Nkaka na Nsekanabo bo muri FDLR bakatiwe imyaka 10 y’igifungo

Urugereko rw’urukiko rukuru ruri i Nyanza rwakatiye igifungo cy’imyaka 10 Ignace Nkaka (La Forge Fils Bazeye) wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FDLR hamwe na Lt Col Jean Pierre Nsekanabo (Abega) wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe.

Urukiko rwabahamije icyaha cyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba ruvuga ko bo ubwabo biyemereye kuba mu mutwe wa FDLR n’ubwo mu rubanza bavuze ko batari bazi ko ari umutwe w’iterabwoba.

Mu kwezi kwa 12 mu 2018, aba bagabo bafatiwe ku mupaka wa Bunagana wa Congo na Uganda bivugwa ko bashinjwa ko bari bavuye i Kampala mu nama y’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu rubanza rwabo rumaze imyaka isaga ibiri, ubushinjacyaha bwabashinje ibyaha byinshi birimo iby’ubugambanyi no kurema umutwe w’ingabo utemewe, kugirira nabi ubutegetsi buriho – kuri Ignace Nkanka hakiyongeraho n’icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha.

Ibyo byaha bindi ariko urukiko rwavuze ko rusanga batabikurikiranwaho. Rwavuze ko n’ubwo ubushinjacyaha bwagaragaje ko bari mu nzego zo hejuru za FDLR, ntibwabashije kugaragaza ko aribo bateguraga ibitero by’uwo mutwe cyangwa ngo babe bafite ububasha bufatika bwo kubuza igabwa ry’ibitero bya FDLR cyangwa se guhana ababikoze.

Urukiko ruvuga ko bigaragara ko nta bubasha bari bafite bwo kumenya cyangwa guhagarika ibyari byateguwe n’ubuyobozi bukuru bwa FDLR.

Mu rubanza abo bagabo bombi bari basabye kurekurwa no kudakurikiranwa mu nkiko bavuga ko kuva bafatwa bafashije inzego zitandukanye z’umutekano baziha amakuru y’ibanze ngo yazifashije mu kumenya imigambi mibisha y’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo abarwanyi ba FDLR n’indi mitwe iri mu burasirazuba bwa Congo.

Ikindi kandi ngo bafashije korohereza inzego z’ubutabera muri uru rubanza.

Icyo nicyo cyahereweho n’urukiko rwavuze ko rubagabanyirije ibihano rukabakatira igifungo cy’imyaka 10 ku cyaha rukumbi cyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

Ku byerekeranye n’ubusabe bwabo mu gusubizwa mu buzima busanzwe nk’uko byagendekeye abandi bari abarwanyi ba FDLR, urukiko rwavuze ko Ignace Nkaka na Nsekanabo Jean Pierre batarebwa n’iyo ngingo kuko bo bataje mu Rwanda bitandukanyije na FDLR ahubwo bafashwe bakiyirimo.

Ignace Nkaka wari umuvugizi wa FDLR azwi ku izina rya La Forge Fils Bazeye na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre azwi nka ‘ABEGA Camara’ wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe ndetse n’ababunganira ntibari mu rukiko ubwo umwanzuro wafatwaga. Gusa umucamanza yavuzeko bafite iminsi 30 yo kuba bajuririra icyo cyemezo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *