Abanyamakuru barasabwa kutirara ku rugamba rwo kurwanya COVID-19

Leta, abareberera itangazamakuru n’abarikora bavuga ko ryagize uruhare rufatika mu rugamba rwo kurwanya icyorezo COVID-19, ariko bakibutswa ko nta kukijenjekera kuko kigihari.

Abanyamakuru kimwe n’abandi batuye Isi bagiye bicwa na COVID-19, itarobanuye umunyamakuru wagiye ku kazi n’umuturage ushobora kuba yishwe no kutagira amakuru nyayo kuri icyo cyorezo, abahanga bavuga ko kimwe mu byagikwirakakwijwe ari amakuru y’ibihuha yari mu baturage.

Bimwe muri ibyo bihuha birimo ko ngo icyo cyorezo kitafataga abanyafurika ngo kuko bafite ubudahangarwa mu mubiri wabo, ikindi no kunywa ibirimo indimu ntabwo byanduzaga icyo cyorezo, nyamara abahanga bagaragaje ko ibyavugwaga ari ibihuha, amakuru y’ukuri agatangazwa hifashishijwe itangazamakuru.

Gutanga amakuru akwiye, afite inkomoko muri menshi ndetse harimo n’avuguruza ibihuha bitangazwa ngo ni kamwe mu kamaro gashimwa k’itangazamakuru ryo mu Rwanda mu gihe COVID-19 yari ikaze nkuko byemezwa na Hitayezu Christophe ukorana n’umuryango Internews wafashije abanyamakuru barimo nabo mu Rwanda kubahuza  n’inzobere mu by’ubuzima babaha amakuru akwiye ku bijyanye n’icyo cyorezo.

Agira ati “Itangamakakuru uretse n’iryo mu Rwanda  no mu bindi bihugu bitandukanye, itangazamakuru ryabyitwayemo neza mu bihe bya COVID 19, ngirango yari indwara nshyashya n’abaganga ubwabo hari byinshi batazi n’abanyamakuru byari uko, uko iminsi yagiye iza amakuru aboneka, abanyamakuru bari mu bantu bafashije cyane leta mu kugirango za ngamba z’inzobere zibashe gushyirwa mu bikorwa, abantu babashe kwirinda, aho urukingo rubonekeye barufate, bamenye n’impamvu barufashe.”

Yungamo ko na n’ubu bakomeje, ndetse kuba hari byinshi bagikeneye kumenya kuri iyo ndwara  bakwiye gukomeza guhugurana hagati yabo ndetse no gushaka uburyo bahura n’inzobere mu buzima bagatangaza amakuru afite ishingiro avuye mu Nyanja y’andi menshi arimo amazima n’ibihuha.

Mu rwego rwo gukomeza kunguka ubwo bumenyi, umuryango w’abanyamakuru barwanya sida n’indwara z’ibyorezo, ABASIRWA uhurije hamwe abanyamakuru bagera kuri 50 barimo kubwongererwa kuri icyo cyorezo

Bahati Enock, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’abanyamakuru barwanya sida n’izindi ndwara ABASIRWA avuga ko ari gahunda bagira yo gufasha abanyamakuru kunguka ubumenyi, kandi ko ari gahunda batazatezukaho.

Ati “Kwiga ni uguhozaho, ibijyanye na  COVID-19 mu itangazamakuru bisaba gukarishya ubumenyi  cyane mu buryo bwo gufasha ibinyamakuru gutara inkuru no kuzitangaza.”

Yungamo ko hari ibihuha kuri iyo ndwara byagabanutse, ariko ngo riracyafite uruhare runini mu guhekereza abatanga amakuru y’ubuzima, ibijyanye no kwikingiza n’ibindi.

Urwo ruhare rw’itangazamakuru nuko rugikenewe rwemezwa na Musafiri Innocent, umwarimu muri kaminuza mu Rwanda uvuga ko itangazamakuru ryagize uruhare mu gutuma abaturage birinda COVID-19, ariko ko atari umwanya wo guhagarika urwo rugendo.

Ati “Hari impinduka ziriho zituruka  ku byo itangazamakuru rikora. Abaturage iyo babonye amakuru aba ajyanye n’ubuzima, tuvuge uburyo bwo kwirinda indwara runaka , nka Malariya, igituntu, sida, barahinduka, bagakurikiza ibyo abaganga bababwira, kandi abaganga babicisha mu itangazamakuru, murumva rero ko ari ibintu bifite agaciro kanini haba mu mibereho y’abaturage no mu iterambere ry’igihugu kuko abaturage batarwaye barakora, bagakora ibikorwa biteza imbere igihugu.”

Yungamo ko rikwiye gufashwa mu kubona ubushobozi ngo rikomeze gukora neza akazi karyo, rihabwa amakuru n’ibindi nkenerwa birimo ibishingiye ku bukungu.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, Dr Menelas Nkeshimana ushinzwe ibijyanye n’ubuvuzi mu itsinda ryo kurwanya Covid-19 mu Rwanda, avuga ko bishimira uruhare rw’itangazamakuru mu gufasha guhangana n’icyo cyorezo, yemeza ko ubwo bufatanye nibukomeza, nta kabuza icyo cyorezo kizatsindwa.

Ku ruhande rw’abanyamakuru bavuga ko bakeneye gukomeza gukarishya ubumenyi kuri icyo cyorezo kuko kitaratsindwa ngo giherahezwe, ariko ko hakwiye n’imikoranire yisumbuyeho hagati y’inzego zabo n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo umukuru muri bo ari we leta.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *