Putin yavuze ko uwitambika intambara yatangije kuri Ukraine abona ishyano
Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yatangaje ko atangije ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Ukraine mu gitondo cyo kuri uyu wa kane. Yavuze ko ibi abikoze kubera ako gace kabangamiwe na Ukraine kandi asaba nta kindi gihugu kibyinjiramo.
Mu ijambo yashyikirije kuri Tereviziyo, yongeyeho ko abitambika imbere y’ibikorwa by’ u burusiya mu ntara ya Donbas bazabona ingaruka batigeze kubona.
Ibinyamakuru bitari bike byatangaje ko humvikanye ibisasu birimo ibya rutura mu murwa mukuru wa Ukraine, Kiev.
Perezida wa Reta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden mu ijambo rye yavuze ko abaturage ba Ukraine barimo kuburagizwa n’ibitero bidasobanutse vlby’igisirikare cy’u Burusiya.
Perezida Biden yavuze ko Perezida Putin yahisemo intambara itazagira ikindi ibyara uretse kwica abantu no gushegesha ubuzima bwabo.
Yavuze ko Burusiya bwonyine aribwo buzabazwa impfu n’isenyuka icyo gitero kizateza . Yavuze ko isi izishyuza u Burusiya iki gitero.
Loni yasabye Putin guhagarika ibyo bitero igashyira imbere amahoro.
VOA