Amajyepfo: Abaturage bavuga ko kurya intoryi, idodo, isombe n’amashu “bibujijwe”
Mu karere ka Muhanga na Kamonyi hari amakuru yuko ngo abaturage “babujijwe” kurya imboga zitandukanye zirimo imboga rwatsi nk’idodo, intoryi, amashu n’isombe.
Umunyamakuru wa The Source Post yumvise aya makuru bwa mbere kuwa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, aganirwa n’abagore babiri barimo uwarangije amashuri yisumbuye n’uwarangije kaminuza bo mu karere ka Kamonyi bavuga ko ibirimo intoryi n’isombye “byaciwe na leta.”
Uretse abatuye Kamonyi, n’ab’i Muhanga bavuga ko izo mboga zaciwe. Ni amakuru kandi anavugwa n’ab’i Kigali mu masoko yo kwa Mutangana no mu Nkundamahoro.
Umugore w’i Muhanga uri mu kigero cy’imyaka 65 yagize ati” Ubu se ko mfite umwuzukuru w’amezi atandatu wari ugejeje igihe cyo kurya nzamuha iki, ko wajyaga umunombanombera ibiryo ugashyiramo ako gasombe, nyuma ukamuha umuneke byose bikaba byaraciwe ndamuha iki?”
Uwo mugore avuga ko ngo bumvise bivugwa ko izo mboga zaciwe ku isoko kimwe n’imineke, amata n’inyama z’inka. Yongeraho ko ngo n’ibyuma bisya isombe biri ahitwa mu Kivoka i Muhanga byamanitswe, mu gihe ibisya imyumbati bigikora.
Izo mvugo kandi ziri mu bandi baturage mu bice bitandukanye by’igihugu. Hari abavuga ko ibyo babyumvise kuri radiyo ko ari ikibazo bumvise ko kiri mu Bugesera.
Mu isoko rya Muhanga, abacuruzi baracuruza imboga n’imbuto uko bisanzwe, gusa nabo bavuga ko bumva abavuga ko bitemewe. Bamwe bavuga ko babyumvise kuri radiyo(badatangaza izina ryayo).
Ni amakuru kandi arimo guhererekanywa n’abantu ku mbuga nkoranyambaga, abantu bavuga ko izo mboga zibamo agasimba gafite umutwe nk’umuntu ku buryo ngo iyo bagatetsemo zihinduka umutuku.
Gusa abazigura bavuga ko ari ukubeshya, ko ntawe urateka izo mboga ngo bibe gutyo.
Ahitwa mu Kivoka, ahari ibyuma bisya isombe, birakora nkuko bisanzwe. Gusa ababikoresha bavuga ko bumvise abavuga ko ibyo biribwa byaciwe.
Muri aka gace hari umugore wahuye n’umunyamakuru amubaza niba yarumvise iby’ayo makuru, avuga ko aho yavanye amashu mu gishanga cya Makera muri Muhanga yagiye ahura n’abantu bamubaza aho ajyanye ibyo bintu byaciwe.
Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ntacyo iratangaza ku bivugwa n’abo baturage. Mu butumwa The Source Post yoherereje umuyobozi w’iyo minisiteri kuri whatsapp ntacyo arabuvugaho. Gusa umukozi wo muri iyo minisiteri yaduhamagaye abaza iby’ayo makuru ariko nta cyo yatangaje niba byemewe niba bitanemewe, uretse ko mu mvugo ye yatangajwe n’ayo makuru.
Imwe mu mirenge yo mu turere twa Muhanga na Kamonyi n’ahandi hirya no hino mu gihugu iri mu kato ko gucuruza inyama zikomoka ku nka nyuma yuko mu Rwanda hagaragaye indwara ya lift valley ifata amatungo arimo inka.
Iyi nkuru turacyayikurikirana……