Abahinzi babwiye leta ko batagira uruhare mu igenwa ry’igiciro cy’umusaruro wabo

Bamwe mu bahinzi bavuga ko batazi uburyo igiciro cy’imyaka yabo gishyirwaho naho bikorerwa, leta ikabasobanurira ko byayigora gukorana n’abahinzi ku giti cyabo, bityo ko bagomba kwibumbira muri koperative.

Abahinzi bataka ko bahabwa igiciro gito ku musaruro wabo w’ibigori n’umuceri. Bavuga ko bahabwa ikiguzi cy’umuceri ugiye ku isoko nyamara ngo ibisigazwa by’uwo musaruro usanga nabyo bigurishwa n’abanyenganda.

By’umwihariko mu kiganiro ku “Ruhare rw’umuhinzi mu igenwa ry’igiciro” giherutse guhuza Urugaga Imbaraga n’abafite aho bahuriye n’ubuhinzi mu Rwanda, mu ntangiriro z’iki cyumweru iki kibazo cyagarutsweho.

Umwe mu bahinzi wahagamaye yagize ati “ Twagirango mutubarize leta, impamvu tutagira uruhare mu ishyirwaho ry’igiciro cy’umusaruro wacu?”

Bamwe mu bayobozi ba koperative zikora ibikorwa by’ubuhinzi bavuga ko ibiciro bidakwiye ‘kugenerwa I Kigali’.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM), ivuga ko igiciro gishyirwaho mu nyungu z’umuhinzi n’ugura, kandi ko abahinzi nabo baba bagize uruhare mu igenwa ryacyo.

Urugaga Imbaraga rwagaragaje bimwe mu bibangamiye abahinzi

Alexis Kabayiza, Umujyanama Mukuru muri iyo minisiteri  agira ati “ Mu gushyiraho igiciro, Minicom tuza, tuje kumvikanisha abahanganye kubera inyungu[umuhinzi n’ubigura].”

Akomeza avuga ko mu igenwa ry’igiciro bahura n’abahagarariye koperative zitandukanye, abo muri minisiteri bireba n’andi mahuriro bakagena igiciro bahereye ku byo umuhinzi yashoye, bakakigena ku buryo abona inyungu, bityo ngo umuhinzi ntiyibagirana mu igenwa ry’igiciro cy’umusaruro we.

Avuga ariko ko MINICOM itahura na buri muhinzi muri iryo genwa ry’igiciro, ahubwo ikorana n’abibumbiye muri koperative, bityo abashishikariza kwibumbira muri koperative ngo nibwo bagera ku nyungu nyinshi.

Abayobozi bavuga ko biyumvisha ibibazo by’abahinzi bityo bazabishakira umuti

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi[MINAGRI] nayo yemeza ko abahinzi bagira uruhare mu igenwa ry’igiciro.

Mutabazi Egide, ushinzwe ubusesenguzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’amasoko muri Minagri avuga ko koperative zubatse neza, umuhinzi atabaza icyo kibazo.

Ati “ Uruhare rw’umuhinzi mu kugena igiciro rurahari, kuko ibyo dukoresha mu kuvuganira abahinzi ni koperative n’amahuriro y’abahinzi. Ahubwo mwadufashije, ikabaho[koperative], igakora kandi igatanga umusaruro!”

Avuga ko minisiteri idakorana n’umuhinzi mu buryo butaziguye, ahubwo ikorana n’izo koperative, nubwo ngo hari izagaragaye ko ari abafatanyacyaha mu gupyinagaza abahinzi bazibumbiyemo, bityo ngo ugasanga koperative ni abayobozi aho kuba urwego ruharanira inyungu z’abanyamuryango bazo, minisiteri ikavugana n’abo bayobozi izi ko iri kuvugana n’abaharanira inyungu z’abahinzi, kandi ngo atari ukuri.

Abafite aho bahuriye n’ubuhinzi bunguranye ibitekerezo

Umujyanama mukuru muri MINICOM,  Kabayiza, akomoza kuri koperative zimwe na zimwe zikora nabi; aho usanga abayobozi bazo bikubira inyungu z’abanyamuryango, asezeranya ko bazakomeza guharanira imikorere myiza yazo, biciye mu kigo gishinzwe iterambere rya koperative[Rwanda Cooperative Agency-RCA] gishamikiye kuri iyo minisiteri.

Muri rusange abahinzi bavuga ko n’igiciro bashyirirwaho babona kitubahirizwa, Leta ikomoza ku bitwa abamamyi iri guhangana nabo nka nyirabayazana wo guhindura icyo giciro.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *