Intara y’Amajyaruguru ntikozwa ibyo kugoragoza ba gitifu bimurirwa ahandi

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney arasaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gukora akazi kabo neza bateza igihugu imbere, abibutsa ko nta cyo kugoragozwa bimurirwa ahandi kizongera kubaho.

Mu minsi yashize wasangaga aba bayobozi bimurirwaga mu yindi mu rwego rwo kubagoragoza, cyangwa bakajyanwa gukorera ku karere.

Ibi ariko ngo ntabwo bizongera kubaho nkuko byemezwa na Guverineri Gatabazi, hari mu kiganiro yagiranaga n’abanyamakuru.

Ati “Nta munyamabanga nshingwabikorwa uzongera kwimurwa ngo avanwe mu murenge ajyanwe mu wundi…”

Gatabazi avuga ko bidakwiye ko gitifu wananiwe inshingano ze(atanga urugero nk’uwananiwe kurandura amavunja mu murenge) adakwiye kwimurirwa ahandi kuko ngo wasanga naho atabasha guhangana n’icyo kibazo cyamunaniye aho yayoboraga.

Ati ” Kuki Umunyamabanga Nshingwabikorwa yajya mu murenge, abaturage bakagira ikibazo ukamwimurira ahandi?”

Akomeza avuga ko abayobozi bashyirwaho n’ubwo hejuru iyo bagaragayeho amakosa bashobora kugirwa inama ariko iyo binaniranye bamburwa inshingano. Kuri ba gitifu nabwo ngo ni uko bizajya bigenda.

Yibutsa aba bayobozi ko bakwiye kunoza inshingano zabo kuko ngo hanze hari abadafite akazi benshi bashobora no kugakora neza kurushaho.

Hejuru ku ifoto: Ba gitifu b’imirenge bari mu itorero i Nkumba mu 2017.

Ntakirutimana Deus