Kohereza abanyamakuru gukurikirana urubanza rwa Muhayimana byatumye abaturage bamenya amakuru- Twizeyimana

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, Twizeyimana Albert Baudouin yemeza ko kohereza abanyamakuru mu manza ziburanishwamo abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi zibera hanze y’u Rwanda bituma abanyarwanda bamenya amakuru kuri izo manza.

Twizeyimana yabitangaje mu kiganiro ‘Biravugwa’ cyatambutse kuri Radio na TV Isango Star kuwa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, mu kiganiro cyagarukaga ku rubanza rwa Muhayimana Claude ruri kubera mu rukiko rwa rubanda mu Bufaransa guhera tariki 22 Ugushyingo 2021.

Uwo muyobozi avuga ko kuba Pax Press ifatanyije n’abaterankunga bayo barimo RCN Justice& Democratie byatumye abanyarwanda bamenya amakuru y’urwo rubanza. Agira ati “Umusarruro turi kuwubona ko abanyarwanda babona amakuru ku baburanira hanze, tugikurikirana imanza za Arusha hari abavugaga ko batazi ibihabera. Abanyamakuru bacu baherutse kujya i Karongi kuganira n’abaturage baho kuri urwo rubanza [rwa Muhayimana], basanze abenshi bazi ko Muhayima ari kuburana.”

Yungamo ko Muhayimana naba umwere cyangwa nakatirwa bazamenya amakuru yuko ubutabera bwatanzwe. Akomeza avuga ko bigira n’uruhare mu bumwe n’ubwiyunge hagati y’abaturage.

Akomeza avuga ko gukurikirana izo manza bibanzirizwa n’amahugurwa bahabwa n’abamenyereye iby’amategeko n’imanza mpuzamahanga bityo bigatuma abanyamakuru bunguka ubumenyi burushijeho mu gukora nkuru z’ubutabera, mu manza, amagambo akoreshwa mu butabera barayamenye, bamaneya byinshi mu by’ubutabera.

Ikindi ni uko ngo byahuje imikoranire y’itangazmakuru n’imiryango ya sosiyete sivile yita ku burenganzira bwa muntu, aho bahura bakungurana ubumenyi butandukanye.

Uwo mushinga wo gukurikirana izo manza, Pax Press iwuterwamo inkunga n’umushinga wo mu Bubiligi, kubera uburyo wagize umusaruro mwiza ngo ushobora gukomeza mu bihe biri imbere kuko ngo wenda kugana ku musozo.

Muhayimana wari umushoferi wa Guest House de Kibuye ubwo Jenoside yabaga, ashinjwa kuyigiramo uruhare binyuze mu kuba yaratwaraga Interahamwe zagabye ibitero bitandukanye muri Perefegitura ya Kibuye, bigahitana ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye mu Kigo cy’ishuri i Nyamishaba, mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero.

Byagabwe hagati ya Mata na Kamena 1994, ari nayo mezi atatu Jenoside yakozwemo igahitana Abatutsi barenga miliyoni.

Ni we Munyarwanda wa mbere w’Umuturage usanzwe wagejejwe imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibintu bishimwa n’Ishyirahamwe ry’Imiryango iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwa (CPCR).

Ku ruhande rwa Muhayimana, ibyaha ashinjwa arabihakana.

Umunyamategeko wa CPCR, Alexandre Kiabski, yateye utwatsi ibyo kuba Muhayimana yitwaza ko nta mahitamo yari afite usibye kubahiriza ibyo yasabwaga n’abo yatwaraga, avuga ko “hari abandi bashoferi banze kubikora”.

Muhayimana w’imyaka 60 y’amavuko yahungiye mu Bufaransa aba ari naho atura ndetse mu 2010 ahabwa ubwenegihugu. Mu 2014 yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze umwaka rimukorwaho kuva ubwo CPCR yamutangiraga ikirego mu 2013.

Mu 2015 yararekuwe asubira aho atuye mu Mujyi wa Rouen uherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa, afungishwa ijisho.

Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urubanza rwe rwagombaga kuba, Urukiko rurarusubika kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zari zaratumye imipaka y’ibihugu ifungwa.

Muri rusange imanza 30 z’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni zo ziri mu nkiko z’u Bufaransa.

Abandi baburanishirijwe muri icyo gihugu barimo Pascal Simbikangwa wahoze ahagarariye Urwego rw’Ubutasi mu Rwanda, wakatiwe imyaka 25. Hari na Tito Barahira na Octavien Ngenzi basimburanye mu kuyobora Komini ya Kabarondo kuva mu 1977 kugeza mu 1994, bakatiwe igifungo cya burundu .

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *