Hatangajwe igihe Rwanda Day izabera n’aho izabera

Leta y’u Rwanda yatangaje igihe Rwanda Day izabera n’igihe izabera nyuma yuko itariki yari yatangajwe ihinduriwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe yashishikarije abanyarwanda kuzitabira uyu munsi uzaba tariki 5 Ukwakira 2019. Ni nyuma yuko wari uteganyijwe tariki 24 z’uku kwezi ariko iyi tariki ikimurwa kubera impamvu zitatangajwe.

Ahari hateganyirijwe kubera uyu munsi ntihimutse, n’ubundi izabera i Bonn mu Budage.

Mu myaka yatambutse uyu munsi wagiye uba umuyoboro mwiza wo kwibutsa ababa mu mahanga igihugu cyabo, kugishyira imbere ari nako bakirwanirira ishyaka, ndetse no guhaha bakaza kugifasha gutera imbere. Hari ababyumvise baje gushora imari mu Rwanda.

Ababa muri diaspora kandi ntibiganda gufasha abatuye mu Rwanda, babafasha mu buryo butandukanye, urugero ni ababa mu Butaliyani baherutse kwishyurira mituweli abatuye mu ntara y’i Burasirazuba.

Kuva mu 2010 Abanyarwanda baba mu gihugu no mu mahanga, kimwe n’inshuti z’u Rwanda bagena igihe bagahura bakaganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu, abamaze igihe kitari gito batakigeramo bakamarwa amatsiko babwirwa aho kigeze, bityo buri wese agasuzumira hamwe n’abandi uruhare rwe mu iterambere ryacyo.

Ntakirutimana Deus