Nyabugogo: Abagana mu Majyepfo barashima polisi na RURA basaba gukomeza kubagoboka

Abagenzi bategera muri gare ya Nyabugogo bagana mu turere twa Muhanga na Kamonyi bashima uburyo bagobotswe na polisi n’urwego rw’ikigo ngenzuramikorere RURA, inzego zabafashije kubona imodoka nyuma yo gutereranwa n’imodoka zari zisanzwe zibatwara(zikora mu cyerekezo cyabo) zikunze guhindura icyerekezo ku mugoroba.

Ni nyuma yuko ku bufatanye bw’izo nzego bahannye abashoferi b’imodoka bari batereranye abo bagenzi, bakabafasha no kubona izibatwara.

Ubusanzwe abagana muri ibyo byerekezo bakunze kugobokwa n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizwi nka twegerane, zandikiwe gukora muri icyo cyerekezo. Mu migoroba itandukanye harimo n’uwo ku itariki ya 7 Kamena 2022, izo modoka zarabatereranye zigasa zihindura ibyerekezo, aho kugana mu bice bya Bishenyi, Nkoto, Kamonyi, Rugobagoba, Musambira, Kayumbu, Kivumu, Muhanga…..zihinira hafi ntizirenge Ruyenzi na Bishenyi.

Ni ikibazo gikunze gutangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, aho izo modoka ziva muri gare ya Nyabugogo zikajya gutwara abagenzi kuri sitasiyo (hanze ya gare), ikiruseho zigatwara abagana mu byerekezo leta yashyiriyeho bisi nini zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange (bamwe bita shirumuteto).

Abagenzi bavuga ko usanga abashoferi bakora ibyo bitewe no gukurikirana inyungu yuko umugenzi bari gutwara mu birometero 20 akishyura 500 Frw bamujyana mu birometero biri hagati ya bitanu n’icumi akishyura hagati ya 500 Frw na 1000 Frw.

Iyo icyo kibazo kibayeho usanga abagana muri bya byerekezo bindi babura imodoka bamwe ndetse bikabaviramo gucumbika i Kigali, kandi hari imodoka zakagombye kubatwara zahinduye ibyerekezo kubera gushaka indonke.

Ku mugoroba w’ejo icyo kibazo cyaragaragaye, abagenzi bakomeza kwijujuta bibaza niba hari urwego rubarengera, nyuma baza gufashwa bamaze kwitabaza RURA na polisi.

Uwitwa Kamana Claude utaha ku Kamonyi avuga ko bishimiye uko bafashijwe, bityo agasaba ko ari ubufasha busaba guhozaho. Ati ” Namaze amasaha hafi atatu i Nyabugogo, turabimenyereye ko ziriya modoka nimugoroba zikunze guhindura ibyerekezo, abarenga Bishenyi ntibatwikoze. Turashima abadutabaye tukaba turenganuwe, njyewe nsaba ko bakwiye guhora bari maso kuko bariya bashoferi baratubabaza(ntibatwitaho).

Uwingeneye Ange utaha mu Nkoto avuga ko ikobazo cyabo gikwiye guhagurukirwa, bagafashwa kwita ku bana bab basize mu rugo.

Ati “Nkanjye nasize umwana mu rugo, ariko aho kumfasha ngo njye kumureba, ngo badutware nkuko bigenda mu gitondo, ubu baba badutereranye bakajya kwibanda mu byerekezo leta yashyizemo za bisi zitwara abagenzi, kuki twebwe badutererana?”

Mu biganiro n’aba baturage bavuga ko inzego zitandukanye zirimo n’izireberera abagenzi zikwiye kujya zibaba hafi, hakiyongeraho n’ubufasha bwa polisi na RURA ndetse n’inzego z’ibanze.

Basaba kandi ko barindirwa umutekano ku batabaza inzego ngo zibafashe kubona imodoka kuko babwirwa nabi n’abakarasi b’i Nyabugogo usanga bakorana n’abo bashoferi babashakira abagenzi. Ikindi basaba ni uko bafashwa mu gihe abashoferi bazamuye amafaranga y’urugendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *