Bucyibaruta yaba yarashatse guhisha ko i Murambi hiciwe abatutsi

Umutangabuhamya w’umugabo w’imyaka 55 ukomoka i Nyamagabe avuga ko uwari Perefe wa Gikongoro mu gihe cya jenoside, Bucyibaruta Laurent yabasabye gukora isuku ahari hiciwe abatutsi mu kigo cya Murambi, ibyo asanga yari agamije guhisha ko hari abahiciwe.

I Murambi mu kigo cyari cyaragenewe imyuga, cyari kizwi nka (ETO Murambi) hiciwe abatutsi bavanywe mu zari komine zitandukanye za Perefegitura Gikongoro bajyanwa muri icyo kigo, icyo Bucyibaruta ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, yita ko byari ukubashakira umutekano, mu gihe abaharokokeye na bamwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwahabereye bavuga ko bahajyanwe ngo bazabone uko bicirwa rimwe.

Umutangabuhamya wagize uruhare muri jenoside yakorewe i Murambi, ndetse akaza kubifungirwa imyaka 12, igihano avuga ko yemeranwa n’umutima we ko cyari gikwiye kandi yacyakiriye neza, ashinja Bucyibaruta kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.

Yungamo ko ubwo Bucyibaruta ari kumwe n’abandi bayobozi basuye i Murambi bahava amazi yari ahari agafungwa.

Ati “Perefe ahuye, bahise baca umuyoboro w’amazi, abari aho batangira kwicwa n’inyota.”

Avuga ko Bucyibaruta hari amagambo yababwiraga. Ati ” Tariki 20 nabonye ku mugoroba nka saa kumi n’ebyiri , Perefe azana na Sebuhura n’abajandarume benshi, batumyuraho kuri bariyeri, aratubwira ati ‘mukomere ntihagire ubanyurayo.”

Ageze i Murambi bamaze kwinjira mu kigo, bababwira ko babazaniye abajandarume bo kubarinda,bityo babaka ikintu cyose bari bafite kugera ku cyuma cyo guhata ibirayi, inkoni n’ibindi.

Uwo mutangabuhamya avuga ko Bucyibaruta akimara gusura izo mpunzi, hakurikiyeho ubwicanyi.

Ati ” Bucyibaruta amaze kuhava muri iryo joro, abajandarume bagose ikigo cyose, impunzi zizera ko bagiye kuzirinda. mu rucyerera nka saa cyenda, twagiye kumba twumva imbunda ziremereye zirarashe cyane, barasa mu kigo umuriro uraka. mbona imodoka nyinshi zipakiye interahamwe ziragose hose, barasa nk’amasaha 2, impunzi zirwanaho zirananirwa, abari bazima bagerageza gusimuka ibipangu biruka. Interahamwe zagose ikigo zigenda zibatema umugenda, ariko n’abasirikare n’abajandarume biruka.”

Imirambo mu kigo yahamaze iminsi 2, kuri 23 Mata nibwo babonye imashini za katerepirali zuracukura, abantu bahambwa n’abarimo abanyururu.

Agaragaza ko Bucyibaruta yagarutse nyuma kureba uko ibintu bimeze, ati ” Nabonye Bucyibaruta agarutse kureba niba barangije akazi, asiga abwiye Superefe Havuga ngo bagire vuba abafaransa batarahagera, ngo boze ibikuta byose amaraso yagiyeho bakoropre hose.”

Tariki 28 hageze abafaransa, perefe ajya kubereka aho bagomba kuba, abwira abaturage ko abo bazungu baje kubatabara. Gusa ngo abaturage bagiye bahunga abo banyamahanga.

Bucyibaruta ahawe umwanya yavuze ko atigeze ajya kuri bariyeri kubabwira ngo bakomere. Ati ” Ibyo nyabyo nzi, ibyo gusaka impunzi zinigeze mbimenya, n’ababikoze sinzi uwaboherejeb

Yungamo ko ibyo bavuga byo gushyingura imirambo nabyo ntabyo yigeze amenya ndetse n’ibyo koza inkuta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *