Menya byimbitse abarwanyi bateye u Rwanda bizezwa ko beretswe ko bagiye kurufata

Abarwanyi batanu bari mu bateye u Rwanda bakica abaturage mu mirenge ya Nyange, Kinigi na Musanze mu karere ka Musanze bamaze gutabwa muri yombi. Bavuga ko bari bafite umugambi wo gufata igihugu nk’uko ngo bari barabyeretswe mu masengesho yabo.

Abafashwe umukuru afite imyaka 30, umuto afite 23. Uwize amashuri menshi yigaga icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), harimo n’abatarize. Bose bahuriza ku kuba baragiye bava Uganda bakajyanwa muri Congo babwirwa ko bagiye guhabwa akazi muri Congo bahasanga bajyanywe mu mitwe igamije kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Bose bava mu mutwe wa RUD-Urunana. Bagiye batorezwa muri Congo mu gihe cy’amezi atatu.

Uko bateye u Rwanda n’intwaro bari bitwaje

Abafashwe bavuga ko bateye u Rwanda ari 45 bafite imbunda 38 zirimo inini nka Machine gun(mitralleuse). icyo gihe bari bayobowe n’uwitwa Govana bita Nshimiyimana batizeye neza niba ariko yitwa banagenda bavuga ko yitwa andi mazina menshi. Ntibanahuriza ku ipeti rye bamwe bavuga ko ari majoro abandi ko ari kapiteni.

Bateye u Rwanda bambukira mu birunga, bamwe bavuga ko bahageze kuwa kane w’iki cyumweru. Bamwe baciye ahitwa mu Bisate bica abantu, abandi babica ahitwa Kabazungu.

Abafashwe bose bavuga ko bari abasirikare bato, batigeze bagira uruhare mu kwica abaturage bishwe mu Rwanda, ahubwo ko bishwe n’abari bakuru muri bo bari abayobozi babo. Bakibona batangiye kwica abaturage ngo babajije impamvu bica abaturage kandi atari cyo cyabazanye.

Bari biteguye gufata u Rwanda mu minsi mike

Babajijwe niba bumvaga ko bashobora gufata igihugu ari 45, bavuga ko bari bafite icyizere bavanye kuri umwe muri bo wababwiye ko amasengesho bakoze beretswe ko bazafata u Rwanda mu minsi mike.

Bagiye bafatirwa ahantu hatandukanye harimo batatu bavuga ko bafatiwe mu murenge wa Nyange. Mbere yo gufatwa ngo barashweho amasasu menshi babanza kwihisha ahantu hatandukanye ariko nyuma baza gufatwa.

Ese baricuza?

Bavuga ko bicuza kuba barishoye muri ibyo bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’ubwo abenshi bahuriza ku kuba barashutswe ko bagiye guhabwa akazi muri Congo bakisanga bashowe muri iyo mitwe.

Kugeza ubu polisi y’u Rwanda itangaza ko yataye muri yombi 5, abagera kuri 19 bishwe barashwe mu gihe aba barwanyi bishe abaturage 14.

N.D