Leta yatangaje igihe izatangira telefoni zigezweho zakusanyijwe muri ‘Connect Rwanda’
Minisiteri y’ ikoranabuhanga no guhanga udushya yatangaje ko mu cyumweru kimwe izatangira guha abaturage telefone ziezweho (smart Phone) zatanzwe muri gahunda yiswe ‘Rwanda Connect Challenge’.
Kuva iki gikorwa cyatangira, abantu batandukanye, sosiyete, inzego n’ibigo bya leta bagiye biyemeza gutanga izi telefone zizahabwa abatazifite kugirango bajyane n’igihe cyane ku bijyanye n’ikoranabuhanga.
Izi telefoni bazatangira kuzihabwa mu cyumweru kimwe nkuko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri iyi minisiteri Golden kalema mu kiganiro yagiranye na Royal FM dukesha iyi nkuru.
Avuga ko ikiri gukorwa ubu ari ugukusanya amakuru kugirango izo telefone zishyikirizwe abo zagenewe.
Ati “Tumaze kugeza ibihumbi birenga 38 bya telefone kandi abantu baracyakomeje gutwerera; ab’ibigo bya leta na bikorera ku giti cyabo. Ubu ikintu kigiye gukurikiraho ni ukuzitanga ku bazigenewe, ibi bikaba bizatangira mu cyumweru gitaha, nubwo habaye ho gutinda mu itangwa ryazo kubera ko twashakaga ko zikomeza kwiyongera, ariko nanone kugirango itangwa ryazo ridatinda turi gukorana na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (Minaloc) dukusanya amakuru y’abazazihabwa bitewe nuko abazitanze bagennye abazazihabwa’’
Mu kiganiro n’ abanyamakuru mu minsi ishize minisitiri Paula Ingabire uyobora Minisiteri y’ Ikoranabuhanga yavuze ko izi telefone zizahabwa abantu basanzwe batazifite, ndetse n’ abandi bafite izatari muri uru rwego rw’izigezweho.
Ku bijyanye n’abibazaga uko abakene batabasha kubona amafaranga yo kugura interineti uko bazazikoresha, Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu kiganiro aherutse kugirana na RBA yavuze ko abazazihabwa hari uburyo bazajya boroherezwamo mu kubona iyo interineti.
Perezida Kagame ni we wafashe n’iya mbere mu gutanga izi telefoni ndetse n’umuryango we, igikorwa cyakomojweho naa sosiyete imwe y’itumanaho mu Rwanda, kikakiranwa yombi na leta y’u Rwanda.
Ntakirutimana Deus