Itumanaho ry’ikoranabuhanga ryateye imbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara

Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ifite igipimo gihanitse mu kugerwaho n’itumanaho ry’Ikoranabuhanga cyavuye munsi ya 1% muri 2000 kikagera kuri 30% ubungubu.
Imibare igaragaza ko hagati ya 2019 na 2021 igipimo cyo gukoresha itumanaho ry’Ikoranabuhanga muri Afurika cyiyongereyeho 23%.
Gusa haracyariho icyuho cya miliyoni 840 z’abantu batagira itumanaho ry’Ikoranabuhanga ryizewe kandi ridahenze.
Ni ibitangazwa na sosiyete internet society (ISOC) iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ibayeho nk’umuryango udaharanira inyungu ku isi ufasha mu bijyanye n’itumanaho ry’Ikoranabuhanga ritagira umupaka mu guhuza abantu.
Ni mu gihe mu Rwanda hateraniye Inama Mpuzamahanga y’Iterambere ry’Itumanaho (WTDC).
Perezida Wungirije wa Internet Society mu karere ka Afurika Dawit Bekele avuga ko anyuzwe n’intambwe yatewe n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo kwagura uburyo  bwo gukoresha itumanaho ry’Ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, ndetse n’ ubukangurambaga mu bijyanye no kurushaho gufatanya kuziba icyuho giterwa n’imikorere inyuranye n’ikoranabukanga.
Avuga ko ikoranabuhanga n’itumanaho bikenewe mu buzima bwa buri munsi, bityo ngo icyorezo COVID-19 cyagaragaje ko hari ahakiri icyuho mu ikoreshwa ryaryo.
Agira ati “Turashima ibikorwa by’ishoramari bikomeye byo mu bihe byashize, byaranzwe no guteza imbere ibikorwa-remezo by’itumanaho ry’Ikoranabuhanga, kubera ko byatumye iri tumanaho rigera ku bantu benshi ku mugabane wa Afurika. Ariko kandi, kino cyorezo cyanashimangiye ko hakiriho icyuho giterwa n’imikorere idahuye n’ikoranabukanga, cyane cyane mu bice by’icyaro byitaruye ndetse no mu migi mu bihugu byose by’isi”.
Ku mugabane wa Afurika ngo iyo sosiyete internet Society yafashije gushinga impererekane koranabuhanga mu batuye hamwe mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Kenya, Nigeria, Namibia, Maroc, Senegal na Ethiopia.

Mu nama ya WTDC, Umuryango uzasezerana gushyigikira ibisubizo 100 by’inyongera byo guhuza ibitari bihuye no guhugura abantu ibihumbi 10mu byo kubaka no gusigasiga ibikorwa-remezo by’itumanaho ry’Ikoranabuhanga, ibi byose bizageza muri 2025 ku bufatanye na Partner2Connect Digital Coalition.Ni igikorwa kandi kiyobowe n’Umuryango International Telecommunications Union (ITU) ugamije guteza imbere uburyo busobanutse bwo guhuza no guhindura abantu hakoreshejwe ikoranabuhanga mu duce tw’isi turuhije kuvanwa mu bwigunge.

Bimwe mu byibandwaho mu kwagura ibikorwa by’itumanaho ry’Ikoranabuhanga muri Afurika yose ni uguhuza uburyo bwo gutumanaho hagati y’impererekane-koranabunga, abantu bazitanga  n’abazikoresha. Muri ibi bihe, za miliyoni z’amadolari atangwa buri mwaka kugirango hashingwe imiyoboro itambuka imipaka y’itumanaho ry’Ikoranabuhanga hakoreshejwe imiyoboro mpuzamahanga ihenze. Ibi bituma itumanaho ry’Ikoranabuhanga rigenda gahoro cyane kandi abarikoresha rikarushaho kubahenda, ndetse rikagabanya uburyo butandukanye bwo kurikoresha bityo bikaba byagira ingaruka ku itumanaho ry’Ikoranabuhanga ritambuka imipaka. Kubera izo mpamvu, Internet Society yabaye intangamugazanyo mu gushyigikira ishyirwaho no kwagura icyo bita Internet Exchange Points (IXPs) [Iminara yo Guhinduranya Itumanaho ry’Ikoranabuhanga] ituma habaho urujya n’uruza rwo gutumanaho kandi bakanashishikariza abantu kuyikoresha.N

Inama mpuzamahanga y’Iterambere ry’Itumanaho (WTDC) ibera i Kigali ishingiye ku ngingo nyamukuru igira iti “Guhuza ibitari bihuye duharanira kugira iterambere rirambye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *