Undi mupadiri yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Muhayimana

PadiriKayiranga François wavutse 1962, ubu utuye mu Butaliyani yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Muhayiman Claude uri kuburanira mu Bufaransa.

Avuga ko azi Muhayimana Claude guhera mu 1992 yari inshuti y’umuryango wabo. Avuga ko yabaye umukozi we  mu mpera za Nzeri n’Ukuboza 1994 atwara ikamyo ya Caritas.

Akomeza avuga ko yamenye Muhayimana  mu 1992 ariko mu 1993 nibwo bavuganye bwa mbere ubwo bashyinguraga muramu wa padiri.

Yungamo ko muri 1994 aribwo yageze ku Kibuye ahahungiye ariko ari no mu butumwa. Icyo gihe ngo yahageze kuwa 15.05.1994.

Kuri asensiyo( isubira mu ijuru rya Yezi) tariki 15.05.1994 yavuye i Nyange ajya gusoma misa ku Kibuye ahura n’abakristu bake.

Icyo gihe ngo abayobozi ba perefegitura bamusabye niba yahaguma abasubiza ko atabaha igisubizo atagize abayobozi ba Kiliziya abaza.

Ati ” Musenyeri wacu Kalibushi sinashoboraga kumugeraho kubera ikibazo cy’umutekano yari afite kimwe natwe twese. Nasubiye i Nyange bukeye njya i Kabgayi ahari abasenyeri 3 na perezida w’inama y’abepisikopi.
Ndabibabwira baransubiza bati ‘niba udafite ubwoba kandi ukaba wiyemeje kujya mu butumwa bwa kiliziya wajyayo.

Ndababwira nti “mu Rwanda ntawe udafite ubwoba aho yaba ari hose. Mbabwira ko niyemeje nzajyayo.

Bampaye ibyashoboraga kumfasha kubayo kuko ibyanjye byose bari babinsahuye mu ntangiriro za Mata 1994.

Diyoseze ya Kabgayi yampaye ibihumbi 30 Frw na Musenyeri Vincent ampa ibihumbi 10. Bukeye kuwa 17 njya ku Kibuye.

Natuye mu nzu yabagamo ababikira. Bo bari baragiye muri ETF(ecole technique feminine) aho bari bafite umuryango mugari. aho rero hari hafi yo kwa Muhayimana Claude muri metero ziri munsi y’ijana.

Nyuma y’iminsi nk’ibiri ndi muri iyi nzu, kwa Claude bantumyeho ko batewe muri icyo gitondo. Bambwira ko barimo kubaca amafranga nibatayabona bari kubica. nahise nitabira njya kwa Claude. Mvugana nabo bantu bari bafite Claude mvugana nabo bantu mbaha ibihumbi 5 ngo batamwica.

Icyo gitero nta bantu barimo nzi ariko umwe muremure w’inzobe ashobora kuba yarakomokaga i Rwamatamu.

Bamaze kugenda ninjiye mu nzu yo kwa Claude. Yari afitemo murumuna w’umugore we, musaza we, abana 2 b’umugabo wari utuye i Rubengera nari nzi neza kuko twari duturanye. Niyo mpamvu bashakaga kumwicana nabo bantu.

Abo bana b’i Rubengera n’ubu bariho kuko mu rugo rwa Claude babambukije ku Ijwi bakahakirira.

Nyuma yaho najyaga kwa Claude nk’abantu nzi. Ni ubwo ntajyagayo buri gihe namenyaga amakuru yabo,  bigeze mukwa 6 amatariki ntibuka neza, mission ya Turquoise yarahageze.

Col. wari ubakuriye yaje kumbaza ukuntu batanga amatangazo bakamenyesha abantu mu gace bagenzuraga ka Kibuye, dusoza twandikanye ahatangazo gatoya kavuga “Ingabo z’Abafransa zageze mu Rwanda nta bwicanyi bugomba gukomeza mu gace bayoboye kandi abantu baba bafite ubwoba bihishe bashobora kujya aho ingabo z’Abafransa zikambitse”

Ambaza uko batanga iri tangazo mubwira ko bajya Rubengera, Birambo, Mukungu (muri Mwendo) na Kibuye. Ambaza uwamenya aho hantu hose, mupropoza Claude wari umushoferi wanjye ajya kuhabayobora.

Namubahaye kuko nabonaga ari umuntu uzi aho hantu kandi utanateye ikibazo nkurikije ibihe twarimo. Twakomeje kubana gutyo umutekano ugenda ugaruka kugeza Abafransa bagiye.

Bamaze kugenda, kuva mu kwa 9 nahawe ikamyo ya Caritas ngo dutange imfashanyo muri ibyo bice twari turimo. nashatse umuntu w’umushoferi mbura ufite perimi y’ikamyo, nyuma uwari yayinzaniye ivuye i Bujumbura yagombaga gusubirayo musaba ko yabanza agakorana tour nibura umunsi 1 kugira ngo Claude ayimenyere azasigare ayitwara. Aha ni ho yatangiye kumbera umushoferi tukajyana aho dutanga imfashanyo zose. Yagakoze kugera mu ntangiriro z’Ukuboza ubwo namuburiraga irengero ngashaka undi mushoferi.

Ku bwanjye kuva mukwa 5 ndi ku Kibuye kugeza igihe Claude muburiye, nta kibazo nigeze mubonaho cyatuma uyu munsi yaba ashyirwa imbere y’ubucamanza ashinjwa ibyo nasomye niba koko ari ko bimeze.

Nkaba nshaka gusoza kuri iki kibazo ngaragaza ibyo njyewe mbona byaba byarahubanganyije Abanyarwanda baba abacitse ku icumu, baba abo bashyira mu bahutu bishe cyangwa batishe, kandi bikomeza guteza intimba abanyarwanda.

Igihe cya jenoside nari mu Rwanda nagiye mba mu bice umuntu ashobora kwicwa buri munota, mu gihe turinzwe n’Abafransa, mpaba FPR imaze gufata ubutegetsi n’ibihe byakurikiyeho mbona ari ikibazo.

Icyo mvuga mu gihe cya jenoside hahigwaga koko Abatutsi ariko uwaba yaragize courage yo guhisha Abatutsi, yaba abo ku Kibuye bitaga aba Power ubwoba bwari mu moko yose.
Igihe abantu bashatse gutangira kuvugira bitewe n’uwo babwira, hagiye habaho abaharabika abandi n’ubu birakomeje, ku buryo ukuri kw’ibintu bigoye kukumenya.

Aho ni hi ngiye kuvuga ibyo ntekereza.
icya 1 ku bihugu by’amahanga: mu Rwanda twari dufite ingabo zoherejwe na Loni ibintu bicika zirebera, bafata indege bagenda abanyarwanda bicwa.

Abo mu bategerejeho kuri ki nibajya kuvuga iby’u Rwanda n’Abanyarwanda?

Icya 2: jenoside yabaye mu ntambara. kandi iyo ntambara yari yambaye umwenda w’amoko. Ku buryo ushaka kumenya ukuri rimwe na rimwe twumva ubuhamya buri wese avugira ubwoko bwe cyangwa avuga ibyo atekereza.

Perezida ati ” sinumva icyo ashaka kuvuga. Buri wese aba ashaka kwirengera no kurengera ubwoko bwe?”

Yahise avuga ko bibangamira kumenyekana k’ukuri. Aravuga ati “Ni ukujya mwibaza muti aba bantu babonye ibyo bintu koko cyangwa ni ibyo babwiwe?

Jenoside itangiye baraduteye ku ishuli ryo ku Nyundo no kuri Eveché baradusahura bica n’abapadiri abatutsi n’abahutu.

Perezida amubajije we uko byagenze yavuze ko yihishe inyuma ya placard barashe avuza induru baramubwira ngo nasohoke abereka ibyangombwa baramureka.

Perezida amubanije i Nyange uko byagenze, yamusubije ko abari mu kiliziya bose bihwe kuko abicanyi baje barahagota. Abo mu bapadiri ngo hari inzira y’inyuma baciyemo barahunga bararokoka.

Yungamo ati  “Nyakubahwa perezida iby’Abanyarwanda mujye mubisuzumana ubushishozi kandi nzi ko mubufite.”

Uwo mpadiri yafunzwe kuva Nzeri 1996 kuri 17.04.1998 akatirwa kwicwa, kuri 25.10.2000 urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri rumugira umwere.

Perezida amubajije icyo yaregwaga avuga ko ari jenoside i Nyange aho yari anyuze ahunga.

Yungamo ati ” Ibyo byaha byose rero nabihanaguweho. Uwambajije icyo kibazo yatumye nifuza kugira icyo nongera ku rubanza rwa Muhayimana. ntangira narahiye kandi mvuga ko mbabwira ukuri. ni yo mpamvu nabwiye perezida n’abacamanza kwitondera ibyo mu Rwanda.

Claude nababwiye ni uwo namenye guhera kuri 15.05.94. Nkiza kwiga i Burayi mu 2001 kugera mu 2006 Claude twaravuganaga.

Claude naje kubabwira imibanire yanjye nawe yarahindutse guhera mu 2006 mu myaka 15 ntituravugana. sinzi niba nawe ihahamuka ryaba ritaramugezeho nk’abandi banyarwanda.

Abarengera abarokotse jenoside baramubaza bati “Waba wibuka ibyaha padiri Seromba na Padiri Ndahimana bakatiwe ko wagiye kubashinjura?

Padiri ati “Ntabwo nagiye mu rubanza rwa padiri Ndahimana. Seromba we yashinjwaga ibyaha bya jenoside njye bansabye kuvuga ibyo nabonye mpunga.

Me Gisagara ati ”  Nagira ngo urukiko rumenye ko usanzwe ujya gushinjura abaregwa jenoside.

Me Mathe wunganira Muhayimana ati : kugirango ibyo bimare iki?
Me Gisagara: Ni observation ku rukiko kandi nawe ujya ubikora confrère. (Bombi barakaye).

Me Gisagara yaamusomeye ibaruwa yahawe cardinal Echigaray ivugamo ko hari abapadiri n’abihayimana bagaragaye kuba ibyitso bya FPR hari n’abo basanganye intwaro.

Me ati ibi ni byo wabwiye Echigaray?
Padiri ati ” Niba ari inyandiko yanditswe n’abantu benshi ntuyinyitirire njyenyine. Nanjye ibyo bintu nabyibajijeho niba ari ukuri. Ariko uzasome igitabo cya Kajeguhakwa abivugamo kandi n’abayobozi bariho ubu bagenda bagaragaza ko ibyo harimo ibyari ukuri.”

Urubanza rwa Muhayimana rusigaje iminsi igera kuri 6 kuko biteganyijwe ko ruzasoza tariki 17 Ukuboz 2021.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *