Congo yemeye kurekura abasirikare b’u Rwanda

Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda ivuga ko yafatiye ku butaka bwayo.

Ni nyuma yuko igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abasirikare babiri bacyo bashimuswe n’Ingabo za FARDC zifatanyije n’umutwe wa FDLR ubwo bari ku burinzi. Amazina yabo Cpl Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko nyuma y’ubushotoranyi bwa FARDC, bwageze aho ku butaka bw’u Rwanda haterwa ibisasu mu turere twa Musanze na Burera, “hari abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe bari ku burinzi”.

Rivuga ko usibye kuba FARDC na FDLR ku wa 23 Gicurasi 2022 barateye ibisasu mu Rwanda, banateye ibindiro by’igisirikare cy’u Rwanda ku mupaka.

Rikomeza rigira riti “Twaje kumenya ko abo basirikare babiri Cpl Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad bafitwe na FDLR mu Burasirazuba bwa Congo.”

RDF yasabye ubuyobozi bwa Guverinoma ya Congo gukorana na FDLR kugira ngo abo basirikare barekurwe mu maguru mashya.

Nyuma y’ibyo Umukuru wa Angola, Joao Lourenco, yatangaje ko abo basirikare bagiye kurekurwa. Yabitangaje asoje  kubonana n’Umukuru wa Congo, Felix Tshisekedi mu gitondo cyo kuwa kabiri nkuko The Source Post ibikesha VOA.

Ibiro bya Lourenco byavuze ko iyi ntambwe igamije gushyira iherezo ku mwuka mubi wari wavutse hagati y’ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza

Lourenco nyuma yavuganye n’Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame, mu kiganiro cyabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo.

Umwuka mubi mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Congo watangiye mu misi ishize aho izo mpande ebyiri zagirizanya gufasha imitwe yitwaje intwaro mu ntara yo mu burasirazuba bwa RDC, ku mupaka w’u Rwanda.

Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ifata nk’uw’iterabwoba ukaba ukomeje kugaba ibitero muri teritwari za Nyiragongo na Rutshuru. Ibyo byatumye ifata umwanzuro wo guhagarika ingendo za RwandAir zajyaga mu mijyi itatu yo muri icyo gihugu.

U Rwanda ruhakana ibyo gushyigikira M23 ahubwo rugashinja ingabo za Congo, FARDC, kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ugize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse ukaba ukinafite uwo mugambi.

Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwagiye rufatira abasirikare ba Congo ku butaka bwarwo, nyuma rukabasubiza icyo gihugu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *