Musanze: Abadiregiteri mu karere na ba gitifu b’imirenge 4 basezeye ku kazi
Abayobozi mu karere ka Musanze barimo umuyobozi mu karere ushinzwe imyubakire (one stop center) n’ushinzwe ubuzima mu karere ndetse na ba gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo.
Amakuru agera kuri The Source Post ni uko uretse aba bayobozi mu turere basezeye hari na gitifu 4 basezeye, abo ni abo mu mirenge ya Muko, Nyange Musanze na Kimonyi. Ni mu gihe abayobozi b’aka karere bose bari bareguye mu mezi ashize.
Aba bayobozi basezeye mu kazi nyuma y’uko aka karere gasuwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase ku munsi w’ejo hashize. Ni inshuro ya kabiri ahura n’aba bayobozi. Ubwa mbere hashyirwaho abayobozi bashya b’akarere yasabye abadiregiteri mu karere gukora akazi kabo uko bikwiye bakirinda ibyo bavugwagaho birimo kudafasha abayobozi b’akarere.
Prof Shyaka Anastase ubwo yaganirizaga abayobozi b’akarere ka Musanze n’aka Burera ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019 yabasabye kwirinda kuba abapfapfa.
Inkuru irambuye ni mu kanya…..