Musanze: Gitifu wa Kinigi yiyongereye ku bandi 4 basezeye ku mirimo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi Rudasingwa Agire Fred, yasezeye ku nshingano ze yiyongera ku bandi bane bazisezeyeho ejo hashize.

Aya makuru yatangajwe na Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney mu kiganiro ari kugirana n’abanyamakuru uyu munsi.

Gatabazi yavuze ibi ubwo yakomozaga ku kibazo cy’isuku yari abajijwe.

Rudasingwa aje yiyongera ku bandi bo mu mirenge ya Muko, Musanze, Kimonyi na Nyange basezeye ejo hashize. Hasezeye kandi umuyobozi ushinzwe ibiro by’inyubakire mu karere (One Stop Center) n’ushinzwe ubuzima mu karere.

Abasezeye bavuze ko bananiwe kunoza inshingano zabo.

Gatabazi asaba ba gitifu gukora cyane akarere ka Musanze kagatera imbere cyane ko ari ahantu hagerwa n’abantu benshi barimo abanyamahanga, avuga ko isuku igomba kunozwa.

Inkuru turacyayikurikirana….

ND.