Amwe mu mafoto y’i Murambi agarukwaho mu rubanza rwa Bucyibaruta

Guhera tariki ya 9 Gicurasi 2022, i Paris mu Bufaransa mu rukiko rwa rubanda hatangiye urubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Mu rubanza rwe hagarukwa ku bwicanyi bwabereye i Murambi, bariyeri yari ihari, amazi yatobowe n’ibindi.

Ku bufatanye na Pax Press na RCN Justice & Democratie, abanyamakuru bafashijwe n’iyi miryango kugera ahantu hatandukanye mu bice bigarukwaho muri urwo rubanza, aribyo Kaduha, Cyanika, Tare (Mudasomwa) na Murambi.

Kuri iyi nshuro hari amafoto agaragaza ibice bitandukanye bya Murambi n’ibisobanuro byaho.

I Murambi, hari ishuri ryo kwigisha imyuga, hahurijwe abatutsi baturutse mu bice bitandukanye by’iyari Perefegitura ya Gikongoro bishwe tariki 21 Mata 1994 n’abarimo abajandarume n’interahamwe.

Aha hari ibiro bya Perefegitura Gikongoro, uhahagaze aba yitegeye neza i Murambi
Aha ni ahitwa ku Kabeza hari hatuye abategetsi b’icyo gihe bagarukwaho mu rubanza rwa Bucyibaruta barimo Havugimana Edouard wari superefe wari uhafite inzu
Muri metero nka 100 hari icyobo abatangabuhamya bavuga ko abicanyi bajugunyagamo abatutsi biciraga kuri bariyeri
Agasantere ka Kabeza uko kagaragara, hari mu mahuriro y’utuyira ku buryo byari bigoye ko hari uhacikira
Aha Kabeza hari bariyeri yaguyeho abatutsi
Agasantere ka Kabeza
Urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rw’i Murambi
Inkingi zanditseho amazina y’abatutsi biciwe i Murambi
Aha hari itiyo y’amazi yaturuka mu gishanga yari agenewe ab’i Murambi no mu nkengero zayo, bivugwa ko yaje gucibwa ngo abahungiye i Murambi bicwe n’umwuma
Imbere muri aha hafite ibara risa n’ubururu ngo harimo itiyo y’amazi yavanwemo igice kimwe amazi ntiyongera kugera ku batutsi bari i Murambi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *