Umugororwa yasobanuye impamvu atahisha uruhare rwa Bucyibaruta muri jenoside 

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent ruri kubera mu Bufaransa, yahaswe ibibazo na perezida w’iburanisha ndetse n’uwunganira uwo wahoze ari wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, avuga ko kivugisha ukuri ari ukurengera abagizweho ingaruka na jenoside

Uwo mugabo w’imyaka 50 afungiye muri gereza ya Nyamagabe. Yabwiye urukiko ko adafungiye jenoside kuko yarezwe akagirwa umwere n’urukiko muri 2007, arabazwa hifashishijwe ikoranabuhanga aragaragara mu mpuzankano isanzwe y’abagororwa mu Rwanda. Mu 1994 yari afungiye muri gereza ya Gikongoro yarakatiwe imyaka itanu y’igifungo kubera kwiba, ikindi ngo ni uko yari atuye hafi y’iyo gereza.

Perezida w’urukiko Jean Marc Lavergne amubajije ku bwicanyi bwakorewe imfungwa zari muri iyo gereza, avuga ko uwitwa Nzigiyimana Landouard ari we watangije igikorwa cyo kwica imfungwa kuri gereza ya Gikongoro yerekanye urwandiko yari yahawe n’ubuyobozi bwa perefegitura.

Izo mfungwa ngo zishwe mu byiciro bitatu. aba mbere bishwe bukeye bw’igitero cya Murambi, ubwa kabiri bishwe bamaze kwimura imfungwa zo muri gereza ya Butare bazanye muri gereza ya Gikongoro, nyuma yaho hiciwe n’abapadiri batatu.

Uwo mutangabuhamya avuga ko muri gereza yari ashinzwe gutekera abandi bagororwa akazi yafatanyaga n’abandi bagenzi be 15. Icyo gihe hari hafungiyemo abagera kuri 350 ariko bamaze kuzana abo muri gereza ya Butare babaye noneho 950. Bajyanagamo kandi n’abo bitaga ibyitso byahishaga abatutsi. Abatutsi barimo ngo bari nka 140, baza kongerwa no kuvana infungwa ahandi. Ku ruhande rw’abagore bo ngo bari babiri gusa kandi b’abatutsi. Abo bagore bishwe ku ikubitiro, nyuma y’umunsi umwe i Murambi hanereye ubwicanyi muri jenoside tariki 21 Mata 2022.

Avuga ko abicaga izo mfungwa ari abari barakatiwe urwo gupfa cyangwa abari barakatiwe gufungwa burundu. Ngo bari bahawe amabwiriza na Nzigiyimana Landouard na we abibwiwe n’abari bamukuriye ni ukuvuga ubuyobozi bwa perefegitura.

Abatutsi 140 bari muri iyo gereza ngo nibo bahereweho mu kwicwa.

Uwo mutangabuhamya yungamo ko ubwo i Murambi hicirwaga abatutsi, uwitwa Nzigiyimana yahise asohora imfungwa zijya guhamba abari bishwe i Murambi. yavuze ko komanda Sebuhura na perefe Bucyibaruta bamubwiye ko bagomba kwica abafungwa noneho ikamyo ikazabajyana bagashyingurwa hamwe n’abandi i Murambi.

Agira ati “Ibyo narabyiboneye kuko yahise abwira abafungwa batangira kurobanura amadosiye bagatoranyamo abatutsi kuko cyera kuri dosiye y’umufungwa habaga handitseho ubwoko bwe, ubwo bahise bakora urutonde rw’abafungwa b’abatutsi.”

Perezida w’urukiko ati ubwo bwicanyi warabubonye?

Undi ati “Nabyiboneye n’amaso yanjye abo bafungwa bose bicwa kimwe n’abo bapadiri batatu kuko bazanwe n’imodoka y’abajandarume ikurikiranye n’iya Bucyibaruta.”

Avuga ko ibyo atanga mu buhamya yabyiboneye nk’ubihagazeho kuko ngo yageraga ahantu henshi nk’uwari umugapita w’itsinda ryatekeraga imfungwa.

Iyicwa ry’abagore babiri babaga muri iyo gereza ngo yararikurikiranye, kuko ngo babishe mu gitondo hakeye, babicira hafi y’ibendera kuri gereza bishwe n’abafungwa bari bagiye gushyingura i Murambi.

Abajijwe niba hari abategetsi yigeze abona basura gereza ya Gikongoro, avuga ko uwagiyeyo mbere y’abandi ari komanda Sebuhura hakurikiraho Perefe Bucyibaruta, hakurikiraho uwari Superefe Hategekimana Joachim wategekaga Kaduha hakurikiraho Ndengeyintwari wari superefe wa Karaba. bose bazhise bakora akantu kameze nk’akanama baha abafungwa amabwiriza yo gukomeza kurobanura neza bakica bose ntihazagire n’umwe usigara ndetse bakajya no mu nkengero za gereza.

Yemeza ko umwanya yari afite wamwemereraga kujya muri izo nama zaberaga kuri gereza.

Abafungwa bishe bagenzi babo bahawe ibikoresho byari byarakoreshejwe mu kwica abatutsi i Murambi na bo barabizana aba ari byo bakoresha.

Perezida yamusomeye uhuhamya abo mu rukiko ba Arusha, aho yavuze ko Bucyibaruta yababwiye ko umwanzi wa rubanda ari umututsi bityo ko nabo bagomba kwica abo muri gereza bose kuko abo hanze bose bo bamaze kwica, Capt Sebuhura na we akababwira ko abajandarume b’abatutsi bose bamaze kubica bityo ko nabo bagomba kubikora muri gereza, ndetse na procureur Semigabo nawe yavuze ko bagomba kwica abatutsi bose uwaramuka abyanze muri bona we akicwa. Yungano ko ibyo birangiye ngo abanyururu 60 bagiye mu ikamyo bajya guhamba abantu ariko ngo we ntajye i Murambi, niba ari byo.

Asobanura ko atagiye i Murambi kwica, abuhwo yari ashyiriye ibiryo imfungwa

Ku bijyanye n’abapadiri batatu yavuze ko bazanwe na capt Sebuhura akurikiwe na perefe, avuga ko ari ukuri, ko Sebuhura amaze kuhabageza yabwiye Nzigiyimana ko abaturage banze kubica ko ngo batakwica abihayimana, ko imfungwa zigomba kubica nijoro.

Perezida ati “Babica warabirebaga n’amaso yawe?

Undi ati “Babicishije za fer a beton, udufuni n’inyundo bari bari barakuye i Murambi.”

Perezida yungamo ati “Watubwiye ko washinjwe kuba waragize uruhare muri ubwo bwicanyi nyuma uhanagurwaho icyaha?”

Undi ati “Yego urubanza rwabereye mu rukiko rwa Nyamagabe ariho hanabereye urwa Venuste Munyentwari n’abandi bo bakaba barakatiwe.”

Avuga ko iyo ubuyobozi butabigiramo uruhare ngo bushishikarize imfungwa kwica bagenzi babo izo nzirakaremngane ntacyo zari kuba kuko bakomeje kubashishikariza ubwicanyi birangira banagororewe, bafungura urugi imfungwa zisohoka nta mpapuro zizifungura zifite, barekurwa na Landourd Nzigiyimana nk’igihembo bamaze kurangiza ubwo bwicanyi.

Uwunganira Bucyibaruta aramubaza ati “Ubwo watangiraga gutanga ubuhamya uvuga ku bwicanyi bw’imfungwa z’abatutsi wavuze ko uwayoboraga abacungagereza yerekanye inyandiko yari ivuye mu buyobozi bwa perefegitura ariko mbere ntiwari waravuze abantu bose bari bahari, ibyo urabisobanura ute?”

Ati “Uko nabisobanura nuko Nzigiyimana Landouard yatubwiye ko perefe yamuhaye amabwiriza yo kwica ko hanze babirangije kandi ko na Sebuhura yavuze ko bagomba kgukomeza kurobanura amdosiye y’abatutsi kugirango babice.”

Akomeza amubaza ati “Wavuze ko wagiye mu nama yatangiwemo ayo mabwiriza ariko ubwo wabazwaga n’umucamanza wakoraga iperereza wavuze ko iyo nama utigeze uyijyamo, hari icyo wabivugaho?”

Undi ati “Nayigiyemo rwose kuko nababwiye ko hagiyemo kapita general nanjye nkaba naragiye yo nka kapita w’igikoni. Icyo gihe mbazwa uwakoraga iperereza ntiyambajije abagiye yo bose ahubwo yambajije uwatanze amabwiriza.”

Avoka akomeza ati “Ese urumva ubwo buhamya bwabwe butavuguruzanya?”

Aramusubiza ati “Impamvu mushobora kumvamo ikinyuranyo ni ukubera abo batangabuhamya bandi kuko abantu batabazwa bimwe cyangwa ngo babone ibintu kimwe. Njye navuze ko amabwiriza yatanzwe na Bucyibaruta na Sebuhura kandi ko nyuma y’ubwicanyi abafungwa bagororewe gufungurwa bagataha.”

Yongeraho ati “Ese ko mu bo perezida yakubwiye batanze ubuhamya ko hari abavuga ko batigeze babona perefe kuki wowe utsimbarara ukemeza ko wabinye perefe?”

Ati “Mutandukanye abafungwa babaga bafungiranye muri gereza imbere badasohoka,  njye nabaga ndi hanze nka kapita w’igikoni hari ibyo nabonaga ababaga bafungiranye batabonaga.”

Avoka nanone ati ” Ugitangira ubuhamya bwawe wavuze ko ubuzima muri gereza butameze neza ese hari ikintu waba utegereje nyuma yo gutanga ubuhamya,  uratekereza ko hari ikintu wenda bari buguhe ko watanze ubuhamya neza?”

Undi ati:

“Gutanga ubuhamya ni ukurengera abagizweho ingaruka na jenoside, ni ngombwa kuvuga ibintu nk’uko wabibonye kuko iyo urebye ibyabaye kuri bagenzi babo amaraso yabo akameneka nta cyaha,  nta mpamvu yo gutekereza ko hari icyo wabona nko kugororerwa. Biriya ntabwo ari ibintu wagira icyo usaba ngo baguhe, ugomba kuvuga ukuri.”

Yungamo ati “Wowe ukuri kwawe nuko utagize uruhare muri jenoside?”

Undi ati “Ni byo nta ruhare nagize muir jenoside ariko nararebaga ni yo mpamvu ngomba gutanga ubuhamya kugirango ukuri kumenyekane nta kubeshya imbere y’urukiko.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *