwa bituma bahanga imirimo nko gusya ibinyampeke n’ibindi.

Bimwe mu birimo muri iryo murikagurisha birio ibihingwa byera muri ako karere nk’umuceri, serivisi zihatangirwa zirimo iz’ubuzima, izagamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, utubari za resitora n’ibindi.

Amafoto ya bamwe mu bamurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *