Jenoside yakorewe abatutsi: Mbega i Murambi!!!!

Abanyarwanda bavuga ko ijoro ribara uwariraye. Inzira y’umusaraba abarokotse jenoside yakorewe abatutsi banyuzemo, ntabwo yabarwa n’undi utari uhari. Nyamara hiyongeraho n’ijisho rya mukuru rizinduka, iryanjye riherutse kuzindukira i Murambi, mu Bufundu, ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwaho.

Ubona ngo indege igwe i Kigali, abatutsi bari i Murambi muri Gikongoro yitwaga iy’abatebo babizizwe!!! Rya joro ribara uwariraye, nibutse ko mu 1959 no mu 1963 hari abanyarwanda bishwe aho mu Bufundu, nibaza niba icyo gihe hari indege yari yarahanuwe. Aho niho mpita nibaza aho abitwaza ko jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege y’uwari umukuru w’u Rwanda babikura. Ni mu gihe abahanga mu mateka bahamya ko yari yarateguwe, abo mu Bunyambiriri bo bayigeragejweho mu 1959 no mu 1963, ndetse bibwirwa Isi ariko irinumira!

Reka nigarukire ku rugendo rwanjye i Murambi ya Gikongoro (Nyamagabe), Ni ubwa kenshi mpageze, ariko uko waba ukomeye kose iyo urebye imibiri y’inzirakarengane ihari niyo waba ukomeye gute, urashenguka.

Mbere yo kujya i Murambi, nari muri bisi yaturukaga i Huye igana i Nyamagabe. Nibwo naganirije umusaza ubona udakuze cyane nti “Bucyibaruta waramwumvise?” Ati ” Niba ari uwayoboraga Gikongoro naramwumvise, wa wundi wari ufite responsabilite (inshingano) zo kurinda abatutsi ariko akabatanga ngo bicwe, azazibazwa.”

Nongeye kumubaza nti “Ese ubundi hambere perefe yari umuntu ki, ko uvuga responsabilite.”

Yambwiye ko Perefe yari umuntu ukomeye, atanga urugero rw’uwayoboraga Butare Karangwa Frederic) watanze itegeko ryo kurasa abanyeshuri bigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ubwo bigaragambyaga. Ati “Yari akomeye ategeka n’ingabo n’abajandarume.” Yungamo ati ” None uwo ko yategetse abajandarume ngo barase abanyeshuri bagahita babikora ako kanya!!! Ndabyibuka narabyireberaga kuko niho iwacu.”

Yavuze Bucyibaruta Laurent wayoboraga Perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya jenoside (1992-1994), nkoma agatima ku bakecuru n’abasaza b’i Kaduha, Tare na Murambi bavuga uburyo Bucyibaruta yabasuye aho bari bihungiye, yahava ababo bagahita bicwa.

By’umwihariko ab’i Murambi na Kaduha bibuka itariki ya 21 Mata 1994, ubwo abari aho hombi bishwe n’abiganjemo interahamwe n’abajandarume ndetse n’abasirikare.

Bucyibaruta kandi iyo yabasuraga yabizezaga umutekano; ko babahurije hamwe ngo babarindire umutekano.

Uwo mutekano bari bijejwe bakomeje kuwushidikanyaho nyuma yo gukupirwa amazi, bamwe bagatangira kwicwa n’umwuma ndetse n’inzara n’indwara ziterwa no kutagira amazi.

Mbere yo kwicwa kandi babanje guhabwa umuceri babonaga ari intica ntikize. Nyamara ntibahabwa amazi n’inkwi zo kubiteka, dore ko bari bamaze igihe batarya, batanywa bahabwa ibiribwa…. Ku rundi ruhande abari i Kaduha bo bashyiriwe umuceri ngo bawugure, maze ikiguzi cy’ikilo kimanurwa hasi gishyirwa ku mafaranga atanu ahandi ari 90 Frw, bamwe bavuga ko icyari kigamijwe ari ukumara amafaranga mu mpunzi ngi ajye mu ntoki z’ababicaga, ndetse n’ushaka guhungira ahandi abure uburyo bwahamugeza.

ariki 21 Mata nibwo abatutsi bari bahungiye i Murambi bishwe nyuma yo kumara icyo gihe baricishijwe inzara n’inyota, nyuma bashyingurwa mu byobo hifashishijwe amakamyo na katerepurari, nyuma yo kwitwa “umwanda unuka.”

Ubuhamya bw’abasaza n’abakecuru ndetse n’ibikwerere n’amajigija bibuka ibyabereye i Murambi n’i Kaduha bavuga ko bicwaga n’abarimo abajandarume, ibigo barimo byagoswe n’abaturage bafite intwaro gakondo, ucitse abajandarume yiruka akicishwa intwaro gakondo n’abo bagose ibigo.

Mu mashuri i Murambi hari imibiri itarashangutse, aho ubona imwe igifite n’imisatsi, imwe icyambaye – muri rusange umubiri w’imbere y’uruhu ukiriho.

Ni imibiri igaragaza ubugome n’ubukana jenoside yakorewe abatutsi yakoranwe. Muri iyo mibiri hari iyo ubona igaragaza umuntu wamanitse ikiganza asa n’usaba imbabazi,  uri kuvuga (wakeka ko yatakaga), abana bamanitse amaboko, iy’ababyeyi bigaragara ko bahohotewe…..

Igaragaza abana babanje gucibwa ibice by’umubiri, abamenwe imitwe, abakuru babanje gukorerwa ibyo…..

Mu kureba iyo mibiri bishengura umutima, amarira yo ntumenya aho aturutse ku buryo n’ay’abagabo atemba ajya mu nda atemba aganisha kuri iyo mibiri y’ abagabo n’abasore barebare b’uruhanga rwiza uhabona, abagore n’abakobwa bahari, abana, abasaza n’abakecuru bahari.

Uwabonye iyo mibiri ntiyashidikanya kuri jenoside yakorewe abatutsi, kuyihakana no kuyipfobya byaba kwihakana ubumuntu, kwihakana ko umuntu ariho ndetse no gushinyagurira abaharuhukiye. Ni ishuri rikomeye ku rubyiruko rushukwa n’abakuru ko jenoside itabayeho ndetse n’abanyamahanga bashukwa n’abahakana n’abapfobya jenoside.

Mvuye i Murambi nerekeje i Tare mu yahoze ari Komini Mudasomwa, abarokotse jenoside yaho bakuru ntibagera kuri 200, nyamara ngo mbere bararengaga ibihumbi hafi bitanu. Aho hari ababyeyi bavuga ko bazaruhuka bumvise igihano Bucyibaruta uri kuburanira mu Bufaransa yahawe. Bemera ubutabera basaba ko bugomba kumukatira igihano gisumba ibindi. Ibyo binemezwa n’ab’i Kaduha bo bashima ko yafashwe, ariko batiyumvisha uburyo atajyanwa kuburanishirizwayo ngo bamwibutse ibyo yabakoreye, nyamara ariho avuka.

Bashima Umukuru w’u Rwanda n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zababohoye, zikabagarurira ubuzima bwari mu marembera, ubu bakaba bariyubatse.

Ibyabereye i Murambi si iby’i Rwanda, niyo mpamvu natangaye ariko nashavuye ngira nti “Mbega i Murambi!!!!”

Hejuru ku ifoto: Inkuta z’i Murambi zanditseho amazina y’inzirakarengane zahiciwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *