Kutagira imfashanyigisho bica intege ubwitabire bw’umugoroba w’ababyeyi

?

Bamwe mu baturage bitabira umugoroba w’ababyeyi, bavuga ko usanga kuba abashinzwe kuwuyobora badafite imfashanyigisho zawo bituma hari abacika intege zo kuwujyamo kuko ibyo bababwira babona ari ibyo bishakiye bavanye mu mitwe yabo, abandi bakavuga ko babifata nk’ibiganiro by’abagore kuko babona ibyo bawuvugiramo byinshi bireba abagore .

Mukamugema Clotilde umubyeyi wo mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango avuga ko akunda kwitabira umugoroba w’ababyeyi ubusanzwe uba kuwa mbere mu gace k’iwabo avuga ko bigiramo iby’uburere bwiza n’uko bagira isuku mu ngo , ndetse ngo bakanaganira ku buzima bwabo bw’abagore ndetse bakanatangana amafaranga icyakora ngo abawuyobora ibyo babigisha abona ntaho bafite babisoma.

Agira ati « uwuyoboye tubona atubwira ibyo akuye mu mutwe wenda ntatubwire ati nabikuye aha cyangwa ni ibyo nasomye natwe tukabyakira gutyo ,akenshi haba harimo abajyanama b’ubuzima bakatwigisha uko bategura indyo yuzuye cyangwa no kwita ku bana ,gusa habaye hari imfashanyigisho bafite byabafasha ndetse natwe tukabona aho dusoma ibyo batwigishije kuko mbona aho tuwugiriyemo hari byinshi byahindutse».

Nyiratama Drocelle uhagarariye inama y’Igihugu mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango ,avuga ko ubusanzwe umudugudu ugenda wihitiramo ingingo izaganirwaho bitewe n’ikibazo cyugarije umudugudu wabo bivuze ko nta mudugudu uhuza n’undi ingingo zizigirwaho mu mugoroba w’ababyeyi ,bakareba n’umuntu wazaza kubafasha kubaha ikiganiro gihuye n’ikibazo bafite .

Agira ati «iyo baje mu mugoroba w’ababyeyi abawitabiriye baricara bakarebera hamwe ikibazo kibugarije bazaganiraho ubutaha ubwo abawujemo bose bagataha bazi icyo bazaganiraho ,niba hari ahagaragaye imirire mibi bashobora kwicara bagatumira umuganga akazaza kubibaganirizaho cyangwa umunyabuzima».

Si ikibazo kiri mu murenge wa Kinazi gusa kuko kinagaragara mu karere ka Muhanga aho abaturage banga kuwitabira bavuga ko ari ahantu abagore baganirira utubazo twabo nta kindi kivugirwamo.
Kuwuyobora bya cyimeza
Mugabowindekwe Boniface utuye mu kagari ka Gifumba avuga ko yigeze kujya awitabira ariko agasanga ibiwuvugirwamo ari ibisanzwe mu buzima kandi ibyinshi ngo yabonye bireba abagore ahitamo kuwurekera umugore we.

Agira ati « icyo nabonye cyo abawuyobora bawuyobora uko babyumva ,umwe ati gutegura indyo yuzuye undi ati bagore mugire isuku mu ngo , nta murongo biba bifite byaba byiza leta ibashakiye ibitabo nk’uko iyo hagiye kuba amatora ,cyangwa mategeko yasohotse tubona imfashanyigisho byanditseho noneho ukagira umurongo Atari ukuza batubwira ibyo bishakiye cyangwa bavanye mu mutwe wabo».

Mukagatana Fortunée umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Muhanga, avuga ko ubusanzwe ibibazo bikemurirwa mu mugoroba w’ababyeyi bikwiye kuba biganirwaho na komite y’umugoroba w’ababyeyi icyakora ngo igihe bahuye n’ikibazo gikomeye bakiyambaza izindi nzego zibakuriye . Gusa ngo imfashanyigisho zibaye zihari zakunganira ubumenyi abawuyobora ntacyo byaba bitwaye.

Agira ati «komite iricara ikareba ibibazo bibangamiye ingo , abana batewe inda ,amakimbirane se mu ngo ,turerera abana gute ?ni ibibazo bishobora kuba byatuma umudugudu wabo wangirika ni ibyo bikwiye kuganirwaho ariko niba bafite ikibazo kibarenze gikeneye gitifu ,gikeneye umuganga se ,ubwo imfashanyigisho yaza ije kunganira ubumenyi bafite cyangwa se ubagerera aho bo batakwigerera icyo gihe yakwifashisha ya mfashanyigisho iramutse ihari».

Nubwo aba baturage bifuza ko habaho imfashanyigisho z’umugoroba w’ababyeyi , mu nyandiko ivuga ku mugoroba w’ababyeyi yashyizwe ahagaragara n’Inama y’Igihugu y’Abagore muri Werurwe umwaka wa 2013 , mu ngingo yayo ya 6 ivuga k’Umunsi n’ingingo ziganirwaho mu mugoroba w’Ababyeyi, ivuga ko umunsi n’ingingo ziganirwaho mu mugoroba w’Ababyeyi byemezwa n’Ababyeyi batuye Umudugudu ,ariko mu ntangiriro bashobora gutangira kuganira ku ngingo zirimo Ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane irikorerwa mu ngo. Kurwanya imirire mibi hakoreshejwe akalima k’igikoni n’ibiti by’Imbuto ziribwa , bakanaganira ndetse no ku isuku y’abana no mu nzu , (gukurungira) gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo yo mu rugo (biogas ,rondereza ,gufata amazi y’imvura), hakiyongeraho n’ingingo yo gukorana n’ibigo by’imari hibandwa kuri gahunda yo korohereza urubyiruko n’abagore kugera ku nguzanyo.

Mugabo Jean d’Amour