RAB iravuga ko nta gakoko gahari gatera uburwayi uriye imboga
Mu minsi ishize hari abaturage bo mu turere dutandunye tw’igihugu bari bafite impungenge ku bijyanye no kurya imboga zimwe na zimwe bavuga ko babwiwe na bagenzi babo ko zibujijwe kuribwa.
Abaganiriye na The Source Post bo mu karere ka Muhanga bavugaga ko bafite impungenge zo kuzirya bakurikije ayo makuru bumvaga ariko batari bafitiye gihamya. Ubu bamazwe impungenge n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi(RAB).
Iki kigo kibicishije ku butumwa cyashyize kuri Whatsapp cyagaragaje ko hari ๐๐ ๐๐ค๐จ๐ค๐จ ๐ค๐ข๐ญ๐ฐ๐ โโ ๐๐๐๐ ๐๐(๐๐๐๐๐๐๐๐ ๐๐)โโ ๐ค๐๐ ๐๐ซ๐๐ ๐๐ฒ๐ ๐ค๐ฎ ๐๐ข๐ก๐ข๐ง๐ ๐ฐ๐.
Ako gakoko ka Apefly (Spalgiss pp) ni agasimba gakomoka mu muryango wโibinyugunyugu, nyamara ngo kakaba ari inshuti yโabahinzi mu kurwanya ibyonnyi cyane aho gashobora kurya utumatirizi tugaragara ku myembe, amapapayi no kubinyamacunga.
Hari abantu bakwirakwiza impuha zivuga ko ako gasimba gashobora kugira ingaruka ku buzima bwโ umuntu wariye imboga cyangwa indi myaka yagezweho nako.
Iki kigo gikomeza kigira kiti “Ikigo RAB kiramenyesha ko kugeza ubu nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ingaruka aka gasimba gatera haba ku gihingwa cyangwa umuntu kuko nta burozi kagira.”
Cyungamo kiti “Bityo rero nta mpungenge abaturage bagakwiye kugira mu rwego rwo gutegura no kurya imboga cyangwa ibindi bihingwa byagezweyo nako gasimba ariko turakangurira abantu kwitwararika isuku nkuko bisanzwe, bakoza neza imboga nโ indi myaka bakoresha amazi meza mbere yo guteka. Kugeza ubu aka gasimba kagaragaye ku biti byโimyembe mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya.
The Source Post iherutse kuganira n’abaturage bo mu turere dutandukanye bavuga ko kurya imboga zirimo dodo, intoryi, amashu n’isombe bibujijwe.
Bavuga ko bumvise kuri radiyo (batavuga) ko bibujijwe kurya izo mboga “kuko ngo hari agasimba gafite umutwe nk’uw’umuntu ngo iyo gatetswe mu isombe gatuma isa n’amaraso.”
Ibyo byateye impungenge abacuruza izo mboga, bamwe bakeka ko baba bacuruza ibitemewe, abandi bakeka ko baba bagura ibitemewe.
Hari bamwe babihuzaga no kuba mu turere tumwe na tumwe twarashyizwe mu kato ku bijyanye no gucuruza inyama z’inka bakabihuza n’izo mboga.