Uko Padiri Ramon yavanye ab’i Kabuga ya Kamonyi mu rwobo rw’icuraburindi

*Yasomeraga misa munsi y’igiti

*Yarababaye cyane mu mutwe kubona abaturage babuze iby’ibanze

*Twumvise ko yakoze impanuka twese tugwa mu kantu

*Ibikorwa Padiri Ramon yakoze hano ni ibitangaza

*Kumbaza Padiri Ramon ni nko kunsetsa, kuko ubuzima bwanjye bumeze neza

*Yatabaye abana batari bafite aho biga

*Ni umugabo w’intwari watekerereje abaturage bakennye afasha igihugu

Tariki 13 Gicurasi 2002, abatuye i Kabuga mu karere ka Kamonyi, Kiriziya y’u Rwanda n’iya Espagne bumvise inkuru itaraguye neza benshi ko Padiri José Ramón Amunarriz yitabye Imana akoze impanuka.

Tariki ya 3 Kamena 2022 nyuma y’imyaka 20 atabarutse, i Kabuga habereye umuhango wo kumwibuka wanahuriranye na yubile y’imyaka 25 y’ishuri yashinze aho yamaze imyaka 26 aba.

Nubwo amaze iyo myaka yose atabarutse abato n’abakuru b’i Kabuga bazi kandi banavuga  uwo mugabo wavutse tariki 13 Gicurasi 1932 kubera aho yabavanye n’aho abagejeje.

Ibyo Padiri Ramon yakoreye abatuye i Kabuga byumvikanishwa neza na Madamazela Nyiranuma (Milagros Senz) umenyerewe ku Kimisagara no mu Biryogo, wemeza ko Ramon yasanze i Kabuga ari mu mwobo, ubu akaba yarabateje imbere.

Agira ati “Yakoze ibintu byinshi, yatanze ubuzima bwe. Yabahaye ibikoresho no kubaha amahirwe yo kubaho mu buzima bwiyubashye. Hano dutuye mu myobo, tugomba kumanuka kugeza kuri Nyabarongo, ariko ibyo yakoze ndabona ni byiza cyane.”

Nyiranuma yungamo ko Padiri Ramon yabitangiye mu buryo budasanzwe.

Ati:

“Imbuto tubona hano uyu munsi, ni iy’uburezi. Si yo yatanze gusa, yateye imbuto y’imibanire n’abandi baturage batuye hino no hakurya y’amazi. Yateye imbuto y’imibanire kuko yubatse imihanda, ikiraro (iteme), yatangiye imbuto y’ubuzima kuko ibyifuzo bye byari ukubona abaturage bo ku Kabuga bamera neza, niyo mpamvu yakoze amanywa n’ijoro ngo ahindure imibereho yabo.”

Nyiranuma ushyira mu bikorwa ibyo Ramon yakoraga

Ibirenze imvugo za Nyiranuma bakomoka mu gihugu kimwe, ni imvugo iri mu batuye i Kabuga n’abatuye muri Kamonyi muri rusange.

Umumotari utwara abagana i Kabuga abavana i Remera Rukoma mu ntera yishyuzwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri na we azi Ramon nk’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Ati “Twumvise ko yakoze impanuka twese tugwa mu kantu. Muri Kamonyi yaduteje imbere, amafaranga ye yabaye nk’agera ku baturage bose. Yubatse ishueri mu gace ritabagamo abana bariga, Yubatse byinshi.”

Yungamo ati’ Ariko witonde yari n’umuhanga udasanzwe; iyi mihanda ducamo ni we wayikoresheje kandi nta mashini yigeze anyuzamo, ni amaboko y’abaturage yahembaga ibyo kurya natwe abatuye i Rukoma bikatugeraho.”

Ku ruhande rwa Diyoseze ya Kabgayi, yakiriye Padiri Ramon agera mu Rwanda ivuga ko ibyakozwe na we ari ibitangaza

Padiri Hakuzwiyaremye Celse, igisonga cy’Umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi gishinzwe iyogezabutumwa wanasomye misa yo kwibuka Padiri Ramon ati “Ibikorwa Padiri Ramon yakoze hano ni ibitangaza kandi byagiye bikomeza ahangaha. Ramon yakoze byinshi twagiye tuzirikana kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, ariko buriya ikintu gikomeye yagize ni ubutwari. Yageze hano hari ijambo bahise(mu mwobo), harimo n’abakabya ngo ni mu kuzimu(hari mu kuzimu), ariko noneho habaye mu ijuru.”

Padiri Hakuzwiyaremye

Hakuzwiyaremye yungamo ko imibereho yamuranze ikwiye kubera isomo abanyeshuri biga mu ishuri yashinze Father Ramon Kabuga TVET School.

Avuga kandi ko Kiriziya Gatolika by’umwihariko Diyoseze ya Kabgayi izakomeza gushyigikira Ibikorwa Ramon yakoze i Kabuga.

Ati “Hari igihe umuntu agera imbere y’ibibazo biremereye akabura icyo akora agahagarara ahongaho, ariko we ntabwo yahagaze ahubwo yatangiye kugira icyo akora ngo abikemure, niyo mpamvu abiga mwese si ukugirango mufate mu mutwe, ahubwo ni ukugirango ibibazo biri imbere mubashe kubishakira ibisubizo.”

‘Mbayeho kubera Padiri Ramon, iyo atabaho siniyumvisha ko nari kuba ndiho.” ni amagambo bwite ya Mukakibibi Epiphanie w’imyaka 62 y’amavuko uvuga ko yamenye padiri Ramon ateza imbere abaturage bo muri Paruwasi ya Kamonyi, nyuma ibikorwa bye abikomereza muri paruwasi ya Gihara, abisoreza mu ya Kabuga nk’uwari uriho, ariko naho atabarukiye ngo ibikorwa bye ntibyahagaze.

Uwo Mukakibibi ni we wahawe inshingano zo gukomeza ibikorwa bya Padiri Ramon byo kwita ku bakene, aho yemeza ko bateje imbere abaturage

Ati ” Mu muri 2009 nibwo nabonye ibaruwa inyohereza hano i Kabuga, kuza gukorera mu ngata Padiri Ramon nk’ushinzwe biro sosiyale, ibikorwa by’iterambere yari yaratangiye byo kwita ku batishoboye, abasaza, abafite ubumuga.

Kuvuga ubuzima bwa Ramon ngo ni ukumusetsa.

Ati:

“Ubwo rero kumbaza Padiri Ramon ni nko kunsetsa, kuko ubuzima bwanjye bumeze neza, kandi n’abaturage, abanyeshuri, abarezi bagenzi banjye, mvuze ibyo Padiri Ramon yadukoreye cyangwa adukorera uyu munsi, ntabwo nabishobora. Yampaye akazi, yahaye umuryango wanjye ubuzima.”

Yungamo ko muri serivisi yakozemo bubakiye, abasaza abakecuru, abatishoboye bubakiwe inzu, abarwayi baravuzwa, abanyeshuri bo mu miryango itishoboye bishyurirwa ishuri, hashingwa ibigo bitandukanye, nyuma Nyiranuma akomeza ibikorwa bye.

Ibikorwa bya Padiri Ramon ngo byateje imbere ab’i Kabuga ariko ngo byageze mu Rwanda hose biciye mu baturuka hirya no hino mu gihugu bajya kwiga mu ishuri yashinze nkuko byemezwa na Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie, umuyobozi w’iryo shuri.

Agira ati “Ntabwo tumwibuka tubabaye kuko yadusigiye byinshi, tukagira amahirwe yo kubungabunga umurage we, yahaye ubuzima ubugira kabiri, ubwa roho n’ibikorwa by’amajyambere. Ibyo byose yabikoreye ab’i Kabuga ariko bigera ku bo mu Rwanda hose, kuko hano higa abaturutse hirya no hino mu gihugu.”

Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie wiyemeje kusa ikivi Ramon yasize

Ku ruhande rwa leta ngo ibikorwa bya Padiri Ramon hari aho byavanye abaturage naho byabagejeje nkuko bigarukwaho na Uwintwali Jean de Monfort, ushinzwe ibijyanye n’amahugurwa y’abarimu, imyigishirize n’imibarize ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri mu rwego rushinzwe tekiniki n’ubumenyingiro mu Rwanda (RTB).

Agira ati:

” Ni umugabo w’intwari wakoze akazi gakomeye cyane, wakoze ibikorwa birambye, aho yageze muri Kabuga akabatekerereza mu gihe kirambye, atekereza imibereho y’abaturage bari bahatuye, bityo akora ibikorwa byinshi kandi by’ingenzi bifasha igihugu gutera imbere aho yubatse amashuri, imihanda n’ibindi, ni ibintu by’ingenzi cyane twamushimira.”

Uwintwali (uri imbere wambaye ikositimu y’ubururu) asanga Ramon ari intwari

Bimwe mu bikorwa byakozwe na Ramon birimo ibigo by’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yubatse, isarumana yatangaga akazi ku bahatuye, isoko risakaye riri mu ya mbere yubatswe mu gihugu, ikiho nderabuzima cya Kabuga, Kiriziya ya Paruwasi Kabuga, imihanda irimo uwa Gihara-Kabuga na Kabuga-Remera Rukoma ngo abarwayi babone uko bagezwa ku bitaro, hari kandi ubwato yashyize mu mugezi wa Nyabarongo bwahuje abatuye Kamonyi n’akarere ka Rulindo, hari kandi amashanyarazi n’amazi meza byagejejwe kuri abo baturage.

Akarasisi k’abiga kuri Father Ramon Kabuga TVET School
Umwanya wo gushyira indabo ku mva ya Ramon iri muri Kiriziya ya Kabuga

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *