Ubushinjacyaha bwasabiye Muhayimana igifungo cy’imyaka 15

Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwasabiye Muhayimana Claude, uri kuburana uruhare akekwaho muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, igifungo cy’imyaka 15.

Mu rukiko rwa rubanda i Paris Muhayimana ari kuburana ku ruhare rwe muri jenoside nk’umufatanyacyaha watanze ubuhamya bwa ngombwa ngo jenoside ikorwe. Uwo mugabo w’imyaka 16 yashinjwe n’abantu batandukanye ko yatwaye imodoka yajyanaga interahamwe mu bitero byaguyemo abatutsi mu bice bitandukanye bw’iyahoze ari perefegitura Kibuye.

Mu bamushinjije harimo umugore we n’abandi batangabuhamya barimo ndetse n’abagororwa bakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Umugore wa Muhayimana [ wari mu bwoko bwahigwaga] yamushinje uruhare rukomeye yagize mu kwica Abatutsi b’abaturanyi babo. Uwo mugore batandukanye yavuze ko nubwo atigeze abona umugabo we atahana imyenda iriho amaraso, ariko yamwiboneye inshuro nyinshi atwaye Interahamwe mu gihe cya Jenoside.

Uretse interahamwe, Muhayimana arashinjwa kgufasha kandi abizi abajandarume n’abasirikare babaga bagiye mu bwicanyi cyane cyane mu duce twa Kibuye na Bisesero hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga 1994.

Urwo ruhare kandi rwagarutsweho n’abandi bantu batandukanye, harimo n’umuryango wiyemeje gushakisha abakekwaho jenoside bihishe mu Bufaransa, CPCR. Abagize uwo muryango bagiye mu Rwanda kenshi kuvugana n’abazi ibya Muhayimana wemeza ko yagize uruhare rutazigiye muri jenoside.

Muhayimana ahakana ibyaha byose ashinjwa, akavuga ko yatwaye abantu abihatiwe, kuko ngo ababyangaga babicaga, ariko abatanze ubuhamya bavuze ko abo yemeza ko bishe kuko banze gutwara imodoka, bavuze ko atari ukuri, ahubwo babahoye ko ari abatutsi.

Uru rubanza rubaye urwa gatatu ruburanishijwe n’inkiko z’u Bufaransa ku bakekwaho ibyaha bya Jenoside ariko rukaba urwa mbere ruburanishijwe ku muntu wari umuturage usanzwe mu gihe cya Jenoside. ababuranishijwe mbere ni Octavien Ngenzi na Tito Barahira ndetse na Capt Pascal Simbikangwa.

Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa kuwa 22 Ugushyingo, biteganyijwe ko ruzarangira kuwa 17 Ukuboza 2021. Uwo mugabo ufite bwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bufaransa, atuye i Rouen mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bw’u Bufaransa. Mu gihe cya jenoside yari umukozi wa Guest House ya Kibuye.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *