Ibigo bya leta bigiye kwimurirwa mu mijyi yunganira Kigali vuba aha


Guverinoma y’u Rwanda imaze gutangaza ko bitarenze uyu mwaka wa 2019 bimwe mu bigo bya Leta bigomba kuba byamaze kwimukira mu mijyi yunganira Kigali.


Mu bigo bya Leta bigomba kwimukira mu Karere ka Huye harimo igishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB,  Inama y’amashuri makuru na kaminuza, HEC, ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda, INMR,  Servisi nyinshi z’ikigo cy’ubushakashatsi mu by’inganda, NIRDA ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro WDA. 

Ibigo bigomba kwimukira mu karere ka Muhanga ni  ikigo cy’igihugu cy’amakoperative RCA, ndetse n’igishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba leta, RMI. 

Mu Karere ka Musanze, hazimukira Komisiyo cy’igihugu y’itorero, Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse na komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero. 

Minisitiri w’ibikorwa remezo Amb. Claver GATETE asobanura ko Kwimura ibigo n’izindi nzego za leta zikajya gukorera hirya no hino mu mijyi y’uterere biri mu murongo wa leta y’u Rwanda wo kwihutisha iterambere ry’imijyi y’uturere.

Kwimurira bimwe mu bigo n’inzego za leta mu mijyi yunganira Kigali, ni umwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa mbere. 

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyibanze ku byemezo by’iyo nama, Minisitiri w’ibikorwa remezo Amb. Claver GATETE yasobanuye ko leta irimo kureba inyubako izo nzego zizakoreramo kuko hari aho isanganywe inyubako n’ahandi bizasaba kuzagura cyangwa gukodesha.

Src: RBA