Musenyeri Mbonyintenge yabwiye abiga muri Fr. Ramon Kabuga TVET ko bazigenera uko umwaka uzababera

Umushumba wa Diyoseze Gatorika ya Kabgayi Musenyeri Mbonyintege Smaragde yabwiye abanyeshuri biga mu Ishuri ry’ubumenyingiro rya Kabuga (Fr. Ramon Kabuga TVET School, riherereye mu karere ka Kamonyi, ko amahitamo yabo ari yo azagena uko umwaka w’uburezi batangiye uzababera.

Yabibabwiye mu gitambo cya misa, ubwo habaga umuhango wo gutangiza ku mugaragaro umwaka w’uburezi mu gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2021.

Umuyobozi w’iri shuri, Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie avuga ko ibyo birori byahuriranye n’umuhango wo gutangiza imyaka 25 iri shuri ryitiriwe umubyeyi waryo Padiri Lamon rimaze rishinzwe, bityo bakaba batangiye n’urugendo rwo kwibuka imyaka 25 uwo mupadiri yitabye Imana.

Musenyeri Mbonyintege yibutsa abiga muri icyo kigo ko basoje umwaka ugoranye kubera icyorezo cya COVID-19,bakaba batangiye umushya uzaba mwiza babigizemo uruhare.

Agira ati “Umwaka ushobora kurangira nabi bitewe n’uburyo uwukoresheje , ugomba kurangira neza bitewe n’uburyo uwukoresheje, ni ukwibuka rero gushyiramo imbaraga n’ubushake kugirango umwaka uzakubere mwiza, uzakugirire akamaro.”

Yibutsa ko ibikorwa byose akenshi biterwa n’imyitwarire myiza. Ati “ Nk’abanyeshuri mwitwaye neza mu myaka ishize, muzirikane ibyo bagenzi banyu bakoreye ahangaha izo mbaraga zabibakoreshe n’ubu zirahari kandi nizo nkeneye, kunoza umurimo ibyo mukora. Mubikorane ubwitonzi n’umuco mwiza, imyitwarire hanze aha ni ingenzi niyo iguhesha inzira ucamo kugirango ugere ku cyo wifuza gukora.”

Akomeza avuga ko abiga muri iri shuri bakwiye guharanira ibyarihesha isura nziza, bityo bikagaragarira mu myitwarire no muco ugomba kubaranga kuko ariyo soko, ni ryo banga ry’ibintu bazakora mu gihe kiri imbere.

Yungamo ko ishuri ryabo rifite amateka meza [mu bijyanye no gutsinda mu bizamini cya leta] ryarangijwe na Padiri Lamon waryitiriwe ndetse n’abamusimbuye mu mirimo yakoraga bakomeje kuryitangira, anabizeza ubufatanye muri byose.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Uwiringiye Marie Josee avuga ko iri shuri ari nk’umwana ukura, kuko ryatangiye ari ahatangirwa amasomo y’igihe gito (Centre de Formation Professionnelle) ariko ubu ryageze ku rwego rwo gutanga impamyabumenyi  ku barangije amashuri yisumbuye, ariko mu bumenyingiro.

Yungamo ko baryitezeho byinshi. Ati “Ntagushidikanya ko iri shuri rizatera imbere kugeza no kuri Kaminuza. mu myaka 25 murasohora abatekinisiye ariko kandi birashoboka ko mu yindi myaka nkayo muzaba mufite ba injeniyeri (engineers) barangije kuri iki kigo.”

Ku ruhande rw’akarere ka Kamonyi avuga ko gashima icyerekezo cyabo kigaragarira buri wese n’akarere gashima uburezi n’uburere butangirwa muri iki kigo.

Ashimira kandi ubuyobozi bw’ishuri na Kiliziya Gatolika muri rusange kuko amashuri yayo agaragara ko ari ku isonga mu gutanga uburezi bifite ireme, bityo abizeza ko ubuyobozi bw’akarere butazatezuka kubaba hafi mu bikorwa by’iterambere bashaka kugeza ku baturage.

Ishuri ry’ubumenyingiro rya Kabuga (Fr. Ramon Kabuga TVET School) ni rimwe mu mashuri agira abana batsinda neza mu bizamini bya leta, bityo bikabahesha amanota abajyana mu mashuri makuru na kaminuza. Mu mwaka wa 2020 mu barangije amasomo yabo muri iri shuri, abenshi babonye amanota yatumye bakirwa muri mu mashuri makuru.

Iri shuri “Father Ramon KABUGA Technical and Vocational Education and Training School” cyangwa “ Fr. Ramon KABUGA TVET ryashinzwe na padiri  José Ramon Amunarriz mu mwaka w’1997 ari ishuri ry’imyuga ryitwa « Centre de Formation Professionnelle (C.F.P.) de KABUGA.  Mu 2014, bisabwe na Diyosezi ya Kabgayi, ikigo WDA cyemereye KABUGA V.T.C. kugira icyiciro cyari kimaze gushyirwaho cyitwaga «Technical Secondary School (T.S.S.  nyuma riba ishuri ryisumbuye ry’ubumenyingiro (TVET).

Rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri  bakabaka 500  mu mashami y’ubwubatsi (Construction-CST-) mu dushami turimo ak’ubwubatsi bw’inzu n’ububaji ndetse n’ishami ry’ikoranabuhanga ririmo ak’Ikoreshwa rya Mudasobwa (Computer Application) n’ak’Ikorwa n’Itunganywa ry’Amashusho n’Amajwi (Multimedia).

Byinshi kuri iri shuri wabisanga aha

Amafoto y’ibirori

Urubyiruko rwasusurukije abashyitsi
Abanyeshuri bagaburiwe ibirimo inyama
Bimwe mu byaranze ibirori
Musenyeri Mbonyintege mu gitambo cya Misa

Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie, umuyobozi w’ishuri

 

Abanyeshuri mu gitambo cya Misa

Visi Meya Uwiringira, Musenyeri Mbonyintege na Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie

 

Bafata amafunguro

 

Amafoto/ Fr. Ramon Kabuga TVET School

 

Video

 

 

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *