Kaduha: Uko yabaye inkirirahato mu basaga 100 bari bakingiranwe ngo bicwe

Munganyande Berthilde, mu 1994 yari afite imyaka 9 y’amavuko, ni umwe mu barokokeye i Kaduha muri Nyamagabe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, avuga ko yabonye  ibimeze nk’igitangaza ubwo yarokokaga we n’abandi babiri bakiriho mu basaga ijana  bakingiranwe ngo bicwe.

Ni umubyeyi uvuga utuje wemeza ko yahaye n’imbabazi abamwiciye ababyeyi. Uyu afite amateka akomeye avuga ko yabaye imfubyi bitewe n’amabwiriza yo kubica yatanzwe n’uwari  Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro Bucyibaruta Laurent, ukomoka hafi y’iwabo.

i Kaduha hiciwe abo mu muryango we barimo se na nyina ndetse n’abavandimwe be 10, ku buryo mu muryango wabo barokotse ari abana batatu muri 13 bavukanaga, we akaba ari umuhererezi warokokanye na basaza be babiri bari bakuru.

Munganyande avuga ko yagiye arokoka ubwicanyi bwinshi burimo ubwabereye kuri Paruwasi ya Musange ahaguye abo mu muryango we. Nyuma yo kurokoka bagiye kwihisha mu bihuru. Baje kumva amajwi y’abajya kubashaka muri ibyo bihuru bababwira ko Bucyibaruta yatanze ihumure ko bajya kuri superegitura ya Kaduha bakahabarindira, ni uko bajyayo, baberetse aho baryama bagwa agacuho ariko batazi ikibategereje.

Ati” Kuko twari tumaze iminsi mu bihuru tudasinzira, batujyanye muri salle ya superegitura batwereka aho turyama duhita tugwa agacuho, ariko ibyakurikiyeho nibyo bibi”

Munganyande avuga ko abari babarinze (abajandarume) babakingiranye mu cyumba barimo kugirango babone uko babica. Bagiye kumva amasasu hanze batangiye kwica abantu, bakoze ku rugi basanga babakingiraniye inyuma.

Akomeza avuga ko we na bagenzi be babiri barokowe nuko babashije guca mu idirishya, mu gihe ngo abandi basaga 100 bari muri icyo cyumba babirayemo bakabica.

Munganyande wicaye ku ntebe ya mbere ibumoso(usa n’uhindukiye) yababariye abamwiciye umuryango

Yakomeje kugenda yihisha hirya no hino kugeza ubwo yahishwe n’umwe mu baturage bari bamuzi batahigwaga, kugeza amuhungishirije muri Congo nyuma aza kugaruka mu Rwanda.

Mbere yo kujya muri Congo avuga ko yagiye ahari hiciwe abatutsi, akitura mu cyobo bari bajugunyemo imirambo yabo akayimaramo iminsi itatu yarabuze uko yivanamo, akaza kuvanwamo n’ingabo z’abafaransa, ariko akanga kujyana nabo kuko ngo yatinyaga abazungu.

Munganyande avuga ko nyuma y’ibibazo yaciyemo ubu yamaze kwiyubaka ndetse agashaka, ubu akaba afite abana batatu b’abahungu, barimo umukuru ufite imyaka 16, undi wa 14 n’undi w’ imyaka 9.

Ku bijyanye na Bucyibaruta avuga ko yamwiboneye tariki 21 Mata 1994 aje kubasura aho bari bahurijwe kuri paruwasi, yahava bagatangira kubica. Yamubonye ari umugabo wambaye ikoti ry’umukara risa n’irisongoye.

Avuga ko yamwumvise abaza interahamwe zari aho icyo zibura ngo zice abatutsi bari aho. Ati ” Yabajije niba ibyobo bacukuye ari bike ngo bacukure ibindi, anababwira ko nta myanda igomba kurara aho.”

Munganyande ashimira ingabo zahoze ari iza RPF zabatabaye ubu akaba yarabashije kwiyakira, muri iyi minsi arateganya guha imbabazi ngo abagore batanu bafunzwe nyuma yo gushinyagurira umurambo wa nyina amaze kwicwa, aho ngo bamwambuye imyambaro barangiza bakamushinyagurira bamushyiramo ibisongo.

Uwo mubyeyi ni umwe mu bafite akangononwa ko Bucyibaruta atari kuburanira mu Rwanda. Ku bwe yifuza ko yazanwa mu Rwanda akaburanira mu maso y’abaturage bareba uburyo ahakana uko yabiciye ababo, bityo bakamushinja imbonankubone.

Hejuru ku ifoto: Inzu superegitura ya Kaduha yakoreragamo, iriho idirishya Munganyande yaciyemo akabasha kurokoka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *