Barasaba ko mu manza za jenoside yakorewe abatutsi zibera hanze, abarokotse bahabwa umwanya uhagije wo gutanga ubuhamya

Umwanzuro w’urubanza rwa Rukeratabaro Théodore muri Suwede ni gufungwa burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Ibyaha yahamijwe yabikoreye mu karere ka Rusizi cyane cyane mu mirenge ya Gashonga, Nyakarenzo na Mururu.

Abarokotse bavuga ko n’ubwo igihano yahawe ari cyo kinini muri Suwede, ngo ntabwo bamenye amakuru ku rubanza rwe mbere y’uko ruba, ku buryo bari gutanga ubuhamya. Abenshi ngo bamenye amakuru ku rubanza rwe ari uko rwendaga kugera ku musozo. Bavuga ko izindi manza zizabera mu mahanga byaba byiza humviswe ubuhamya bwinshi bw’ab’ahantu habereye icyaha byaba ngombwa akanahagezwa, bitashoboka bagafashwa kumenya mbere iby’izo manza ndetse bakanafashwa gukurikirana imigendekere yazo.

Umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 Ntawuruhunga Richard, avuga ko bajya bafashwa n’imiryango itari iya Leta, itangazamakuru ndetse na Leta ubwayo.

Ati “Uru rubanza rwa Rukeratabaro abenshi twarumenye ruri gusozwa ku buryo twibwiraga ko yabuze burundu. Cyakora ni ibyo kwishimirwa kuko nibura yahanwe, ariko byari kuba byiza iyo duhabwa umwanya uhagije ibyo tumuziho tukabivuga”.

Aba bakomeza bavuga ko uretse ku rubanza rwa Rukeratabaro, ubushinjacyaha bwabashije gutsinda, ariko ngo iyo bitaba ibyo bari kuba bongeye kugwirwa n’ishyano nyuma y’uko hari abigeze kugirwa abere n’inkiko zo mu mahanga kandi barabahekuye cyangwa baratangaga amabwiriza yo kubarimbura.

Abenshi bagaruka cyane ku buryo urubanza rwa Bagambiki wahoze ari Perefe wa Cyangugu rwagenze ntahanwe bikwiye (ku bwabo), kandi ari we wari imbere mu bakoraga Jenoside muri iriya perefegitura.

Amakuru arigisha akanarema umutima!

Ibi by’uko amakuru mbere y’imanza ari ngombwa abaturage benshi bagendera ku rugero rwa Perefe Bagambiki, waburanye ariko akaza kugirwa umwere. Uhagarariye Ibuka mu karere ka Rusizi abwira abarokotse mu murenge wa Mururu, yagize ati “Ubu se ko dufite ibimenyetso bihagije bishinja Bagambiki, yabuze kudutsinda?” Yungamo ati “Rwose ababa bakeneye ubutabera mbere na mbere ni abo aho ushinjwa yakoreye ibyaha. Mujye mudufasha nk’itangazamakuru kubimenya mbere”.

Musabyemariya Christine wo mu kagali ka Kabagina, umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi, mu maso hagaragaramo agahinda; agira ati “Tuba dufite amakuru ariko ntitubona aho tuyatangira. Tubabazwa n’imanza zagiye ziba mu mahanga ntiduhabwe umwanya, twajya kumva tukumva ngo bagizwe abere”.

Ibi ngo bigira ingaruka ku barokotse iyo noneho habayeho ko umwanzuro w’urukiko uza uri mu nyungu z’abaregwa. Alexianne Uwambaje wo muri Ibuka mu murenge wa Nyakarenzo, avuga ko nk’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bibasubiza inyuma mu mitekerereze ndetse n’icyizere cy’ubuzima ngo kikongera kuba gike.

Agira ati “Amakuru y’uriya mugabo twayabonye binyuze mu muryango RCN Justice et Démocratie no mu itangazamakuru, gusa twayamenye nyuma nta kindi twahindura ku byabaye. Ni amakuru yatwubatse kuko twamenye ko yahanwe ariko byari kuba byiza tuyahawe mbere y’urubanza tukinigura, tukavuga ibituri ku mutima twabonye”.

Niyibizi Vincent, umuyobozi w’agateganyo w’umurenge wa Nyakarenzo, nawe ahamya ko ari ngombwa kubona amakuru mbere y’uko urubanza rutangira, mu gihe ruba na nyuma yarwo bakamenyesha umwanzuro w’urukiko. Ati “Aba baturage ntabwo bajyaga kuzamenya uko Rukeratabaro yahanwe iyo mutaza. Ni iby’agaciro kubona amakuru kuko afasha abandi baturage guhindura imyitwarire bagendeye ku isomo ry’uwo bazi”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iyo abahemukiwe bahawe amakuru ku gihe, bagatanga ubuhamya bwabo bibubaka bakumva ko ubutabera hose buzirikana ibyababayeho.

Musonera Sosthène 
F