Kayonza impanuka yahitanye batatu, 30 bakomeretse bajyanwa mu bitaro

Mu karere ka Kayonza habereye impanuka yahitanye ubuzima bw’abaturage 3 abandi 30 bakomeretse bajyanwa kwa muganga.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuwa kabiri, yakozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yarimo abantu 38.

Abapfuye barimo umugabo w’imyaka isaga 50, umugore w’imyaka 28 n’umwana muto.

Mu bavugwa ko bakomeretse harimo umugore utwite wavunitse igufa ryo ku itako ry’ibumoso.

Umuyobozi w’ibitaro bya Rwinkwavu Dr Habiyaremye Michel avuga ko abakomeretse 16 bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Mulindi abandi 9 bakajyanwa ku bitaro bya Rwinkwavu, avuga kandi ko hari abajyanywe ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe.

Iyi mpanuka ije ikurikira iyabereye kuri uwo munsi mu Murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi yahitanye abantu 11 abagera kuri 16 bagakomereka bikomeye.

Iyi modoka y’umuntu ku giti cye ngo yavaga i Nasho yerekeza i Kabarondo, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza. Yabaye ahagana saa kumi n’imwe.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iyi mpanuka yabaye ubwo iyi modoka yazamukaga noneho hari fuso yaturukaga ruguru, bigiye kubisikana Fuso isa nk’aho iyisatiriye, umushoferi agiye gufata feri ihita imusubirana inyuma, abura ukuntu ayijyana ahantu hari hameze neza imujyana mu korosi yo mu manga.

Ntakirutimana Deus