Umutangabuhamya asabira Muhayimana kurenganurwa

Umutangabuhamya wavukiye i Gishyita ku Kibuye 1966 arasabira Muhayimana Claude kurenganurwa kuko ngo arengana.

Uwo mugabo uri mu nkambi y’impunzi muri Malawi avuga ko baheruka kuvugana na Claude mu 2016 cyangwa 2017.

Ngo ymenye ibyo Muhayimana yahuye nabyo abisomye mu binyamakuru, avuga ko atamwemereye kuganira ku byaha aregwa ngo kuko aribwo yari afunguwe akaba atari yemerewe kubivugaho, ngo yamubwiye uwo yabaza ariwe Assoumpta uba mu Suisse.

Umucamanza  ati  “ni igitangaza ko izina ryawe nta na hamwe ryari ryarigeze rivugwa muri uru rubanza.”

Na we ati ” Nibyo kuko Claude ntiyigeze anshaka ninjye namushatse maze kumva ibyo bamurega nkasanga nkurikije uko muzi Claude ibyo bintu ataba yarabikoze.”

Uwo mugabo yemeza ko Claude ari umwere akaba asaba ubucamanza bw’u Bufaransa kumurenganura.

Ikintu cyamubabaje ni ukuntu ibitangazamakuru byamwanditse bivuga ngo “undi mu jenosideri uba mu Bufaransa yafashwe.”

Yemeza ko Claude Muhayimana igihe cyose yamubonye yabaga arwaye ariko ko yagendaga yoroherwa, ibi byabaye kuva jenoside itangiye kugeza abafaransa bagera i Karongi.

Umucamanza ati “uratangaje; abantu bose twumvise mbere yawe bavuze ko babonye claude ari muzima harimo n’umugore we wavuze ko yajyaga ku kazi buri munsi.

Umugabo ati “umugore ntiyamenya uko claude yari amerewe yabaga mu gikari , abo bandi ni ababeshyi

Umucamanza ati “ku kibuye hari ababeshyi benshi? Uwo mugabo ati “ni mu Rwanda hose.”

Umucamanza ati “ni ibihe bimenyetso by’uburwayi wabonye?

Umugabo ati “yagiraga umuriro mwinshi, akazengerera, n’umutwe waramuryaga. Rwose yari yararembye
Rimwe yabaga aryamye kuri matora muri saro ubundi akaba yicaye muri foteye. Wasangaga akenshi ari njye turi kumwe twicaye munsi y’igiti cya avoka.N’abandi bazaga kumusura niho badusangaga

Umucamanza ati “uravuga ko wari utuye ku muhanda, imodoka zose zahanyuze zijya mu bisesero urazitubwiye ndetse n’abari bazitwaye, none ntiwigeze ubona umutwe w’umututsi bari baciye bakanyura aho bawufite?

Umugabo ati : N’ubwo nari mfite ahagaragara neza mu muhanda  sinawurebagamo amasaha 24/24.

Yungamo ko ibyo  ari kwemeza ari ibyo yabonye guhera mu mpera z’ukwa 4/1994 kuko ngo aribwo yahageze.

Perezida amubajije impamvu atasubiye mu Rwanda. Yamusubije ko yahunze intambara kandi  ngo mu Rwanda haracyari intambara ntiyasubirayo.

Agira ati “ n’ubwo mu Rwanda nta ntambara isesuye ihari uburenganzira bwa muntu burabangamiwe”

Muhayimana aburana ahakana ibyaha ashinjwa. Mu rubanza rwe biteganyijwe ko hazumvwa abatangabuhamya 50 barimo 15 bavuye mu Rwanda.

Ntakirutimanana Deus

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *