Minisitiri wa Siporo arasaba abikorera guteza imbere imikino na siporo

I Muhanga hasojwe amarushanwa yiswe “Amashuri Kagame Cup” asanzwe amenyerewe nka “Interscolaire”, aho Minisitiri wa siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yashishikarije abikorera gushora imari mu marushanwa y’abato, bakabafasha gukuza impano zabo.

Ubwo ayo marushanwa yasozwaga ku Cyumweru tariki 5 Kamena 2022, Munyangaju yavuze ko yatangiye agamije gutegura abato n’urubyiruko ku bujyanye no gukunda siporo no kubategura kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.

Ibyo ariko ngo bijyana no kubigisha kugira intego, gukorera hamwe no kuba abanyakuri, bityo izo ndangagaciro ngo zikwiye kubaranga nk’abakinnyi n’abayobozi bejo hazaza.

Yungamo ko bazakomeza guharanira ko izo mpano zizamuka, ariko anahamagarira abikorera gushora muri urwo rwego.

Ati “Tuzashyira imbaraga cyane mu bikorwa byo gukuza impano amarushanwa ajye aba kenshi…. muri aba banyeshuri niho hagomba guturuka abazakina mu ikipe y’igihugu ni ngombwa ko baherekezwa na gahunda zinoze zo kubakurikirana neza no kubunganira mu gukurikirana impano zabo….mpamagariye ubuyobozi bw’uturere n’abikorera gushyigikira no guteza imbere imikino na siporo.”

Umwe mu bateye iyo ntambwe, Alain Muku washinze irerero ry’abana bakina umupira w’amaguru ndetse banegukanye igikombe mu rwego rw’abahungu yavuze ko yabikoze kuko abona ko bishoboka, kandi ko abo bana bazatanga umusaruro mu bihe biri imbere mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Padiri Gatete Innocent, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri, avuga ko kwitabira aya marushanwa yatangijwe mu 2002, ndetse no kwitabira siporo muri rusange byatanze umusaruro mu mibereho myiza y’abanyeshuri ndetse no mu mitsindire.

Ati ” Bifasha mu burezi bwuzuye bw’umwana ndetse no kugaragaza impano.”

Ibyo kandi bishimangirwa na Minisitiri y’uburezi, aho umunyamabanga mukuru muri iyo minisiteri avuga ko ayo marushanwa afasha umunyeshuri kugira ishyaka mu myigire, kugira ubuzima bwiza no kubaka ubudahangarwa bw’umubiri, kubafasha kwigirira icyizere, kurwanya ubwigunge, kwishakamo ibisubizo ndetse no kurwanya ingeso mbi.

Amakipe yabaye aya mbere n’aya kabiri azitabira imikino ihuza amakipe yo mu bigo by’amashuri yo mu karere azwi nka FESSA azabera muri Tanzania muri Nzeri 2022.

Amarushanwa Amashuri Kagame Cup yatangiye mu 2007 mu rwego rwo gutegurira abato n’urubyiruko  gukunda siporo no kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.

Amakipe yatwaye ibikombe muri Netball ni Saint Aloys Rwamagana, muri Sitball ni Groupe Scolaire Bushyanguhe, Rugby ni Lycee de Ruhango, Handball mu bakobwa Kiziguro secondary school naho mu bahungu ni Ecole Secondaire Kigoma, mu gihe mu mupira w’amaguru mu bakobwa ari IPM Mukarange naho mu bahungu ni Ecole Secondaire Gasiza(Rulindo) y’irerero ry’abana ryashinzwe na Alain Muku.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *