Ubuhamya bwa Padiri Niyonsaba mu rubanza rwa Muhayimana

Padiri Canisius Niyonsaba yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Muhayimana Claude uri kuburanira mu Bufaransa avuga ko yamubonye inshuro imwe nabwo atari mu bakora jenoside.

Uwo mupadiri yvutse mu 1968. Yamenye Muhayimana muri Mata 1994. Yahamagajwe na perezida ngo atange ubuhamya ku bubasha ahabwa n’amategeko.

Avuga ko yageze ku Kibuye bwa mbere atangiye amashuri yisumbuye. Tariki 3 Mat 1994 yari mu muryango. Kuwa 6 Mata,  yari ku nshuti yakoraga i Nyamishaba. Kuwa 7 yashatse gusubira mu muryango biramunanira kubera uko ibintu byari bimeze.

Yasubiye i Nyamishaba, ahari abanyeshuri bavanywe mu byabo n’intambara,  abarimu bahatuye, haza izindi mpunzi zihunga intambara.

Avuga ko bamaze icyumweru mu buzima bugoye agerageza gufasha abanyeshuri mu by’isuku.

Nyungamo ko ubwo abarimo interahamwe bateraga Nyamishaba biciye umwe mu bari kumwe nawe mu maso ye. Icyo gihe nabo  ngo bashatse kubakuramo imyenda ngo bayitware.

Bavanywe aho n’imodoka ya komini itwawe na Burugumesitiri Karara yabajyanye muri ETO Kibuye barara muri corodoro z’ishuri ari kuwa gatandatu.

Ku cyumweru prof Theoneste yashatse kubatwara muri kiliziya ya Kibuye bageze mu mujyi arabacika yivanga n’abari bagiye kwa muganga we asubira kuri Eto yurira igiti cya avoka.

Icyo gihe ngo hari abanyeshuri bavuye i Butare baje muri stade i Nyamishaba bahasanga imirambo babohereza muri Eto bamushyira mu itsinda ryabo.

Hari kandi umwarimu w’umurundi wamucumbikiye ariko akajya avuga ngo bazamute mu Kivu. Ngo yaje kubimenya yiyumvamo ko agomba kujya mu bitaro ahageze asangayo bucura bw’umuryango yari yasuye yarakomeretse cyane.

Icyo gihe ngo yari mu mwaka wa gatandatu mu iseminari. Yaje gufatanya n’umugore wa Muhayimana gutuma Uwase Delphine abasha kubona uko ahunga.

Nyuma ngo basuwe na Karidinali Echigaray abemerera imfashanyo ya Caritas yaje kuhagera bayiha impunzi, abafaransa baje mu cyiswe Zone Turquoise nabo ngo barahamusanga.

Nyuma ngo Uwase Delphine yamwandikiye agapapuro amushimira: agira ati “Dieu existe, mais il lui manque des gens pour le faire manifester. S’il y avait eu des gens comme toi, il y aurait beaucoup de rescapés” Imana iriho ariko habuze abayifasha kwigaragaraza. Hariho abantu nkawe hari kurokoka abantu benshi.”

Akomeza avuga ko i Nyamishaba hari abasaga 500 batewe n’igitero kinini.
Icyo gihe ngo mu Kivu hazengurukaga ubwato bw’abicanyi buhiga abagerageza guhunga. I Nyamishaba haterwa n’abitwaje intwaro gakondo.

Avuga ko atabonye Muhayimana i Nyamishaba ahubwo yamubonye iwe gusa.

Asoje agira ati ” ukuri n’ubutabera ni byo byonyine bizadukiza ibikomere. bitubohore.”

Muhayimana avugwa ahantu hatandukanye mu bitero byaguyemo abatutsi. Icyo gihe ngo yatwaraga abajyaga kubica, ariko arabihakana.

Urukiko ruzatangaza icyemezo cyarwo, niba Muhayimana ari umwere cyangwa hari ibyaha bimuhama bitarenze tariki 17 Ukuboza 2021.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *