Isomwa ry’urubanza rwa Urayeneza Gerard ryasubitswe

Urubanza rwa Urayeneza Gérard rwagombaga gusomwa kuri uyu wa 24 Gashyantare 2022 rwasubitswe kubera umwe mu bagize inteko iburanisha uru rubanza urwaye.

Isomwa ryarwo ryimuriwe tariki ya 31 Werurwe 2022.

Urayeneza wo mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko yatawe muri yombi tariki 14 Kamena 2020 akekwaho icyaha cya Jenoside no kuzimiza ibimenyetso by’amakuru ya Jenoside, ibyaha we ahakana.

 Azwi cyane mu Rwanda nk’uwashinze amashuri abiri n’ibitaro i Gitwe mu karere ka Ruhango.

Ubushinjacyaha bwatangiye kumurega ibyaha byerekeranye na jenoside nyuma y’uko mu isambu y’ibitaro yashinze bahasanze imibiri umunani y’abantu bishwe, bikekwa ko ari abazize jenoside. Nyuma yaje gukatirwa igifungo cya burundu ari nacyo yakomeje kujuririra.

Soma hano byinshi kuri urwo rubanza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *