Jenoside: Uwigaga i Kibeho yabariye urukiko inkuru yamugoye kuvugira mu ruhame

Kwicwa, gufatwa ku ngufu, kwicishwa inzara, guteragiranwa imbere y’abicanyi, kwihisha mu bwiherero n’ibindi biri mu byabaye ku banyeshuri bigaga mu ishuri  “Groupe Scolaire Marie Merci” i Kibeho mu gihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi.

Ibi bigarukwaho n’uwari umunyeshuri muri iryo shuri mu gihe cya jenoside waciye mu bihe bikomeye kandi bibabaje bigoye kibivuga imbere y’abantu. Uwo mugore w’imyaka 48 uba mu Buholande, yabivuze mu buhamya yatanze mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta rukomeje kubera mu Bufaransa.

Nubwo abandi bari mu kiruhuko abigaga i Kibeho mu ishuri rya Marie Merci bo bari basubijwe ku ishuri ngo bige igihe batize kuko bari baracikirije amasomo kubera imyigaragambyo yabaye kuri icyo kigo.

Muri icyo gihe ngo bari abanyeshuri bageze kuri 500 agereranyije harimo abatutsi barenga 100.  Abo banyeshuri babonye uburyo abaturage bicwaga ubwo jenoside yatangiraga mu 1994, dore ko ngo babiciye mu kigo bigagamo.

Ati “Bishe abaturage tubireba n’amaso yacu, kuko babiciye mu kigo nigagamo, byose narabirebaga, icyo gihe twebwe ntibatwicaga kuko twari turinzwe n’abasirikare. igihe cyo kwica abaturage kirangiye, bavuze ko abatutsi basigaye ari abari mu ishuri rya Marie Merci. ntibyari byoroshye kutuvangura kuko abenshi twari abana nta ndangamuntu twari dufite, byabaye ngombwa ko haba ubukangurambaga mu banyeshuri, kugira ngo twivangure.”

Ibyo bibazo biba ngo ntabwo Bucyibaruta yari ahari ariko ngo abanyeshuri bamaze kwivangura, yarahageze ari kumwe na Musenyeri Misago Augustin n’abandi bategetsi bari munsi ye. Babanje gukorana inama n’amatsinda y’abahutu nyuma baza gukorana n’abatutsi.

Yungamo ko azi bamwe mu banyeshuri n’abarimu bavuye ku ishuri ntawe uzi aho berekeje. Hagati hari inyandiko Bucyibaruta yoherereje minisitiri w’umutekano avuga ko hari abarimu babiri igishaga kuri Marie Merci bagiye rwihishwa tariki 5 Ugushyingo 1992 ntibagaruke ku ishuri. Amakuru akavuga ko bagiye i Burundi muri FPR.  Abo ni Mureramanzi Jerome, ukomoka i Runyinya ya Butare, na Biririmana Justin w’i Mukindi muri Gitarama, ndetse n’umunyeshuri Dieudonne Kayitare w’i Ngoma butare, bose b’abatutsi, kuva bagenda haje umwuka mubi mu barimu b’abahutu n’abatutsi ndetse bikaba byarageze mu banyeshuri.

Uwo munyeshuri avuga ko abo bose abazi ndetse bavuye ku ishuri kuko batotezwaga kandi ko nta yandi mahitamo bari bafite.

Mu gihe cyo kwicira abatutsi kuri iryo shuri , ngo abanyeshuri babanje kubafungirana, ariko ngo hari bamwe muri bo bagoye kwica abatutsi. Icyo gihe ngo bagarukaga ku ishuri bambaye imyenda iriho amaraso ndetse banigamba abo bishe. Abo ngo wasangaga ari abigaga btaha bagarukaga mu kigo kubishishikariza abandi.

Nyuma abanyeshuri bashyiriweho abajandarume babarinda, ariko nabwo ngo ntacyo byafashije ku mutekano wabo, Ati “Urugero ni uko hari iminsi twebwe tutaryaga, kubera ko bavugaga ko abatutsi bashaka kuroga iBiryo ntihagire ubirya. ibyo byari ukugira ngo umujinya w’abahutu uzamuke kuri twe.”

Akomeza avuga ko tariki 7 Gicurasi 1994 bamaze gukorana inama na Bucyibaruta ndetse n’itsinda bari kumwe, abjandarume bari babarinze bababwiye ko nta mwanya wo guta bafite babarinda.

Ibyo bishimangira ibyo yabwiye urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania(TPIR) mu 2003, ko abatutsi basabwe kuva mu kigo, babohereza ahandi uko bari 106, , tariki ya 4 nyuma ya saa sita Bucyibaruta na Musenyeri Misago, Burugumesitiri wa Mubuga n’umuyobozi wa jandarumori, aho yavuze ko Bucyibaruta yavuze ko atumwe na guverinoma, bamubwiye ibibazo bari bafite birimo kuba badafite aho kuryama kuko baryamaga ku ntebe, ko nta biryo, nta myenda, ngo ababwira ko nta gisubizo afite ko byagaragaye ko bakorana n’inyenzi, ko igisubizo afite ari uko mu gitondo haza bisi zibajyana iwabo. Gusa ngo bamubwiye ko nta iwabo bagira kuko ababyeyi babo bishwe ngo ababwira ko atari ikibazo kimureba ko bazabacyura iwabo.

Icyo gihe ngo uwitwa Sebuhura yavuze ko ahubwo bagomba kwicwa kuko ari ibyitso. Agira ati “Uwaje wese yaravuze, ariko biragoye kuko nta mwanya twari dufite wo kubumva, ariko ibyo bavugaga byose byatujyanaga ku rupfu, nta n’umwe wari ku ruhande rwacu.”

Ku munsi wakurikiyeho haje imodoka zitwara abasirikare bari babarinze, abajandarume bagenda mu ijoro, bukeye bwaho ngo babona interahamwe n’abajandarume bagose ikigo cyose. Babonye ibyo bumvise Isi ibarangiriyeho bamwe batangira gusenga, abandi barihisha, mbse ngo buri wese yakoze icyo ashoboye.

Ahagana mu ma saa yine ngo batangiye kwica, abajandarume basigara inyuma basaba interahamwe kubicisha ubuhiri bitonze kandi ntibanduze ishuri n’amaraso kandi ntibakoreshe imbunda na za gerenade.

Umutangabuhamya yagiye kwihisha mu bwiherero  aho yumvaga ngo interahamwe ziri kwica. Ati “Numvaga induru nyinshi interahamwe ziri kwica bagenzi banjye. Bishe bensHi nari nzi ko ari jye warokotse. Nyuma y’igitero umwe mu barimu wacu yagiye kubara imirambo avuga ko hari abarokotse, asaba interahamwe kujya gushaka abatarishwe, nanjye nibwo bamvumbuye. Interahamwe yahondaguye urugi, nanga gusohoka, agiye gukuraho igisenge nsohoka niruka ku ba jandarume mbasaba kundasa,Nepo avugana n interahamwe abasaba kutanyica, baza kwemera, aranjyana ampishanya na Theophie, Interahamwe zangaga Nepo bamubwira ko ahisha abatutsi ko atava aho ataberekanye, abashyira Theophile baramukubita bamuta mu cyobo.”

Uwo Nepo wari umujandarume  ngo yamujyanye mu babikira interahamwe zijyayo zimusaba ababikira zibabwira ko nibatamutanga babica bose. Nyuma bahamagaye Nepo arahamukura na we bamwimurira ku Gikongoro amujyanayo amuhisha mu nshuti ze. Nyuma yaje kmenya ko hari bagenzi be barokotse ndetse banamwibwirira ko hari abafashwe ku ngufu.

Ati ” Hari abambwiye ko banabafashe ku ngufu, nibo babinyibwiriye duhuye nyuma y’intambara. Hari abakobwa batatu buri gihe iyo twahuraga nta kindi twavugaga, baza kumbwira ko uko ari 3 babafashe ku ngufu, ko babafatanga buri munsi iminsi yose yakurikiyeho nyuma y’igitero, ko interahamwe zabahererekanyaga kugeza abafaransa baje”.

Bucyibaruta abajijwe icyo yavuga ku by’uwo mutangabuhamya yari amaze kuvuga, yavize ko nta nama yigeze ibaho yo gutegura ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri bigaga mu ishuri rya Marie Merci i Kibeho. Ati “Ibyo bintu ngo byavuzwe n’umujandarume wo mu rwego rwo hasi sibyo kuko nta mujandarume wazaga mu nama za perefegitura z’umutekano usibye commandant (komanda) wa jandarumeri kandi ntabwo komanda yahaga raporo abajandarume bo hasi ahubwo abo hasi ni bo bayimuhaga.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *