Uko abanyeshuri b’abatutsi bigaga i Kibeho batereranwe kugeza bishwe

 

Mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent rukomeje kubera mu Bufaransa, muri iyi minsi hari hagezweho kumva abatangabuhamya bavuga ku bwicanyi bwabereye muri Groupe Scolaire Marie Merci i Kibeho, abatanga ubuhamya bagaruka ku buryo abatutsi bari bafashwemo.

Umutangabuhamya wumviswe ku munsi w’ejo hashize tariki 15 Kamena 2022 yari umuyobozi w’abanyeshuri muri iryo shuri, agaruka ku nzira y’umusaraba baciyemo.

Mu 1994 yari umunyeshuri kuri Marie Merci mu mwaka wa gatanu mu ishami ry’ubukungu. Ni ikigo yagezeho mu 1989.

Yibuka ko mu ishuri ryabo higagamo abatutsi batanu cyangwa batandatu bakundaga kuganira ku bibazo bari bafite mur jenoside yakorerwaga abatutsi.

Mbere ya jenoside ngo higeze kuba imyigaragambyo yaciyemo ibice abanyeshuri, yaje gutuma basubizwa ku ishuri mu kiruhuko cya Pasika, nyamara abo mu bindi bigo bo bari mu kiruhuko.

Nyuma yuko indege y’uwari umukuru w’u Rwanda Habyarimana Juvenal ihanuwe byatumye ngo abatutsi batotezwa kurushaho, byageze aho abanyeshuri b’abatutsi bavuye mu kigo cya Marie Merci bakajya mu ishuri des lettres. Avuga ko hari abanyeshuri bigaga aho bajyaga mu bitero kwica abatutsi, bakaza bigamba abo bishe ndetse bakababwira ko nabo bazabica.

Agira ati ” Hari uwitwa Damascene waje ambwira ko imihoro itakiri iyo gutema ibiti ko ari iyo kuzabica ati kandi wowe nzakwiyicira.”

Ibyo ngo byamuteye ubwoba akurikije uko yari yabonye hari abatutsi bari biciwe kuri kiriziya ya Kibeho.

Muri icyo gihe mu kigo habaye ibibazo cyuko ngo abatutsi bashinjwaga kuroga igikoma bagamije kwica abahutu. Icyo gihe ngo bumvus e amafirimbi menshi mu banyeshuri batazi aho bari bavanye. Byatumye abahutu bahungira muri ecole des lettres abatutsi basigara muri Marie-Merci.

Abanyeshuri ngo begereye uwo mugenzi wabo wagaragaraga nk’aho ari mukuru, bamubaza icyo gukora ariko arakibura.

Ngo yageragezaga kuvugisha padiri umuyobozi w’ishuri ariko ngo akamwihunza. Hafashwe icyemezo ko aho abahutu bari bagiye hajya abatutsi, ngo babajyana shishi itabona badahawe n’ umwanya wo gusubira gufata ibikoresho byabo, ariko ngo nabo ntibabyitayeho cyane kuko kwari ugukiza amagara yabo.

Bageze muri Ecole des lettres ngo babimye ibiryamirwa barara hasi nta n’ibiry bahawe.

Nyuma ngo haje umujandarume wo kubarinda, ariko basanga yari agamije kubabuza guhunga ngo bazabone uko bicwa.

Tariki 4 Gicurasi 1994 basuwe n’abarimo perefe Bucyibaruta, komanda wa jandarumori, burugumesitiri wa Mubuga n’abandi bababwira ko bavuye kuganira n’abari muri Marie Merci, bababaza niba hari ikibazo bafite.

Yababwiye ko bagenzi babo babagambaniye, kandi ko mu gihe ababyeyi babohereza ku ishuri babashyize mu maboko y’abayobozi b’ishuri, ariko ko nyuma yo kubona ibyabereye kuri kiriziya ya Kibeho batazi niba bagenzi babo bakiriho.

Ati “Mbabwira ko ari bo babyeyi dusigaranye ko niba bashaka ko tubaho tuzabaho, ariko ko mubishatse tutanabaho, ni ko navuze. Ako kanya, perefe yahise afata ijambo ariko Musenyeri ahita arakara nibwo nari mbonye musenyeri arakara akuramo n akagofero ke aragakanda ati “ntimugire ikibazo ntawuzabica. Perwfe yatubwiye ko bavuye muri Marie Merci, ko aho bavuye abahutu bafite ubwoba ko twari tugiye kubaroga kandi ko bamwe muri twe bumva radio ya FPR hanyuma ngo bakigamba ku bahutu ko inkotanyi ziri gufata igihugu.”

Gusa ngo ibyo byari ikinyoma kuko ku ishuri winjiraga bagusatse nta radiyo yyemerewe kuhinjira. Icyo gihe babemereye ko bagiye kubongerera abajandarume babarinda.

Nyuma yaho umuyobozi w’ishuri yabazaniye umuceri n’ibishyimbo barateka.

Tariki 6 Gicurasi butangiye kwira ngo babonye  ikamyo yuzuye abajandarume n’abantu bambaye imyenda ya kaki, umwe muri bo ahamagara uwo mutangabuhamya amubaza ko yamumenye, amubwira kubara abanyeshuri abahungu n’abakobwa.

Ati ” Nahise mbabara arambwira ati uko byagenda kose ejo muzicwa.”

Ubwo ngo batangiye kubacunga n’ugiye mu bwiherero bakamugendaho.”

Tariki 7 Gicurasi nka saa yine z’amanywa umujandarume abasanga mu buriro ababwira ko ntawe ugomba gusohoka nibwo bagiye kubona abantu bafite imihoro n’ubuhiri bagose ikigo cyose. Uwo mujandarume ngo yahise arasa hejuru interahamwe zihita zinjira, aho nta na kimwe bari gukora bahise batangira kwica abantu urubozo.

Umutangabuhamya ngo yahise yurira imeza, aca mu idirishya arisohokeramo yiyahura ngo byibura abajandarume bamurase aho kumwica urubozo.

Yatabawe n’umujandarume witwa Nepo, yaramufashe ajya kumuhisha.

Ati ” Hari umujandarume witwaga Nepo, we ntiyari umugome ngirango, arambona ajya kumpisha ahantu muri dortoire(aho barara) mu kanya gato nkigenda bahise batangira kubaza aho ndi, arambwira ngo nsubire muri refectoire(uburiro) ariko aho yampishe mpasiga umukobwa witwa Azena.”

Ubwo yuriraga idirishya bagerageje kumurasa isasu rifata mugenzi we w’umukobwa.

Yagiye kwihisha mu bwiherero akomeza kumva imiborogo ya bagenzi be bicwaga.

Ati ” Ariko nkumva induru bica bagenzi banjye. Bamaze kubica batangiye gusaka hose, baza kungeraho bafata imyenda yanjye yose, banjyana ku cyobo, banjugunyamo, cyari nka metero 10  harimo amacupa amenetse anyinjira mu birenga, bahamagara umujandarume bamubwira ko bambonye ko banjugunye mu cyobo, ahita arasamo amasasu antobora ibirenge, kuko bumvaga banyishe bashyiraho ibitaka baragenda.”

Yaje gukurwamo n’umuhungu witwa Bizuru nawe akeka ko yari mu bicaga, wenda yamuvaniyemo kuko yari umukiriya we w’amandazi.

Yungamo ati ” Yabonye bantayemo arampamagara nditaba, ambwira ko yari aje kureba ko nkiriho ati “ndishimye ko uriho nijoro bwije ndaza kuza kugukuramo. Nka nyuma y’iminota nka 30 amaze kugenda, hari icyobo batayemo abo bishe baje kureba niba ntawaba agihumeka, babona umwana witwa Emmanuel twicaranaga ku meza bamuta muri cya cyobo narimo, noneho bashyiraho ibitaka byinshi ku buryo nendaga guhera umwuka.”

Yungamo ati “Nagerageje kwikura umurambo we hejuru yanjye ngo ndebe ko nabona umwuka byantwaye amasaha abiri kuko imvura yaragwaga ibitaka byabaye byinshi. Nategereje Bizuru ntiyagarutse yaje kuza nijoro tariki 8 aramfasha yohereza igiti ndagifata byari bigoye, bari bandashe ibirenge, nambaye ubusa, aramfasha ngera ku musozi wo hakurya kuko yari azi aho za bariyeri ziri angeza ahitwa Rwarurayi.”

Uwo ngo yamuhaye ipantalo n’ishati yari yarabohoje amujyana mu masaka akajya amushyira  ibiryo agenda anamuhindurira ubwihisho. Mu byumweru bitatu bagombaga gusarura amasaka ntiyari gukomeza kuhamuhisha, amujyana mu nzu aho ngo yamushyiraga ibiryo nka rimwe mu cyumweru. Avuga ko amushimira cyane.

Yaje kurokoka ubwo abashakishaga umwarimu witwa Gasirabo bari babuze mu bandi bantu bose bishe. Bageze mu gihuru ngo babonye uwo mutangabuhamya bamushyira abajandarume, na we avuga ko arindira umukuru wabo akamubwira icyemezo bamufatira.

Yaje kuhagera ategeka icyo bamukorera, ati ” Byageze nimugoroba chef araza, bamubwira ko bambonye, yaraje anzirika amaboko ambwira kumanika amaguru ku rukuta, bafata senyenge batangira kunkubita. Bankubitaga bambwira ko umunsi mwapfuye, FPR yarabimenye ni mwe mwabahaye amakuru. Bankubise nk’amasaha atatu , mpinduka ibisebe, mu batwicaga harimo abanyeshuri n’abarimu”.

Avuga ko hari n’uwari ushinzwe amaso (prefet des etudes) witwa Kayibanda wari warakuyemo umukobwa aramuhisha ariko bakajya bamusambanya.

Uwo ngo yategetse ko bica uwo mutangabuhamya, umwe mu babatekeraga mu kigo yahise avugira hejuru ko nibamwica bazana n’uwo mukobwa na we bakabicana. Uwo muyobozi yanze ko bica uwo mukobwa, baterana amagambo, perefe ahita ategeka ko bamujyana ku Gikongoro. Bahise bamukorera ikarita y’umunyeshur bamujyanayo tariki 18 Kamena.

Bamujyanye kwa perefe Bucyibaruta amubonye ngo yahise amwibukira kuri yq nama yo ku ishuri. Ku mugoroba bamujyanye muri ESO (ishuri rya gisirikare), icyo gihe ngo abo babonaga ntibabicaga kuko bari bagamije kubereka abafaransa. Ni uko ahasanga Musenyeri  Alexis Birindabagabo na we ahihishe, agira icyizere ko narokoka hari abandi batutsi bazarokokana. Nyuma bajyanwa mu gice cyarimo Inkotanyi barokoka batyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *