Leta ishima umusanzu wa Fr. Ramon TVET School mu guteza imbere uburezi

Umuyobozi w'ishuri Ramon yashinze, Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie

Ishuri Father Ramon Kabuga TVET School riherereye mu karere ka Kamonyi ryagiye rishyira ku isoko urubyiruko rutanga umusanzu mu kubaka igihugu, ni umusanzu wishimirwa na Leta y’u Rwanda mu myaka 25 iryo shuri rimaze rishinzwe na Padiri Ramon Amunarriz.

Iryo shuri ryakunze kuza imbere mu batsinda neza ibizamini bya leta by’abasoza amashuri yisumbuye, dore ko umwaka ushize uwabaye uwa kabiri ku rwego rw’igihugu mu ishami ry’ubwubatsi yabaye umukobwa wahigaga wagize amanota 57 kuri 60, mbere yaho mu 2020, nabwo ryari ryagize wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu isomo ryo gufata no gutunganya amashusho n’amajwi (multimedia).

Tariki 3 Kamena 2022, ubwo iryo shuri ryizihizaga imyaka 25 rimaze rishinzwe ndetse n’imyaka 20 ishize Padiri Ramon atabarutse, Leta y’u Rwanda ibicishije mu Rwego rushinzwe tekiniki n’ubumenyingiro mu Rwanda (RTB), yashimye umusanzu waryo mu bijyanye no guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro nkuko byemezwa na Uwintwali Jean de Monfort, ushinzwe ibijyanye n’amahugurwa y’abarimu, imyigishirize n’imibarize ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri muri icyo kigo.

Agira ati ” Iri shuri ridufasha muri byinshi, cyane cyane mu kwigisha no guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro, kandi abarangiza hano batsinda neza.”

Uwintwari (wicaye hagati ya padiri n’umwera) avuga ko leta ishima iri shuri

Yungamo ko leta iteganya kuryagurira ibikorwa. Ati” Turabateganyiriza rero kububakira amashuri, harimo dortoir (icumbi) ibyumba by’amashuri bimwe na bimwe, tubahe n’ibikoresho bifasha kwigisha abo bana neza, bigendanye n’ibikenewe gukora ku isoko ry’umurimo.Tubateganyiriza kandi amahugurwa y’abarimu ngo babashe kwigisha neza.”

Ibisubizo iryo shuri ryazanye muri ako gace byemezwa na Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie, umuyobozi waryo wemeza ko batsinda neza kuko baba bigishize neza bakomeza umurage w’uwarishinze wo guteza imbere aho riherereye n’imibereho y’abahatuye harimo kubakundisha ishuri.

Agira ati ” Padiri Ramon yaje aha hari mu cyaro, asanga abaturage abaha ubuzima ubugira kabiri; abafasha kubonera hafi ijambo ry’Imana, bari badafite ibikorwa by’iterambere; nta mashuri, ahashyira amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.”

Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie avuga ko batazahwema kurerera kiriziya n’igihugu

Padiri Rudahunga avuga ko mu byo yahashyize birimo amashuri y’imyuga yari igezweho icyo gihe hari n’iryaje guhinduka Father Ramon Kabuga TVET School.

Yungamo ati ” Imyaka 25 iba ihagije ngo umuntu abe abaye umusore w’impingane, umugabo udaterwaho undi, niko tuba dishimira Imana kuko ishuri ryacu ariho rigeze ryigisha amasomo y’ubumenyingiro kandi rirangiza neza inshingano zacu, ndetse rinafasha abatuye hano mu bikorwa bitandukanye rikora rishimangira icyifuzo cya Ramon cyo kugirango abatuye hano batere imbere.”

Ku ruhande rwa Kiriziya Gatolika, Igisonga cy’Umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi (iryo shuri ryubatsemo), gishinzwe iyogezabutumwa, Padiri Hakuzwiyaremye Celse ashima umusanzu w’iryo shuri mu kurera neza, ashima intambwe ryateye, abasaba gukomeza muri uwo murongo, anabizeza ko kiriziya izakomeza kubaba hafi. Asaba abahiga kutabikora bagamije gufata mu mutwe, ahubwo bagamije gushakira ibisubizo ibibazo byavuka.

Padiri Hakuzwiyaremye Celse avuga ko Kiriziya Gatolika itazahwema gushyigikira iri shuri

Milagros Senz uzwi nka Nyiranuma wakomeje ibikorwa bya Padiri Ramon avuga ko imbuto yabibye zimeze neza, ishuri yashinze ryizihiwe n’abasore n’abakobwa baryigamo, intego ye yo kubaka umubiri na roho yagezweho.

Uwitonze Claudine wize ubwubatsi, yahembewe kuba uwa kabiri mu gihugu mu batsinze kurusha abandi

Iri shuri ryigwamo n’abanyeshuri 360 biga mu mashami yo gufata no gutunganya amashusho n’amajwi (multimedia), ubwubatsi, ububaji ndetse n’icungamutungo. Umusaruro w’abahiga mu 2020 barangije urwego rwa 5 (level 5) ugaragaza ko abanyeshuri bahigaga uko bari 59 mu mashami atatu yari ahari batsinze ku manota ari hagati ya 56/60 na 24/60 mu gihe inota fatizo ryari 9/60. Impuzandengo rusange iba 42,10/60.

Akarasisi k’akabanyeshuri
Abashyitsi n’abasangwa bitabiriye ku bwinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *