Umuturage waciwe amafaranga kuko ‘atazi gusoma’ yarenganuwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwategetse ko umuturage witwa Nsabimana Dominique waciwe amafranga kuko ‘atazi gusoma’ ahita ayasubizwa.

Ni icyemezo cyatangajwe n’umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem kuko ngo basanze uyu muturage yararenganyijwe.

Uyu muturage yaciwe amafaranga y’amande kuko atazi gusoma yakirwa n’uwitwa Philbert kuwa 25 Kamena 2019 nkuko bigaragara ku nyemezabwishyu yahawe ifite nimero RS 0529929 yatangiwe mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakarenzo mu kagari ka Rusambu.

Inyemezabwishyu y’amande

Abantu batandukanye barimo impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu bakibona iyi nyemezabwishyu bahise bayitangaza ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko ari akarengane kagiriwe Nsabimana. Bamwe mu bitabajwe harimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’uw’ubutabera.

Bidateye kabiri nibwo Meya Kayumba atangarije Radio Isangano dukesha iyi nkuru ko ibyakozwe ari akarengane kandi ko iki kibazo bari kugikurikirana.

Yahamije aya makuru, avuga ko koko ibi byabaye, ko nawe hashize iminsi ibiri abimenye.

Avuga ko ibi byakozwe bitemewe n’amategeko, ko habayeho gukoresha ingufu z’umurengera mu kubahiriza amategeko. Uyu muyobozi kandi yemeje ko nta hantu na hamwe, haba mu mategeko cyangwa amabwiriza haba hateganywa ko umuntu utazi gusoma acibwa amafaranga.

Kubera iyi mpamvu, umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko yahise asaba ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo guhagarika ibi bikorwa, ndetse bakanasubiza amafaranga umuturage wayaciwe.

Abajijwe niba nta mpungenge zaba zihari ko hari n’abandi baturage baciwe amafaranga mu buryo nk’ubu bunyuranyije n’amategeko, Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yagize ati: “ Ni uriya wenyine byabayeho, kuko ntabwo ari umukwabu wabaye ngo bajye gufata abantu batazi gusoma no kwandika, ahubwo bamufatanyije yari aje gusaba service, bamusabye gusoma urutonde rw’ibisabwa ntiyabasha kurusoma, bahita bamenya ko atazi gusoma no kwandika, bamubaza impamvu atagiye mu isomero ry’abakuze, kuko nta gisubizo yari afite bahita bamuca amande”.

Turacyashakisha nimero z’uyu muturage ngo tumubaze kuri iki kibazo.

Ntakirutimana Deus