Rutagungira, Kagame yasabye Museveni ko afungurwa yarekuwe, harabura iki ngo imipaka ifungurwe?

Urukiko rwa gisirikare rwa Makindye muri Uganda, rwarekuye Abanyarwanda barindwi bari bafunzwe bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo iby’uko ari intasi z’u Rwanda, mu bafunguwe harimo Rene Rutagungira, Perezida Kagame yakunze kugeza ikibazo cye kuri Museveni.

Rutagungira wahoze mu ngabo z’u Rwanda ariko akaza gusezererwa yafatiwe muri Uganda muri Kanama 2017 amaze imyaka hafi 3 afungiye muri Uganda. Museveni yavuze ko hari umuntu yakekwagaho kwica nyuma avuga ko yafatanywe imbunda, ariko amakuru yavugwaga cyane ngo ni uko yitwaga ‘intasi y’u Rwanda’ iba muri Uganda.

Tariki ya 7 Mutarama 2020 yafunguwe, none kuki imipaka y’u Rwanda na Uganda yafunzwe ku ruhande rw’abanyarwanda bajya muri Uganda bakoresheje inzira y’imihanda yo ku butaka igifunze kandi Rutangugira wakunze gukomozwaho na Perezida Kagame yarekuwe?

Perezida Kagame yakunze gukomoza kuri uyu mugabo (Rutagungira), gusa
si we wenyine washimuswe n’inzego z’umutekano za Uganda, ahubwo ari mu ba mbere bashimuswe ndetse bikavuga ko bakorewe iyicarubozo.Ahubwo niwe wamenyekanye washimuswe bwa mbere n’izi nzego.

Rutangugira yarekuwe

Umwanzuro w’urukiko rwa gisirikare rwa Makindye muri Uganda, wasomwe kuri uyu wa Kabiri wavugaga ko abaregwa bose bashinjwaga ibyaha bitandukanye birimo no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko barekurwa.

Umucamanza w’Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye, Lt Gen. Andrew Gutti, yavuze ko abaregwa bose barekuwe kuko “ubushinjacyaha bwashyinguye dosiye y’ibirego byabo.”

Abarekuwe ni Bahati Mugenga, Emmanuel Rwamuco, Augustine Rutisiri, Etienne Nsanzabahizi, Charles Byaruhanga, Claude Iyakaleme na Rutagungira René.

Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibyakozwe “ari icyemezo cyiza cyafashwe ariko bariya bantu barekuwe ntabwo aribo bonyine bafunzwe.”

Yavuze ko icyo u Rwanda rwifuza “ni uko aba Banyarwanda bose, bazi aho bafungiye, bazi ko bazira amaherere, twifuza ko bose barekurwa nta mananiza.”

Irekurwa ry’aba Banyarwanda rije nyuma y’iminsi mike Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yohereje intumwa mu Rwanda, yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, aho Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byavuze ko bitanga icyizere.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter mbere y’uko twinjira mu mwaka mushya wa 2020, Museveni yavuze ko yakiriye intumwa ye Ambasaderi Adonia Ayebare uherutse mu Rwanda afite ubutumwa bugenewe Perezida Kagame ku mubano w’ibihugu byombi.

Museveni yavuze ko Ayebare na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byiza ndetse ko mu gihe cya vuba, hagiye gufatwa imyanzuro ishyira iherezo ku bwumvikane buke bumaze igihe kinini mu mubano w’ibihugu byombi.

Ati “Vuba aha, impande zombi zigiye gufata imyanzuro ihamye mu guhosha umwuba mubi. Ndabizeza ko Uganda izakora ibyo isabwa mu gushyira mu buryo umubano mwiza w’ibihugu byombi. Ndashimira Perezida Kagame, abavandimwe bacu b’abanyarwanda n’abaturage ba Uganda.”

Mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, Perezida Kagame yavuze ko iyo ntumwa yari i Kigali mu bikorwa bimaze igihe bigamije gushaka umuti w’ibibazo, ariko ko nyuma y’ibiganiro ikiba ari ingenzi ari ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yabyo.

Ingingo eshatu u Rwanda rwakunze kugeza kuri Uganda nk’izibangamiye umubano w’ibihugu byombi, harimo ifatwa rw’Abanyarwanda muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko, bagakorerwa iyicarubozo, abandi bagahohoterwa nyuma bakajugunwa ku mipaka bagizwe intere.

Harimo kandi kuba Uganda ibangamira ibikorwa by’ubucuruzi by’u Rwanda ndetse ifasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano warwo.

Kuva muri Nzeri, Abanyarwanda barenga 100 nibo bamaze kujugunywa ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda mu gihe kuva uyu mwaka watangira ari 588.

Kuva muri Mutarama 2018, abanyarwanda 1438 nibo bajugunywe ku mipaka nyuma y’igiye bafungiwe muri kasho z’Urwego Rushinzwe Iperereza rya Gisirikare (CMI) n’Urwego Rushinzwe Iperereza mu gihugu (ISO) bakorerwa iyicarubozo.

Rutagungira yashimuswe tariki 8 Kanama 2027 mj kabari kitwa Bahamas Bar & Accommodation, i Kampala ari gusangira n’inshuti ze. Umugore we Hyacinthe Dusengeyezu yakunze gusaba ko yarekurwa.

Ifatwa rya Rutagungira n’ibindi bikorwa byakorewe abanyarwanda muri Uganda byatumye u Rwanda rufunga imikapa iruhuza na Uganda, tariki 28 Gashyantare 2019, abanyarwanda bagirwa inama yo kutajya muri Uganda kubera ko bahohoterwayo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda Ambasaderi Olivier Nduhungirehe avuga ko hari abanyarwanda basaga 100 bafungiwe muri izi gereza zo muri Uganda.

Ifungurwa ry’imipaka yinjiza abanyarwanda muri Uganda rigomba kubanzirizwa n’ifungurwa ry’abo banyarwanda basaga 90 bakiri muri izo gereza zo muri Uganda. Iki gihugu kandi kigomba kwiyemeza kutongera guhohotera abanyarwanda nkuko byagiye bigaragara mu bihe byashize, bamwe bakajyanwa ku mipaka ihuza ibihugu byombi bakomeretse, abandi imiryango yabo igatanga ikiguzi ngo barekurwe.

Ibyo kandi bigomba kujyana n’uko Uganda yiyemeza ikanabyemerera mu ruhame ko yitandukanyije n’imitwe igamije kuvanaho ubutegetsi buriho mu Rwanda. Uwavuzwe cyane ni RNC, aho abayobozi bawo bavuzweho kujya muri Uganda bakabonana n’abategetsi batandukanye barimo Perezida Museveni wanabyiyemereye ko babonanye ariko byabaye ku bw’impanuka.

Ni mu gihe uyu mutwe uvugwaho kugira ubuyobozi muri Uganda ndetse hakaba hamwe mu birindiro biwufasha kuhashakira abawujyanwamo, ababyanze bikavugwa ko bakorerwq iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda.

Igihu gituma abanyarwanda bajya muri Uganda batabona uko bajyayo ndetse n’ibicurizwa byaho byari bifatiye runini abanyarwanda mu minsi yashize, kizeyuka mu gihe Uganda izaba nk’ijya mu ntebe ya penetensiya( uko mu idini gatorika babyita), ikemera uruhare rwayo mu gufasha uyu mutwe, gushimuta abanyarwanda, kubakorera iyicarubozo n’ibindi ndetse ikaniyemeza kutazabisubira. Iki gihugu kandi kigomba no kwiyemeza kutabangamira ubucuruzi bw’u Rwanda.

Ikibazo cy’ifungwa ry’iyi mipaka ryateje icyuho gikomeye ku bukungu bwa Uganda bwahombye asaga miliyari 600 frw yavana mu Rwanda buri mwaka, abanyarwanda bayashora mu guhaha muri Uganda. Bitewe n’iki kibazo hari ibicuruzwa byagiye bihenda mu Rwanda ndetse n’ababuriye ubuzima mu bikorwq by’ubucuruzi butemewe na magendu hagato y’ibihugu byombi.

Ifungwa ry’iyi mipaka ryatumye abacuruzi b’abanyarwanda bayoboka isoko ry’u Bushinwa, irya Dubai n’iry’ahandi hirya no hino ku Isi, ku buryo bizasaba Uganda kwiyuha akuya ngo ibagarure mu bucuruzi bajyaga bakorana. Ryatumye kandi abanyarwanda bishakira ibisubizo havuka inganda nshya, cyane izisya kawunga byari bizwi ko iryoshye ikomoka muri Uganda. Ryatumye kandi ibicuruzwa bikorewe mu Rwanda bigezwa mu duce twegereye umupaka wa Uganda n’u Rwanda tutagerwagamo n’ibicuruzwa byo mu Rwanda kandi ari mu Rwanda; biyiziye ibituruka muri Uganda.

Abanyarwanda ariko ntibazibagirwa ko batagize amahirwe yo kugerwaho n’amashanyarazi yagombaga kuva muri Ethiopie anyuze muri Uganda ivugwaho kubangamira uyu mushinga. Iki gihugu kandi kivugwaho kubangamira umushingabwa gari ya moshi yagombaga kugera mu Rwanda ikinyuzemo, kikaba cyarayerekeje ahandi.

Perezida Kagame avuga kuri Rutagungira

Ubwo yatangizaga umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, waberaga ku nshuro ya 16, i Gabiro mu karere ka Gatsibo, Perezida Kagame yavuze ko yakunze kutavuga cyane ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda, ariko ko avuga ko agiye ‘kubamenera amabanga’ ku muzi w’ikibazo.

Yavuze ko abo mu miryango y’abashimuswe ndetse n’abarekurwa bagahita birukanwa muri Uganda, bavuga ko uwo RNC isaba gukorana mu mugambi wayo akabyanga ahita ashakirwa ibyaha, ku bufatanye na Uganda bamwe bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo, abandi bakaburirwa irengero.

Yatanze urugero rwa Rene Rutagungira, wahoze ari umusirikare mu Rwanda ariko akaza gusezererwa, wari usanzwe akorera ubucuruzi muri Uganda. Ati “abantu ba RNC, bahawe uburenganzira bwo gushaka abayoboke muri Uganda, barabegereye mu myaka nk’ibiri n’igice ishize, abasore baranga, baravuga bati ‘twebwe dufite ibyo dukora bidutunze, ibyo ntabwo tubizi. Abandi bati ok, niba mwanze, ntabwo muzakora mutekanye muri Uganda… Ibi mvuga mbifitiye ibimenyetso ndetse nabiganiriye na perezida wa Uganda.”

Abo bantu ngo bahise bavuga ko Abanyarwanda bari muri Uganda badashaka kwifatanya na bo babarwanya. Ati “Baravuze bati ‘aba bantu baza hano, banze kutwumva, baba baje gutera ibibazo, ndetse no kwica abantu… Guverinoma ya Uganda yemeye kubikora kuko basanzwe bashyigikiye ibikorwa bya RNC byo guhungabanya umutekano mu Rwanda. Baramufunga hamwe n’abandi bari kumwe n’ubu niho akiri.”

Ikibazo cya Rutagungira cyahuje abaperezida bombi

Perezida Kagame yavuze ko ibi yabiganiriyeho imbona nkubona na Perezida Museveni wa Uganda ubwe. Agira ati “ni cyo cyatumye mbivuganaho na Perezida Museveni ubwe, arambwira ati ‘uyu muntu icyo bamufatiye ni uko baje kubona amakuru avuga ko hari umuntu yishe.”

Gusa ngo nyuma yo kubura ibimenyetso bagiye bamuhindurira ibyaha, icyavuzwe bwa nyuma mu itangazamakuru n’icy’uko mgo bamusanganye imbunda.

ND.