Mpereye ku manota nagize, umukobwa arashoboye-Uwujuje mu kizamini cya leta
Dushime Umubyeyi Marie Regine wabaye uwa gatandatu ku rwego rw’igihugu mu bizamini bisoza amashuri abanza, avuga ko ahereye ku manota yagize, umukobwa mu Rwanda ashoboye ku buryo ngo ntawe ukwiye kumukerensa
Umubyeyi yujuje ibizamini byose yakoze, agira amanota 5(ya mbere), aba uwa gatandatu ku rwego rw’igihugu nkuko byagaragajwe ubwo Minisiteri y’Uburezi yatangazaga amanota y’ibizamini bya Leta by’uyu mwaka bisoza amashuli abanza, ay’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye n’ay’inderabarezi. Uretse Umubyeyi kandi mugenzi we Humura Elvin yaje ku mwanya wa mbere klu rwego rw’igihugu nawe agiora amanota 5.
Aba banyeshuri bigaga mu ishuri ‘Wisdom School’ riherereye mu karere ka Musanze. Mu kiganiro ubuyobozi bw’iki kigo bufatanyije n’abana batsinze neza kurusha abandi muri icyo kigo ndetse n’ababyeyi babo bagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatanu tariki 3 Mutarama 2020, buri ruhande rwagaragaje uruhare rwarwo mu gutuma uyu musaruro uba mwiza uko byifuzwaga.
Umubyeyi avuga ko amanota yagize yamweretse ko atibeshyaga avuga ko abakobwa bashoboye kimwe na basaza babo.
Ati “ Mpereye ku manota nagize, umukobwa mu Rwanda arashoboye, birigaragaza, tutagendeye ku gitsina buri muntu wese afite ubushobozi yakoresha ntihagire icyo igitsina runaka gikora ngo kinanire ikindi. Buri wese ashyizemo imbaraga yagera ku cyo ashaka, imiterere ye ntikwiye kumubera imbogamizi.
Uyu mukobwa afite inzozi zo kuzaba umupilote(utwara indege), mugenzi we Ishimwe we afite inzozi zo kuzaba umushakashatsi ukomeye mu bijyanye n’ubutabire.
Aba banyeshuri kugirango bagere kuri izi nzozi bari bafite ngo byabasabye kwiga cyane, gusubiramo amasomo kenshi, kandi bagakurikiza inama z’abarezi n’ababyeyi babo.
Ku ruhande rw’ababyeyi babo ngo nabo bababaye hafi, babakurikirana uko bishoboka mu masomo yabo no mu bijyanye n’imikoro bahabwa ku ishuri ngo bakorere mu rugo (home works) ndetse bita ku myitwarire yabo.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’iri shuri, umuyobozi waryo Nduwayesu Elie, avuga ko bitaye ku myigire y’aba banyeshuri batabajenjekeye, aho atanga urugero ko niba hari ugiye kwandika izina Elie akibagirwa inyuguti ya ‘e’ ihera ngo ntabwo bamwihanganiraga bamuhaga amanota zeru kuri iri jambo, bityo ngo bigatuma bitwararika bagakora buri byose uko bisabwa.
Ati “ Nta mbabazi dushyira mu by’amanota, ni urugamba tuba tuzi ko uza gukosora nta mbabazi azamugirira.”
Akomeza avuga ko umunyeshuri bemerera kujya mu mwaka wa gatandatu, baba bizeye neza ko azatsinda.
Iri shuri ngo nta na rimwe ryigeze ryiganda mu kwigisha no gukurikirana abana uko bikwiye. Ni muri urwo rwego uyu mwaka urangiye, abarangije amashuri abanza ryari rifite abanyeshuri 131, aho 22 batsinze n’amanota 5(bujuje). Muri rusange abagtera ku 129 baje mu cyiciro cya mbere, 2 baza mu cya kabiri.
Umuyobozi w’ishuri (wambaye ubururu) ari kumwe na Umubyeyi na se
Uruhare rw’abarezi n’ababyeyi mu gutuma abana batsinda neza rwagarutsweho n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Isaac Munyakazi .
Ubwo hamurikwaga aya manota yagize ati “Nagira ngo mbashimire cyane kandi mbabwira ko Leta ibashyize ku mutima kuko ibyo tugeraho, kandi ibyo twifuza ku mutima umurezi ni ipfundo rikomeye. N’uyu musaruro tugezeho ni uko hari ababyitangiye bakaturerera neza.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Isaac Munyakazi na Humura Elvin wabaye uwa mbere
Mu mashuri abanza, mu mwaka ushinzwe wa 2018, abana bari biyandikishije gukora ibizamini bari 248.981 hakora 232004 bangana na 93,2%, abakobwa bakaba bari 54,6%, mu gihe uyu mwaka wa 2019 abiyandikishije mu gukora ibizamini bari 286.721, bikorwa na 280.456 bangana na 97.81%, abakobwa ari 54,16.
Humura n’ababyeyi be
Na ho mu cyiciro rusange, mu mwaka ushize wa 2018, abana biyandikishije kuzakora ikizamini bari 99.209, ibizamini bikorwa na 96.523 bangana na 97,16%, abakobwa bakaba 53,20%, mu gihe uyu mwaka wa 2019 hiyandikishije abanyeshuri 115.417 ibizamini bugakjorwa na 114.424 bingana na 99,1% abakobwa bakaba bari 54,4%.
Mu mashuri y’inderabarezi, mu mwaka ushize abiyandikishije kuzakora ibizamini bari 4.069 hakora 3.894 bangana na 95,69%, mu gihe uyu mwaka hiyandikishije 4.251 hagakora 3.938 bangana na 92,6%.
Hakurikijwe ibyiciro by’amanota (Performance by division), icyiciro cya mbere cyatsinzemo abana 10.700, abakobwa 4.902 n’abahungu 5.798 bakaba bangana na 3,8%, mu gihe icyiciro cya 5 ari cyo cya nyuma kirimo abana 53193 bangana na 19%.
Ntakirutimana Deus