ESB Kamonyi: Musenyeri Papias arashima intambwe ryateye mu myaka 40 rivutse

Ishuri kimenyabose mu karere ka Kamonyi, Ecole Secondaire Sainte Bernadette (ESB Kamonyi) ryatangiranye abanyeshuri 50 ubu ryaragutse rigira abasaga 1500 bari mu batsinda neza ibizamini bya Leta hiyongereyeho uburere bahabwa n’abihayimana.

Iyo ntambwe ryateye ishimwa na Musenyeri Musengamana Papias, umwepisikopi wa Diyoseze ya Byumba wabaye igihe kinini muri Diyoseze ya Kabgayi, aho yari igisonga cya Musenyeri Mbonyintege Smaradge.

Mu muhango w’impurirane wo kwizihiza umunsi mukuru w’iryo shuri ryaragijwe Mutagatifu Bernadette, uw’uburezi n’imyaka 40 iri shuri rimaze rishinzwe wabaye ku wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022,  Musenyeri Papias yagarutse ku mpamvu yo gushima.

Ati “Ndashimira mbere na mbere ubuyobozi bw’ishuri, ibikorwa bitandukanye, uburyo bwita ku burere, imiyoborere, imibereho y’iri shuri rikaba rigeze ahangaha mubona nkuko mwagiye mubivuga, natwe turabizi muri iyi myaka 40 rifite aho ryavuye n’aho rigeze.

Yungamo ku mpinduka zigaragara muri iyi minsi. Ati ” Ariko cyane cyane muri iyi myaka ya nyuma, umuntu abona iri shuri n’icyerekezo rigenda riganamo ko ari byiza kurushaho. Ikindi kibigaragaza ni umubare w’abanyeshuri wiyongera; birumvikana uko umubare wiyongera burya niko n’inshingano ziba ziyongera kugirango tubashe gusohoza neza inshingano z’ubutumwa bwacu, icyo ni ikigaragaza ko iryo shuri ryateye imbere

Ashima kandi n’ababyeyi ndetse n’abanyeshuri, ariko by’umwihariko agaruka kuri Padiri Majyambere Jean d’Amour uri kuriyobora muri iyi myaka, umuhate yagize ngo rigere aho riri ubu, ndetse n’abagize igitekerezo cyo kurishinga. Asaba ariko ko abahiga bakomeza kwitabwaho bakarindwa umwarimu mubi ushobora kubigisha nabi ari we koranabuhanga.

Intambwe iri shuri ryateye ngo yagezweho ku bufatanye bw’ubuyobozi, abafatanyabikorwa batandukanye barimo leta, ababyeyi, abagiraneza ndetse n’abahiga

Yungamo ko bazakomeza guharanira kugira uburezi bubereye bose.

Agira ati ” Abana b’ubu barakerebutse, birasaba rero n’abarezi bakerebutse bazi guhitiramo abana, akamuhitoramo icyiza akamurinda ikibi….Tuzakomeza kuzamura abarezi bajyane n’ibihe bigezweho, amahugurwa ahoraho, bakajyana n’aba bana mwabonye bafite impano z’ab’iki gihe, n’abarezi bagiye biga mu myaka ishize birasaba kubaha amahugurwa mgo bajyane n’ibihe….. Tuzahora tureba ibyakorwa ngo bishoboke.”

Mu rwego rwo guteza imbere iryo shuri kurushaho, Padiri Majyambere avuga ko bateganya kubaka inzu izaba irimo amashuri n’ibyumba byo kwigiramo siyansi, inyubako izabatwara amafranga y’u Rwanda asaga miliyoni 120.

Agira ati” Intumbero dufite harimo inzu zishake kandi tugomba gutangira uburezi ahantu hameze neza, mubona ko n’igihugu kigenda gitera imbere, turashaka kuvugurura inzu abana bakigira ahantu hatekanye kandi hasa neza, nabyo biri mu bifasha iyo umuntu yigira ahantu heza ameze neza,abasha kwiga neza.”

Padiri Majyambere Jean d’Amour wakoreye mu ngata abarimo ba Padiri Prudence na Muvunyi

Intambwe iryo shuri ryateye igarukwaho n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere wemeza ko abapadiri bahari batanga uburezi bubereye igihugu, bityo abizeza ubufatanye mu gukomeza kurerera igihugu.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi ashima umusanzu w’ishuri mu kurerera igihugu

Ku ruhande rw’ababyeyi mu gutuma abana babo bakomeza kurerwa neza uko bikwiye, ubahagarariye ashima uburyo barerarwamo, ndetse asaba bagenzi be kubahiriza ibyo basabwa ku gihe mu rwego rw’ubufatanye bwiza n’ishuri.

Ababyeyi basuye abana babo bari babiteguye

Ku bijyanye n’ibihamya ubwo burezi buhabwa abahigira, abarangiza icyiciro rusange bakoze ikizamini cya leta mu 2019, bari 334, hatsinda 317, abagera kuri 89 baza mu cyiciro cya mbere, 127 mu cya kabiri, 53 mu cya gatatu , 68 baza mu cya kane.

Bamwe mu banyeshuri bahawe amasakaramentu n’Umwepisikopi

Iri shuri ryagizwe ku mugaragaro ishuri ryisumbuye mu 1982, rimaze kwigwamo n’abanyeshuri basaga ibihumbi bitandatu muri iyo myaka. Mbere ryahoze ari ishuri ry’abakobwa bigiragamo amasomo abategurira kuzaba abagore babereye igihugu(science sociale). Mu 1968 nibwo hashyizwe inyubako ya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *