Urubanza rwa Urayeneza rurasomwa none

Urukiko Rukuru, Urugereko Rukurikirana Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rukorera i Nyanza rurasoma urubanza rw’ubujurire ruregwamo Urayeneza Gérard wahoze ayobora Kaminuza ya Gitwe hamwe n’abo bareganwa.
Icyemezo cyo gusoma urwo rubanza ku isaha ya saa tanu tariki 24 Gashyantare 2022 cyatangajwe n’umucamanza Muhima Antoine mu iburanisha riheruka.
Urayeneza yahamijwe icyaha cya Jenoside no kuzimiza ibimenyetso by’amakuru byerekeye Jenoside ahanishwa igifungo cya burundu n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga. Mu bujurire Urayeneza yavuze ko abamushinjura batitaweho.
Areganwa n’abandi barimo Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Nsengiyaremye Elisée, Munyampundu Kinihira Léon na Ruganizi Benjamin uburana udahari nyuma yo gutoroka ubutabera.
Ubwo aheruka kwiregura mu ntangiriro za Mutarama 2022, urukiko rwumvise abatangabuhamya n’ababuranyi

Urayeneza Gérard yavuze ko Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rujya kumukatira igihano cyo gufungwa burundu rwagendeye ku mvugo y’abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha ariko abamushinjura ntibitabwaho.

Yasabye urukiko gusuzuma impamvu abarimo Sibomana Aimable, Musoni Jérôme, Ngendahayo Dionise na Kamanzi Félicien bamushinje bakaza kwisubiraho imbere y’urukiko bavuga ko bashutswe.

Yongeye kuvuga ko ubuhamya bwatanzwe na Abumuremyi Hyacinthe wavuze ko yamubonye atanga urufunguzo rw’imodoka yajyanye abapasiteri kwicirwa i Nyanza atari bwo.

Urayeneza kandi yanagarutse kuri Nkurunziza Emmanuel avuga ko yasezeranyijwe miliyoni 5 Frw kugira ngo amushinje, asaba ko ibyo byose byateshwa agaciro.

Me Rwagatare Janvier wunganira Urayeneza yavuze ko abatangabuhamya bose bashinje umukiliya we batagaragaza ibimenyetso simusiga byatuma ahamywa ibyaha.

Yongeyeho ko ubuhamya bwatanzwe na bamwe muri aba batangabuhamya ari bwo bwakoreshejwe mu kumuhamya ibyaha.

Uyu munyamategeko yagaragaje ko hari bamwe mu batangabuhamya b’Ubushinjacyaha batitabye urukiko barimo Muhigira Charles na Kamanzi Félicien, Mpayimana Charles na Semavenge; yavuze ko ubuhamya bwabo budafite ishingiro kuko bamwe muri bo bavuga ko babyumvanye abandi.

Kimwe na Urayeneza, bagenzi be bareganwa na bo bagiye bagaragaza ko abatangabuhamya banyuranyije imvugo.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko gusuzumana ubushishozi abagiye bivuguruza rukareba niba nta mpamvu yabibakoresheje. Hari imvugo zo mu iperereza no mu Bugenzacyaha aho abatanze ubuhamya bavuze ko hari bamwe mu batangabuhamya bivuguruje kuko hari ibyo bemerewe.

Hari bamwe mu batangabuhamya bagiye bavuga ko batigeze bagera imbere ya noteri ngo baniyishyurire ikiguzi gitangwa ahubwo byakozwe na Me Mbera Ferdinand wunganira Urayeneza.

Mu iburanisha kandi havuzwe uburyo Urayeneza yavuye aho yari ari agasubira gutanga inzu ku basirikare bayishakaga. Ubushinjacyaha bwasabye ko iyi mvugo yazahuzwa n’iya Ndikuryayo Emmanuel wari Umukozi muri ESAPAG wavuze ko yigeze kumara amezi abiri yaragiye i Kaduha atari mu kazi.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kuzareba ubuhamya bwatanzwe mu iperereza n’Ubugenzacyaha kuko hari ubwahinduwe mu nyungu z’abaregwa biturutse ku byo bemerewe kuzahabwa.

Me Kayitare Dieudonné yavuze ko abatangabuhamya umunani b’Ubushinjacyaha bivuguruje babikoze kubera ibyo bemerewe ariko asaba ko ubuhamya bwatanzwe mbere ari bwo bukwiye gushingirwaho mu gutanga ubutabera.

Mu bindi byagarutsweho ni amajwi abaregera indishyi basanga na yo uburyo yafashwe akwiye guteshwa agaciro kuko n’ibiyakubiyemo nta bugambanyi ku baregwa burimo.

Umucamanza Muhima Antoine yanzuye ko bitewe n’ubunini bwarwo, ruzasomwa ku wa 24 Gashyantare 2022 saa tanu z’amanywa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *