Kamonyi: Inkuba yakubise abana imvura yangiza ibiraro

Imvura yaguye mu karere ka Kamonyi yangije ibikorwaremezo birimo ibiraro bihuza uduce dutandukanye tw’ako karere.

Imvura yaguye ku gucamunsi cyo kuwa Kane tariki 24 Gashyantare 2022 yangije ibikorwa birimo

Ikiraro gihuza Ruyenzi na Gihara uciye mu muhanda wa Kibaya, ubu nta bantu bari kuhanyura.

Kimwe mu biraro byangiritse

Ikindi cyangiritse ni igihuza Runda na Rugalika uciye Bishenyi, naho nta muntu uri kuhanyura.

Mu murenge wa Rukoma hari abana babiri biga muri EP APPEK na GS Buguri bakubiswe n’inkuba, bahita bajyanwa kwa muganga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi buri gushaka igisubizo cy’ibyo bibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Ndahayo Sylvère, yatangarije IGIHE ko Akarere kamenye ko ibi biza byabaye ariko ubu bakiri gushaka igisubizo cyabyo.

Akarere ka Kamonyi ntabwo kari mu dukunze kwibasirwa n’ibiza birimo inkangu n’ibindi byakunze kumvikana mu Majyaruguru no mu Burengerazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *