Kamonyi, iwabo w’urugerero barasabwa gukomera ku mihigo besheje

Intore zo ku rugerero z’akarere ka Kamonyi zashimiwe zigabirwa inka y’indashyikirwa nk’akarere kahize utundi mu ntara y’Amajyepfo mu bikorwa by’urugerero icyiciro cya 9, ni umuhigo basabwa gukomeraho, bakirinda gutana.

Mu gusoza ibikorwa by’urugerero byakozwe mu mpera z’icyumweru gishize, akarere ka Kamonyi kashimiwe ibyo bikorwa by’intore zari ku rugerero zakoze ibifite agaciro ka miliyoni 60, mu bikorwa bifite agaciro ka miliyari ebyiri byakozwe n’intore zose mu gihugu.

Akarere ka Kamonyi katangirijwemo urugerero kari gatuyemo umwami Cyirima Ii Rujugira. Amateka avuga ko ku ngoma ya Cyirima II Rujugira ubwo ababisha bari bateye u Rwanda baturutse imbande zose, umwami yahamagariye intore ku rugerero zishobora kunesha abanzi bose bari barwugarije bakurizaho imvugo igira iti; “U Rwanda ruratera ntiruterwa”.

Aka karere kaje ku mwanya wa gatatu mu rwego rw’igihugu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice asaba uru rubyiruko n’akarere muri rusange gukomera ku muco wabaranze wo gukora ibikorwa bigamije imibereho myiza y’abanyarwanda.

Ati “Mbashimiye umuco w’ubwitange mwagize mwiyemeza gukora ibikorwa by’ingirakamaro ku muryango nyarwanda.”

Visi Meya ushinzwe ubukungu, umuyobozi w’ingabo mu karere, Guverineri, umuyobozi wa polisi mu karere, Meya na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Yungamo ko uruhare rwabo rutarangiriye aho. Ati ” Urugerero ruciye ingando rugira igihe rugenwa ariko intore ihoraho, ibikorwa byiza bihoraho, nicyo tubasaba rero; gukomera ku ndangagaciro mwigishijwe zikabaranga aho muzaba muri hose.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu isaba izo ntore kuguma mu ngamba.

Intore n’abatoza bazo hamwe n’abayobozi

Umunyamabanga uhoraho muri iyo Minisiteri Munezero Clarisse agira ati “Urugerero ni umwanya mwiza ku rubyiruko wo gutanga umusanzu wo guteza imbere igihugu cyacu, kuko bagira umwanya wo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza bakoresheje imbaraga n’ubumenyi bwabo, turabasaba rero gukomeza muri icyo cyerekezo….”

Umunyamabanga wa uhoraho ashima uburyo intore zitwaye, azibutsa ko imihigo ikomeje

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere avuga ko uru rubyiruko rwakoze ibikorwa birimo ibigamije imibereho myiza y’abaturage twubaka amarerero muri buri murenge w’aka karere ndetse n’ibiro by’umudugudu, babungabunze ibikorwa remezo birimo gusana imihanda, gusana no kuvugurura inyubako za leta n’ubusitani.

Meya ahabwa ishimwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu

Intore yo ku mukondo, ihagarariye izindi mu murenge wa Rukoma Niyongira Evariste ashima Umukuru the w’Igihugu wagaruye itorero, aho asaba abayobozi bamugeraho byoroshye kumushimira kugaruraho itorerero ryatumye rubyiruko rwigishwa indangagaciro z’abanyarwanda. Bityo akizeza ko bazakomeA imihigo yo gutsinda nk’abatojwe.

Abesamihigo ba Kamonyi mu ngamba

Urugerero ni kimwe mu biteganijwe mu itegeko nshinga rya 2003 nkuko ryavuguruwe kugeza ubu mu ngingo ya 47 riteganya ko, “ Abenegihugu bose bafite inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, bitabira umurimo no kubumbatira amahoro, demokarasi ubutabera n’uburinganire mu mibereho y’abaturage no kugira uruhare mu kurengera igihugu cyabo.”

Mu 2007, Umukuru w’Igihugu yatangije Itorero ry’Igihugu rigereranywa n’intangiro ry’Urugerero.

Kuva muri 2012, abarangije amashuri yisumbuye bakoraga ibikorwa by’Urugerero mu biruhuko, ubu bikaba ari icyiciro cya cyenda.

Urugerero rwatangiye ku ngoma ya Cyirima II Rujugira umwe mu bami b’u Rwanda. Hari itorero ry’umuryango, hakaba itorero ry’umutware muri buri ntara, naho itorero ry’ibwami rikitwa Kaminuza.

Mu Itorero hatangwaga inyigisho zikubiye mu bice bitatu bigizwe n’Uburere mboneragihugu bwavugaga ku mateka yu Rwanda n’Akarere, ubumenyi bw’isi , umuco nyarwanda, ubusizi n’ubuvanganzo, umuziki, kuvuga mu ruhame n’impaka zubaka. Harimo kandi igice kigizwe n’ubumenyi bwa gisirikare.

 

Ibiro by’umudugudu n’irerero byubatswe n’intore byatwaye asaga miliyoni 9 Frw
Intore z’Abesamihigo mu gusoza urugerero
Visi Meya ushinzwe ubukungu, umuyobozi w’ingabo mu karere, Guverineri, umuyobozi wa polisi mu karere, Meya na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *