Kaduha: Bafite akangononwa ko Bucyibaruta ataburaniye mu Rwanda

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batuye i Kaduha mu karere ka Nyamagabe bavuga ko bifuzaga ko Bucyibaruta Laurent “bashinja kugira uruhare rukomeye mu iyicwa ry’ababo yazajya kuburanishirizwayo.”

Santere ya Kaduha ni agace gaherereye mu karere ka Nyamagabe, mu gihe cya jenoside kari muri komini Musange ahavukaga Bucyibaruta ndetse, iyo komini yari mu zo Bucyibaruta yayoboraga muri Perefegitura Gikongoro.

Abarokokeye i Kaduha bamushinja kugira uruhare rukomeye mu iyicwa ryabo, nk’uwatanze amategeko ngo bicwe.

Munganyande Berthilde waharokokeye ari umwana, ashinja Bucyibaruta gutegeka ko bicwa, bityo i Kaduha hakicirwa umuryango we ugizwe n’abana 10 bavukanaga ndetse n’ababyeyi be bombi, we yarokowe nuko yaciye mu idirishya ry’icyumba mberabyombi bari bajyanywemo bavanywe mu bihuru aho babaga bihishe.

Avuga ko ahereye ku byo Bucyibaruta yabakoreye yagakwiye kuburanishirizwa mu Rwanda ndetse i Kaduha.

Ati ” Batuvanye mu bihuru batubwira ko Bucyibaruta yavuze ko tuza i Kaduha bakahaturindira, barangije batangira kutwica. Numva akwiye kuzanwa hano akahaburanishirizwa, nibwo twaba tubonye ubutabera bugahabwa n’abacu bishwe na we.”

Katabarwa Adeodate na we ufite abe biciwe i Kaduha yunga mu rya bagenzi be agira ati ” Byari kunshimisha kurushaho iyo baba baburanira hano, imbere y’abaturage, ariko no kuba akurikiranwa narabyishimiye.”

Uwitwa Bayingana Laurent w’imyaka 65 agira ati ” Bucyibaruta ni we wari udushinzwe, ari Umuyobozi tumwizera, arangije aratwica, twifuza ko yazanwa inaha akaburana tubyumva, agakatirwa burundu kuko yakoze ibidakorwa.”

Hakizimana Felix w’imyaka 33 warokokeye i Kaduha, ahiciwe benshi bo mu muryango we asanga kub Bucyibaruta yarabayeho igihe kinini adafatwa biterwa n’imbaraga ndetse na politiki yari ibiri inyuma.

Yibaza niba ibyo byose bitazakoreshwa mu rubanza rwe bigatuma adahabwa igihano gikwiye.

Agira ati ” Umuntu yagira cyizere ki ko azaburanishwa uko bikwiye, kuki yari ageze iki gihe atarafatwa, ese nitutanyurwa hazakorwa iki? Kuki atazanwa mu Rwanda?”

Izi mpungenge aba baturage bafite bazimazwe n’abarimo Pax Press, umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Umuryango Haguruka ndetse na Kanyarwanda yari yabasuye ibaha amakuru ku bijyanye n’urwo rubanza rukomeje kubera i Paris mu Bufaransa.

Manzi Gerard ushinzwe ibikorwa by’umuryango RCN Justice & Democratie muri Pax Press mu gukurikirana uru rubanza, yavuze ko urukiko rwa rubanda ruri kuburanisha Bucyibaruta rwizewe mu bijyanye no gutanga ubutabera, dore ko hari abandi Banyarwanda bagiye baburanishwa narwo kandi bagahabwa ibihano birimo n’icya burundu. Agaruka kuri Capt Pascal Simbikangwa, Octavien Ngenzi na Tito Barahira bayoboye Kabarondo, na Muhayimana Claude wari umushoferi ku Kibuye.

Yungamo ko ibijyanye no kutazanwa mu Rwanda biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kuba ukurikiranwe ashobora kuba afite ubwenegihugu bw’icyo gihugu, amasezerano ku bijyanye n’iby’inkiko n’ibindi.

Gusa avuga ko u Rwanda rwifuza ko abakekwaho kugira uruhare muri jenoside bihishe mu mahanga bazanwa kuburanishwa mu Rwanda, ariko ngo hagenda hagaragara izo mbogamizi. Atanga urugero rw’uko hari impapuro 1140 u Rwanda rwoherereje amahanga zisaba ifatwa ry’abakekwaho kugira urwo ruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Kimenyi Alexis wo mu muryango Kanyarwanda ndetse na Murekatete Jeanne d’Arc wo muri Haguruka nabo babasabye kurindira icyemezo cy’urukiko, ari nako babizeza ko bazahabwa ubutabera bukwiye nubwo byari kurushaho iyo Bucyibaruta aburanishirizwa mu Rwanda.

Kimenyi yungamo ko hari intambwe yatewe n’u Bufaransa buri gukurikirana abakekwaho uruhare muri jenoside, nyamara ngo hari hashize igihe icyo gihugu kidakurikirana abari abategetsi b’u Rwanda mu 1994 bari barahahungiye bitewe n’umubano ubutegetsi bwombi bwari bufitanye.

Bucyibaruta akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yaba yarakoreye i Kaduha, i Murambi, i Kibeho na Cyanika. Urubanza rwe rwatangiye tariki 9 Gicurasi 2022, biteganyijwe ko ruzarangira muri Nyakanga uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *