Nyagatare: Urubyiruko rwiyemeje kuzamura ijwi mu kubungabunga ibidukikije

Urubyiruko ruvuga ko ruri maso

Urubyiruko, imbaraga z’igihugu rusanga kubungabunga ibidukikije, ari imwe mu nshingano zarwo, kuko ari ugutegura igihugu cyiza ruzabamo kidahura n’ibibazo bikomoka ku burangare bwo kutabungabunga ibyo icyo gice cy’ingenzi kigira ingaruka mu mihindagurikire y’ibihe.

Urwo mu karere ka Nyagatare rwo mu ishyaka riharanira kubungabunga ibidukikije na demokarasi(DGPR) ruvuga ko ari ikibazo kirureba cyane, ruhereye ku bibazo by’amashyamba biri muri ako karere kari ku mwanya wa nyuma mu Rwanda mu bijyanye no kugira ibiti n’amashyamba nka bimwe mu bikurura imvura nkuko byemezwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashamba(RFA).

Niyonzima Jean Claude w’imyaka 30 uherutse gutorerwa kuyobora urubyiruko rwo muri iryo shyaka mu karere ka Nyagatare avuga ko ashyize imbere kuzamura iryo jwi, agashishikariza urubyiruko gukunda ibidukikije no kubibungabunga, ariko ngo rikangera ku bafata ibyemezo ngo bakomeze kubibungabunga kurushaho.

Ati “ Tuzakora ubukangurambaga bwo gutera amashyamba, kugabanya gukoresha inkwi, dusaba leta kugira uruhare mu igabanuka ry’igiciro cya gazi ngo abantu babashe kuyikoresha ari benshi, bityo bigabanye ya mashyamba atemwa.”

Yungamo nibakora ibyo bazaba barengeye abantu benshi bazabona umwuka mwiza wo guhumeka, bikaba kari ari no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Biyemeje guhagurukira ibyangiza ibidukikije kuko ari byo nyirabayazana w’imihindagurikire y’ibihe

Ubwo bukangurambaga bwabo ngo bazajya babukorera ahahuriye abantu benshi, nko mu nama z’abaturage zirimo inteko y’abaturage, umugoroba w’imiryango, umuganda n’ibindi.

Ibyo bitekerezo abihuriraho na Dufitumukiza Pelagie w’imyaka 21, uvuga ko bagiye guhagurukira kubungabunga ibidukikije nkuko biri mu nkingi z’ingenzi z’ishyaka abarizwamo, ndetse aherutse no gutorerwamo kuyobora abagore baririmo mu karere ka Nyagatare.

Agira ati “ Tugomba gutanga amakuru ku bantu tubona bangize ibidukikije; abatema ibiti, no gutera byinshi, byose bigaca mu bukangurambaga n’ubuvugizi ngo bikorwe. Twabonye umwanya wo gutangiramo ibitekerezo, dukwiye guhera ku bidukikije, kuko na muntu azamo.”

Abagore b’i Nyagatare babarizwa muri Green Party biyemeje guhagurukira kubungabunga ibidukikije

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Masozera Jacky umubitsi mukuru w’iryo shyaka, avuga ko mu nkingi zaryo z’ingenzi harimo kubungabunga ibidukikije nka kimwe mu gikwiye gushishikaza abanyarwanda n’abatuye Isi muri rusange, bityo ko ntawe ukwiye gusigara muri urwo rugamba.

Ati” Birakwiye ko gahunda yo kubungabunga ibidukikije ivugwa buri munsi, ibiti bigaterwa kenshi, atari ku munsi w’igiti gusa, ahubwo hagategurwa imiganda yo kubitera cyane muri Nyagatare kuko bigaragara ko nta gikozwe hashobora kuba n’ubutayu.

Iri shyaka risanga ibyo ryagennye muri manifesto yaryo ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije bigenda bigerwaho, ariko ngo nta kudohoka. Bimwe muri byo birimo kongera ubuso bw’amashyamba, gutera imigano ku nkengero z’inzuzi n’imigezi, byakozwe mu cyogogo cya Sebeya ndetse no gukora amaterasi y’indinganire.

Urubyiruko ruvuga ko ruri maso

U Rwanda rwari rwarihaye intego ko muri gahunda y’imbaturabukungu ya mbere (EDPRS I) y’Icyerekezo 2020, ari ukugira amashyamba ateye ku buso bungana na 30% by’ubuso bw’igihugu, ariko ibarura ryakozwe mu 2019 ryerekanye ko byagezweho ndetse buranarenga bugera kuri 30,4%, gusa hari uturere tukiri inyuma, nka Kirehe iri kuri 17% na Nyagatare itageza kuri 20%, mu gihe Nyaruguru iri kuri 50%.

Akarere ka Nyagatare kabaye aka gatanu DGPR ishyizeho abayobozi b’urubyiruko n’abagore ku rwego rw’akarere.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *