Kigali: Inyubako y’amashyirahamwe yafashwe n’inkongi y’umuriro
Inyubako z’ahazwi nko ku mashyirahamwe ya mbere i Nyabugogo zafashwe n’inkongi y’umuriro yangije ibikoresho n’ibicuruzwa byari mu tubari na resitora tugize iyi nyubako yafashwe ahagana hejuru.
Iyu nkongi yatangiye ahagana saa sita z’ijoro itangiriye mu kabari k’ahareba Kimisagara ikomeza no mu bindi bice nkuko byemezwa n’umwe mu bazamu bahararira witwa Mbarushimana Hilary bita Kazungu.
Abakorera muri izi nyubako bavugaga ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe n’amashanyarazi, abakeka gazi mu gihe abandi bakeka imbabura ybamwe mu bafite resitora barara batetseho ibishyimbo. Gusa ahari abavuga ko byatangiriye mu gikoni cysri gihari, babonue umwotsi bwa mbere bakabaza nyirakabari impamvu abichija imyotsi barebye basanga ni inzu yatangiye gushya.
Kugeza ubu saa saba z’ijoro hari imodoka nyinshi za polisi zishinzwe kuzimya inkongi ziri gucicikana zizimya. Abari i Nyabugogo bavuga ko bamaze kubona nk’enye.
Ubwo iyi nkongi yari imaze gufata imiryango nk’ibiri wabonaga abirukankana amacupa ya gazi n’intebe bibye mu ahari iyi nkongi.
Kugeza ubu saa saba na 15 polisi iracyari kuzimya uyu muriro. Aha i Nyabugogo hari abantu benshi bari gukurikiran iby’iki gikorwa.
Inyubako zafashwe n’izikorera hejuru ya I &M Bank, hejuru yo kwa Nyirangarama n’ahakorera sosiyete z’itumanaho nka MTN n’ahakorera Tigo. Ni hafi y’ahakorera banki y’abaturage.
Hahiye imiryango myinshi yo hejuru muri iyi nyubako; ni ukuvuga ko ibyari mu miryango iri hagati y’inkingi 14 byose byakongotse. Ahagana saa saba na 45 polisi yari irangije kuzimya uyu muriro.
Inkuru turacyayikurikirana….
Ntakirutimana Deus