(Updated) Burera: Abana batatu bo mu rugo rumwe bishwe batemaguwe, umukozi waho asangwa mu mugozi yapfuye

Abana batatu bo mu rugo rumwe rwo mu karere ka Burera mu murenge wa Cyeru basanzwe mu nzu bapfuye, umukozi wo muri urwo rugo na we abonwa amanitse mu mugozi yapfuye.

Ibi byabaye tariki 21 Nzeri 2019 mu mudugudu wa Gatare, akagari ka Butare, umurenge wa Cyeru mu karere ka Burera ahagana saa moya n’igice.

Ubutumwa bwahererekanyijwe bugira buti ” Mu rugo rw’uwitwa Habumuremyi J.de Dieu na Musengimana Theresie habaye ubwicanyi bukomeye aho umukozi wabo bakunze kwita Clementine yishe abana batatu bo mu rugo, nawe agahita yiyahura.

Abana bapfuye naba bakurikira:
1.Iradukunda Yvonne(imyaka 13 wigaga mu mashuri yisumbuye.
2.Mugisha Danny (imyaka 6),
3.Masengesho Isabelle(imyaka 4),bakaba batemeshejwe umuhoro.

Icyabimuteye ntikiramenyekana, haracyakorwa iperereza.

Nyuma ubwongeye guhererekanywa bugira buti ” Change on SITREP y’Inkuru ibabaje cyane y’ubwicanyi (impinduka…)

Sir, Kuwa 21/09/2019
saa 1930,
Burera district,
Cyeru Sector,
Butare Cellule,
Gatare village,
mu rugo rwa Habumuremyi Jean de Dieu na Musengimana Theresie habaye ubwicanyi bukomeye cyane, hasanzwe umukozi wabo witwa Bazubagira Clementine 25yrs amanitse mu mugozi, naho abana 03 bo muri urwo rugo nabo bapfuye batemaguwe,

Abo bana ni:

1)Iradukunda Yvonne (13 yrs),
2)Mugisha Danny (6yrs),
3)Masengesho Isabelle(4yrs), bakaba batemeshejwe umuhoro, Haracyakorwa iperereza kugirango hamenyekane uwaba yabigizemo uruhare ,imirambo yabo yose uko ari 04 igiye kujyanwa gupimwa mu bitaro bya BUTARO, Thx

Abaturanye n’uyu muryango batangarije The Source Post ko uyu muryango wasigaranye abana babiri muri batanu wari ufite. Abarokotse ni abana bato bakurikirana, barimo uwari waragiye kwa nyirakuru n’umuhererezi nyina yari ahetse yamujyanye ku kazi aho adodera.

Uyu mukobwa yari ufite imyaka 25 ngo yasanzwe mu mugozi yiyahuye. Bakomeza bavuga ko umugabo usanzwe ari inkeragutabara yari amaze iminsi yaragiye mu mahugurwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeru, Nizeyimana Theogene yabwiye Umuseke ko amakuru y’ubu bwicanyi bayamenye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu bagahita bajya muri ruriya rugo bagasanga abana bishwe batemwe mu mutwe n’umukozi waho amanitse mu mugozi.

Uyu muyobozi avuga ko urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza kugira ngo barebe niba urupfu rwa bariya bana rwaba rwagizwemo uruhare n’uriya mukozi na we basanze yiyahuye.

Ngo imibiri ya ba nyakwigendera uyu munsi irajyanwa mu bitaro bya Gasabo ku Kacyiru kugira ngo bayikorere isuzuma ariko hanakorwe iperereza rya gihanga cy’uwaba wagize uruhare muri buriya bwicanyi.

Uyu mukozi ukekwa ngo yari amaze amezi ane muri uru rugo.

Ntakirutimana Deus

1 thought on “(Updated) Burera: Abana batatu bo mu rugo rumwe bishwe batemaguwe, umukozi waho asangwa mu mugozi yapfuye

  1. Mbega inkuru mbi ukuntu kurera bivuna koko abana 3 Bose bakagenda ureba,wasanga ari ababishe bosebakore iperereza ryimbitse bakamanika umukozi NGO abyitirirwe kuko abana bangana gutyo ntibakwicwa numukozi,wasanga arabihimuraga kuri se kubera imirimo yinkeragutabara rimwe na rimwe isaba ko ukora nibyo abaturage batishimiye kugirango ubashyire kumurongo,Imana yakire izo nzirakarengane kdi yihanganishe umuryango

Comments are closed.