Bugesera: Urubyiruko rwahinduye imyumvire kuri COVID-19

Urubyiruko rwo mu karere ka Bugesera, ruvuga ko rwabanje gukerensa amabwiriza yo kwirinda covid-19 kuko batari bazi ubukana bwayo, baza gufata ingamba nyuma y’ubukangurambaga bakorewe

Kuyikerensa byaterwaga batari bafite amakuru ahagije kuri iki cyorezo, bamwe muri bo bakaba baragifataga nk’indwara isanzwe, kuko bibwiraga ko imbaraga zabo z’umubiri zahangana na cyo, bakanavuga ko bumvise ko cyibasira abakuze n’ abanyantege nke.

Ibi byemezwa n’urwo rubyiruko rwo mu mirenge itandukanye y’ako karere. Urugero ni umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye utuye mu Murenge wa Rilima avuga ko amaze gufata inkingo ebyiri, bitewe nuko habayeho ubukanguramabaga bwabafashije gusobanukirwa ububi n’ubukana bwa Covid-19.

Agira ati “Icyorezo kigitangira byabanje kutugora kubahiriza amabwiriza kubera amakuru adahagije twari dufite. Nkanjye nibwiraga ko kwambara agapfukamunwa bireba gusa abageze mu zabukuru cyangwa abandi bafite intege nke kuko nari nizeye abasirikare banjye b’umubiri. Nyuma twagiye twumva ko n’abakiri bato bashobora kwandura no kwanduza bituma nanjye ntangira kubahiriza ingamba.”

Umumotari witwa Manirakiza Elie wo mu Murenge wa Nyamata, avuga ko urubyiruko rurimo nabo bahuje umwuga babanje gusuzugura iki cyorezo, ariko nyuma yo kubona ingaruka cyabagizeho zo gutakaza akazi igihe kirekire kubera ingamba za guma mu rugo, bahisemo kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Ati “Ubu twashimishijwe no kuba ingamba zarorohejwe, gusa sinabura kunenga abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, arimo isuku n’ibindi.”

Akamaro k’ubu bukangurambaga by’umwihariko mu gutuma urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange bitabira kubahiriza ayo mabwiriza yo kwirinda COVID-19,  kagarukwaho n’umuyobozi ushinzwe ubuvuzi mu bitaro bya Nyamata Dr Ntahompagaze Cyrille.

Agira ati ‘Muri kiriya gihe guhindura imyumvire ya bamwe mu rubyiruko byari bigoye kuko nko kubabwira kwambara agapfukamunwa, guhana intera ntibabyumvaga; aho wanasanga abatwarwaga bajyanwaga mu masitade abenshi ari arurubyiruko, ariko ku bufatanye n’ inzego zitandukanye igihe cyarageze bahindura imyumvire badufasha no guhindura iy’abandi.

Yungamo ko urubyiruko rwabakorerabushake rwagize uruhare rukomeye muri ubwo bukangurambaga, ariko ngo bwanakorerwaga mu itangazamakuru n’ubundi buryo butandukanye bwakorerwaga ahahurira abantu benshi.

Urwo ruhare kandi rwurubyiruko muri iyo ntara ruherutse kugarukwaho na Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba Emmanuel Gasana. Muri Mata 2022 yavuze ko igihugu cyamaze kumenya uruhare rw’urubyiruko rw’abakorerabushake cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya covid-19, aho rwagize uruhare mu kukirwanya, rugenzura ko imyanzuro yabaga yafashwe na Leta yubahirizwa mu rwego rwo kwirinda ko gikwirakwira.

Mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya covid-19, Dr Ntahompagaze aherutse kumurikira abanyamakuru bibumbiye mu ihuriro ryabo rigamije kurwanya sida n’izindi ndwara (ABASIRWA), uburyo Leta yashyize imbaraga mu kurinda Abanyarwanda icyorezo cya Covid-19, aho yubatse ibitaro bizwi nka Mobile Field Hospital, ibitaro byimukanwa birimo ibikoresho byose bifasha mu kuvura icyo cyorezo.

Ni ibitaro bifite ibitanda 84, byarubatswe muri Gashyantare 2022 bifite inshingano zo kuvura abarwayi barembye ba COVID-19. Harimo ibikoresho byabugenewe ndetse bifite n’icyumba cyo kubagiramo abarwayi igihe bibaye ngombwa kuko hari nkabazaga barwaye covid ariko bafite n’ubundi burwayi.

Deus Ntakirutimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *