Abavoka barimo Me Gisagara berekanye uruhare rwa Muhayimana muri jenoside

Abavoka bunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Muhayimana Claude ruri kubera mu Bufaransa bagarutse ku ruhare ashinjwa n’abantu batandukanye muri jenoside, basaba ko yaruryozwa.

Tariki 14 Ukuboza humviswe abantu batandukanye bagaruka ku ruhare rwe yagiye ashinjwa.

Mee Gilles Paruelle avuga ko mu Rwanda Inkiko Gacaca zaburanishije abatarahunze, abahunze harimo n’abari mu Bufransa ngo ntibakwiye kutabazwa ibyo bakoze. Yungamo ko
Jenoside idashoboka kubera ko hari abatanze amabwiriza gusa, ahubwo ari uko hari abatumye ishyirwa mu bikorwa nka Muhayimana.

Ati ” Umugore we n’abari iwe baramubonye atwara abajya mu bitero. Urubanza ruhari ni urwa Muhayimana si urw’abayobozi b’i Kigali abunganira basa n’abazanamo.”

Asanga gutanga indishyi ku byangijwe bazatuma habaho ubwiyunge. Agaragaza ko abo yunganira basigaye bonyine; imiryango yabo yashize muri jenoside.

Yasabye abari mu rukiko gutekereza abana baruhukiye mu rwibutso rwo ku Kigali nk’abaruhukiye mu rwa Kibuye bahamburiwe ubuzima.

Me Richard Gisagara agaragaza ko abo bahagarariye basigaye iheruheru mu gihe bari bafite imiryango.
Abiciwe mu mazi n’abahabahigiraga cyangwa bakabatega mu gihe abari imusozi bafashwaga kugera aho bicirwa na Daihatsu ya Muhayimana.

Avuga ko ubuhamya bwe kubumva bisaba kwishyira mu mwanya we.
Abarokotse bagiye bahungira ku misozi.

Yungamo ko habayeho ingaruka zirimo ubumuga buhoraho, bwanabageze ku mutima. Abo barimo abana batitaweho n’imiryango yabo kuko bishwe. Hari abatarashyinguye ababo, abadafite ikibibutsa ababo nta foto nta n’inzu. Bariciwe barasenyerwa barasahurwa. Abo barasaba ubutabera no guca umuco wo kudahana.

Me Gisagara akomoza ku magambo ya Muhayimana ko yajyanye umurambo wa Mwafurika mu Ruhengeri ngo akagumayo  nko kubeshya kuko abarimo umugore we bavuze ko yahamaze iminsi ibiri cyangwa itatu.

Abunganira abaregera indishyi bakomeza bavuga ko jenoside atari ukumvira buhumyi abategetsi. Kuko ngo abahuutu babajijwe 2/3 bavuze ko iyo abasabwe kwitabira babyanga ntacyo bari kuba. Ntawigeze ababwira ngo genda wambike ubusa naka, cyangwa umukorere ibi cyangwa biriya.

Ibimenyetso byatanzwe byerekanye ko jenoside ku Kibuye yakozwe mu buryo bugaragarira buri wese: ku misozi ya Gitwa, Karongi, Bisesero, Kiliziya, Stade Gatwaro. Ko abantu bagiye batwarwa mu modoka bakagera aho bicira bakanavayo mu buryo bworoshye.

Bagaragaza ko ubutabera urukiko ruzatanga buzagera no rungano rw’ahazaza.

Umwe muri bo ati ” Ibuka, Ibuka.”

Undi avoka avuga ko abunganira Muhayiman berekanye ko ari umuntu usanzwe nyamara atari byo.

Ati ” Ejo ni bwo Muhayimana yavuze ko bajya kuzana umurambo bagiye n’imodoka 3 harimo n’iyo yaratwaye. Harimo 2 ziriho mitrailleuse (imbunda). Yungamo ati “hari umutangabuhamya wavuze ko bajya mu gitero harimo machine gun.
Muhayuman ntibamwerekane nk’intwari.”

Avuga ko yari arembye ariko ni umunyabyaha ukomeye. Yahimbye amateka, impapuro z’ubutumwa bw’akazi. Idwara umugore we atabonye, yiyitirira kurokora Delphine wafashijwe n’umugore we.

Ubwicanyi bwateguwe guhera ku rwego rw’igihugu kugenda kugeza ku rwego rwa segiteri. Kwica bagahagarika 17h00 bakajya kunywa inzoga no kurya ihene. Ni ukwishimira ibyakozwe no kuganira ku byo bazakora.

Me Karongozi we ati “nimukomeza kuvuga ko jenoside itateguwe twese tuzabirwanya twivuye inyuma. Nta mwavoka uri hano uhagarariye Perezida Kagame nk’uko ntawuhagarariye u Bufaransa cyangwa perezida Macron(abunganira Muhayimana bitwaza mu rubanza). Hano ni urubanza rwa Muhayimana Claude.

Nyuma y’abunganira abaregera indishyi hazumvwa ubushinjacyaha nabwo bukurikirwe no kwiregura kwa Muhayimana. Biteganyijwe ko urubanza rwe rushobora kurangira mbere ya tariki 17 Ukuboza.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *